Amatongo: Akazi k’ingutu ku meza ya Meya mushya wa Huye

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 8 Kamena 2018 saa 09:32
Yasuwe :
0 0

Umujyi wa Huye nk’umwe muri itandatu iza ku isonga mu yunganira uwa Kigali, abawutuye, abawukoreramo n’abawutemberamo kenshi barajwe ishinga no kuwuteza imbere kugira ngo ugere ku rwego rwifuzwa ariko bakavuga ko hakiri inzitizi zituma bitagerwaho.

Hashize imyaka irenga irindwi ubuyobozi bw’Akarere ka Huye bufashe ingamba zo kuvugurura Umujyi wa Huye. Muri zo harimo gufunga zimwe mu nyubako kugira ngo ba nyirazo bazivugurure bubake amagorofa ariko bisa n’ibyananiranye.

Ku ikubitiro hafunzwe inzu ziri ahitwa mu ‘Cyarabu’ hamaze gushira imyaka igera kuri ine nta gikozwe, hafungwa n’uruhande rumwe rw’umujyi mu gice cy’iburyo uturutse i Kigali.

Muri izo nyubako zafunzwe hiyongeraho indi ifite amateka akomeye yitwa “Faucon” nayo yafunzwe binengwa n’abatari bake bavuga ko yari ikwiye kubungwabungwa kuko ifite icyo ivuze ku Mujyi wa Huye wahoze witwa Astrida mu gihe cy’abakoloni.

Kuri ubu zimwe mu nzu zafunzwe zateje isura mbi Umujyi wa Huye kuko zabaye ibihuru izindi zahinduwe ubwiherero kuko hari abajya kuzihagarikamo.

Zimwe muri zo n’ubwo ziri mu mujyi rwagati biragoye kumara umwanya uzihagaze iruhande kubera umunuko uturukamo.

Mu minsi ishize Inama Njyanama y’Akarere ka Huye yakuye icyizere kuri Komite nyobozi yako ihita yegura kubera imikorere idahwitse, nyuma yaho hatorwa umuyobozi w’agateganyo uzaba ayobora mu gihe kigera ku mezi atatu hategerejwe ko hatorwa Meya mushya n’abamwungirije.

Ku wa Mbere tariki ya 4 Kamena 2018 nibwo Inama Njyanama y’Akarere ka Huye yatoreye Uwamariya Veneranda kuyobora by’agateganyo Akarere ka Huye.

Abanya-Huye hari ibyo bamwifuzaho

Nyuma y’uko Uwamariya Veneranda atowe, Abanya-Huye hari ibyo bamwifuzaho mu gihe azaba abayoboye ndetse bakavuga ko byazakomezwa n’uzatorwa mu gihe kuyoborwa by’agateganyo bizaba bigeze ku musozo.

Mu byo bavuga ku isonga harimo kuvugurura umujyi hakurwaho amatongo n’ibihuru bihamaze imyaka itari munsi y’irindwi.

Habimana Claude ati “Icy’ibanze mu byo yakwitaho ni ikintu kijyanye n’inzu zimaze imyaka hafi 10 zidakorerwamo zabaye amatongo. Icyo twifuza cya mbere ni ukuvugurura umujyi”.

Uwamugira Maxime ati “Urabona ko mu Cyarabu hapfuye cyane, inzu zaho ni amatongo abamo amabandi ukaba wahanyura bakaba bakwambura cyangwa bagufata ku ngufu, turifuza ko bayafungura cyangwa bakayubaka umuhanda ukaba nyabagendwa. Uturutse mu Cyarabu ku ruhande rumwe inzu zose zirafunze kandi zakagombye kuba zikorerwamo, biteye ikibazo”.

Gufungirwa hari ababifashe nk’agahimano

Bamwe mu bafite inzu zafunzwe mu Mujyi wa Huye bavuga ko Ubuyobozi bw’Akarere bwabikoze bubatunguye kandi butabagishije inama ku buryo babibonyemo agahimano babura imbaraga zo kuvugurura.

Mu byifuzo byabo basaba ko babareka bakavugurura buhoro buhoro ariko bakabikora badafungiwe ibikorwa by’ubucuruzi kuko ariho bakura amafaranga abibafashamo.

Abakorera mu Mujyi wa Huye n’abahatembere bemeza ko gufunga mu Cyarabu n’izindi nzu zakorerwagamo ubucuruzi byateye igihombo kinini kuri Leta no ku bacuruzi kuko hinjizaga imisoro myinshi.

Bavuga ko ubuyobozi bw’Akarere bwabikoze mu buryo buhutaza abacuruzi, bikanatuma imisoro batangaga itongera kwinjira mu isanduku ya Leta.

Hafashwe ingamba ziba amasigaracyicaro

Mu Ugushyingo 2016, Ubuyobozi bw’Intara y’Amajyepfo ku bufatanye n’Akarere ka Huye bwafashe umwanzuro wemeza ko umuntu wese uhafite inzu atagomba kurenza tariki ya 21 Ukuboza 2016, ataratangira kuvugurura.

Icyo gihe bwarakeye abahafite inzu batangira kuzisenya berekana ko biteguye kuvugurura ariko nyuma y’ukwezi kumwe bihita bihagarara ku buryo kugeza n’ubu nta nzu n’imwe irubakwa.

Ubwo hafatwaga uwo mwanzuro, Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Marie Rose Mureshyankwano, yavuze ko hagiye no gushyirwaho itsinda rizakora ubugenzuzi kandi nibinanirana ubuyobozi buzabyikorera.

Ati “Umwanzuro inama ifashe, ni uko dutanze igihe cy’ukwezi kumwe, bakaba bakuyeho inzu zishaje batangiye gushyiraho izijyanye n’igihe, hanyuma ukwezi kwarangira, twumvikanye ko dushyiraho itsinda rizaza kureba aho bigeze, abo tuzasanga baratangiye nta kibazo bazakomeza bubake, abo tuzasanga byananiye burundu […] Akarere kazashaka amafaranga kabahe ingurane ikwiye, hanyuma bajye gushaka ahandi bashyira ibikorwa byabo, ibibanza bazaba bavuyemo bisigare ari iby’aKarere, noneho igihe hazajya haboneka abikorera babigure, ya mafaranga Akarere kazaba kasohoye kayabone”.

Mu bindi Abanya-Huye bifuza ku Muyobozi w’Akarere mushya harimo imihanda ya kaburimbo kuko mu duce tumwe tw’umujyi ntayo bagira kandi agafasha abahinzi kongera umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi.

Abakiri urubyiruko bo bifuza ko hashyirwaho ahantu hazwi hahariwe imyidagaduro nk’inzu zo kureberamo amafilime n’imikino ndetse n’izo gukoreramo imyitozo ngororamubiri.

Ubwo yari amaze guhererekanya ububasha n’uwo asimbuye, Uwamariya Veneranda, yavuze ko yiteguye gukomereza aho uwo yasimbuye yari ageze mu iterambere ry’akarere yibanda ku kwesa imihigo.

Ati “Ibyo ngiye gushyiramo imbaraga ni ukurangiza imihigo kuko n’ubundi twari turi mu cyiciro cyo kurangiza imihigo. Nari nsanzwe mu Nama Njyanama y’Akarere, ikigero imihigo yari igezeho ndakibona ariko noneho ngiye kumanuka negere abaturage ndebe aho bigeze kugira ngo tuzabashe kuyesa ku kigero gishimishije.”

Gahunda y’imbaturabukungu igamije kurwanya ubukene mu Rwanda (EDPRS 2), iteganya ko imijyi ya Huye, Musanze, Muhanga, Rubavu, Nyagatare na Rusizi igomba kuba imijyi iri hejuru kandi y’ishoramari, bityo igomba kugira ibikorwa remezo bijyanye n’igihe.

Bamwe mu bafite inzu mu Cyarabu barasenye ariko kuvugurura birabananira
Bamwe ntibemeranya n'Ubuyobozi bw'Akarere ka Huye ku cyemezo bwafashe cyo gufunga Hoteli Faucon izwiho amateka akomeye y'Umujyi wa Huye
Hotel Faucon ifite amateka akomeye mu Mujyi wa Huye yarafunzwe...
Hotel Faucon yatangiye kwangirika kuko imaze igihe kinini ifunzwe
Inzu zafunzwe mu Mujyi wa Huye zituma isura yawo yangirika kuko zihateza umwanda no kugaragara nabi
Iyi nzu imaze igihe ifunze iri mu Mujyi wa Huye rwagati imbere ya Hoteli Faucon
Iyi nzu yabaye itongo iherere munsi y'Ibiro by'Akarere ka Huye
Iyi nzu yitwa la Source yakorerwagamo ubucuruzi mu buryo bukomeye ariko imaze igihe yarafunzwe
Mu bikari by'inyubako zafunzwe bamwe bahahinduye aho kwihagarika
Zimwe mu nyubako z'ahitwa mu Cyarabu zimaze imyaka irenge irindwi zifunze zabaye amatongo
Zimwe mu nyubako zo mu Mujyi wa Huye rwagati zimaze igihe zifungiwe imiryango
Zimwe mu nzu zakorerwagamo ubucuruzi mu Mujyi wa Huye rwagati zimaze imyaka irenga ine zifunze

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza