00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amateka yihariye y’uburyo Inkotanyi zafashe Rebero mu 1994 bigasaza u Bufaransa

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 25 Gicurasi 2021 saa 06:19
Yasuwe :
0 0

Ku wa 11 Mata mu 1994 ni bwo Ingabo za RPA zari muri Alpha Mobile Force zageze muri Kigali zigiye kunganira bagenzi babo 600 bari boherejwe muri CND kugira ngo barinde Abanyapolitiki ba FPR Inkotanyi, biteguraga kujya muri Guverinoma y’inzibacyuho nk’uko byagengwaga n’amasezerano y’Amahoro ya Arusha.

Umwanzuro wo kohereza izi ngabo zindi wafashwe nyuma yo kubona ko ibyateganywaga n’amasezerano ya Arusha bitagikunze kandi ko Abatutsi batangiye kwicwa hirya no hino muri Kigali bakaba batari kubasha kurokorwa n’aba basirikare 600 bonyine.

Rtd Gen Sam Kaka wari umwe mu bayobozi b’urugamba rwo kubohora u Rwanda, mu buhamya yatanze kuri izi ngabo 600 yavuze ko bahisemo kohereza izindi zijya gushyigikira izi kuko zari zigoswe n’iza FAR.

Ati “Twagombaga gutabara ingabo zacu muri Kigali kubera ko bari ku rugamba kandi umubare munini w’ingabo za leta wari i Kigali. Bashoboraga kubahuriraho iyo dutinda.”

Alpha Company yahagurutse i Byumba ku wa 8 Mata 1994, nyuma y’amasaha 48 indege ya Habyarimana ihanuwe. Byafashe iminsi itatu bagenda badahagaze, baza kugera muri Kigali ku wa 11 Mata.

Bamaze guhura n’aba 600 byabongereye imbaraga maze bahita bahabwa n’inshingano zo gutera Ingabo za FAR, bahereye ku kigo cya Gisirikare cyari ku musozi wa Rebero.

Iki kigo kiri mu byahereweho kuko cyarimo imbunda zirasa kure, zari ziteye inkeke ingabo za RPA mu Mujyi wa Kigali kuko zashoboraga kurasa ahantu aho ariho hose.

Ikibazo gikomeye ngo kwari ukukigeraho kuko uvuye kuri CND kugera ku i Rebero harimo intera ndende kandi ingabo za Habyarimana zari hirya no hino.

Bitewe n’uburyo ubu butumwa bari bahawe bwari bukomeye ahanini biturutse ku kuba ingabo za FAR zararasaga zibari hejuru, abasirikare ba RPA bahisemo kwigabanyamo amatsinda banagabana inshingano, ubundi bahitamo gutera ikigo cya Rebero baturutse inyuma aho guturuka imbere. Byasabye kugenda ijoro.

Nyuma yo kugera kuri uyu musozi rwarambikanye hagati y’ingabo za FAR na RPA, imirwano yamaze nk’amasaha abiri maze birangira Ingabo za RPA zitsinze. Gufata Rebero byatumye n’ingabo za FAR zari muri Camp Kigali zihita zimuka.

Nyuma yo gufata uyu musozi, RPA yari ishize impungenge z’uko hari uwayigabaho ibitero aturutse mu mpinga y’umusozi, urugendo rukomereza ku kurokora abasivili.

Ifatwa rya Rebero ryarakaje u Bufaransa

Nubwo muri iki gihe FPR yari irajwe ishinga no guhagarika Jenoside yakorerwaga Abatutsi, u Bufaransa bwakomeje gushyira imbaraga mu kuyirwanya ndetse no mu gukora igishoboka cyose kugira ngo bayikome mu nkokora.

Raporo yakozwe n’Ikigo cyitwa Levy Firestone Muse ku ruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, igaragaza ko nyuma y’aho Inkotanyi zifashe Rebero ku wa 11 Mata 1994, Général Christian Quesnot wabaye Umugaba w’Ingabo wihariye wa Mitterand kuva mu 1991 kugeza mu 1995 yamwandikiye amubwira ko FPR nifata u Rwanda bizahungabanya akarere.

Mu buhamya yatanze igihe hakorwaga iyi raporo Charles Kayonga wari uyoboye ingabo 600 zari muri CND yavuze ko gufata Rebero byarakaje cyane Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda.

Yagize ati “Bivugwa ko Ambasaderi w’u Bufaransa yabaye nk’urakaye ndetse atenguhwa na FAR, ubwo FPR yafataga umusozi wa Rebero, yafashe umwanzuro avuga ko FPR izafata Kigali.”

Ku munsi wakurikiyeho ku wa 12 Mata mu 1994 Ambasaderi Jean-Michel Marlaud ngo yahise afata urugendo yisubirira mu Bufaransa. Kayonga yavuze ko u Bufaransa bwababaye bitewe n’uko bwari buzi neza agaciro umusozi wa Rebero ufite mu bijyanye n’urugamba.

Charles Kayonga yavuze ko gufata Rebero “byahinduye isura y’urugamba” bitewe n’aho uyu musozi uherereye, ko iyo bataza kuwufata batari kubona uko bafata Stade Amahoro na CND cyangwa ngo babashe kurokora abari batuye mu Kiyovu na Nyamirambo.

Ifatwa rya Rebero ryarakaje Leta y'u Bufaransa ndetse ibibona nk'ikimenyetso cy'uko RPA izafata Kigali yose nta kabuza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .