Amatariki abasenateri bashya bazatorerwaho yamenyekanye

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 9 Kamena 2019 saa 06:21
Yasuwe :
0 0

Inama idasanzwe y’Abaminisitiri yo ku wa Gatanu yemeje Iteka rya Perezida rigena umunsi w’itora n’igihe cyo kwiyamamaza mu itora ry’Abasenateri, rigaragaza ko itora rizaba mu minsi itatu yikurikiranya, ku wa 16, 17 na 18 Nzeri 2019.

Abasenateri bazaba bahatanira guhagararira ibyiciro bitandukanye by’Abanyarwanda mu Nteko Ishinga amategeko, Umutwe wa Sena, muri manda y’imyaka itanu ishobora kongerwa inshuro imwe. Ni ubwa mbere bizaba bibayeho kuko mbere y’ivugururwa ry’Itegeko Nshinga mu 2015, manda y’umusenateri yari imyaka umunani idashobora kongerwa.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, Munyaneza Charles, yabwiye IGIHE ko amatora y’abasenateri azaba muri Nzeri 2019.

Ati “Amatora azaba ku matariki ya 16, 17 na 18 Nzeri 2019. Uzi ko hari abasenateri 12 batorwa hakurikijwe Intara n’Umujyi wa Kigali, hakaba n’abandi babiri batorwa mu mashuri makuru na za kaminuza bya leta n’ibyigenga. Ku itariki 16 hari amatora ya ba bandi 12, ku wa 17 hari amatora y’uhagarariye Kaminuza za Leta, ku wa 18 Nzeri hazatorwa Umusenateri wo muri kaminuza n’amashuri makuru byigenga.”

“Ibijyanye no gutanga kandidatire bizatangira tariki 22 Nyakanga - 9 Kanama; abakandida bazaba bemejwe n’Urukiko rw’Ikirenga bazahabwa iminsi 20 yo kwiyamamaza mbere y’umunsi w’itora, kuva tariki 27 Kanama - 15 Nzeri 2019.”

Inteko itora abasenateri 12 bahagarariye Intara y’Umujyi wa Kigali igizwe n’abagize Inama Njyanama z’uturere na biro y’Inama Njyanama z’Imirenge. Biteganywa ko nibura tariki 30 Nzeri abasenateri bashya bazaba bamenyekanye.

Sena igizwe n’abasenateri 26 barimo 12 batorwa hakurikijwe inzego z’imitegekere y’igihugu. Barimo umusenateri umwe uhagarariye Umujyi wa Kigali na babiri b’Intara y’Amajyaruguru, naho Amajyepfo, Iburasirazuba n’Iburangerazuba buri imwe igire abasenateri batatu, bitewe n’umubare w’abaturage nk’uko Komisiyo y’Igihugu y’Amatora ibivuga.

Hari kandi abasenateri umunani bashyirwaho na Perezida wa Repubulika; bane bashyirwaho n’Ihuriro ry’Igihugu Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki; umwarimu umwe cyangwa umushakashatsi umwe wo muri kaminuza no mu mashuri makuru bya Leta uri ku rwego nibura rw’umwarimu wungirije, utorwa n’abarimu n’abashakashatsi bo muri ibyo bigo.

Hari kandi umwarimu umwe cyangwa umushakashatsi umwe wo muri kaminuza no mu mashuri makuru byigenga nibura uri ku rwego rw’umwarimu wungirije utorwa n’abarimu n’abashakashatsi bo muri ibyo bigo.

Umubare w’abasenateri ushobora kwiyongeraho abahoze ari Abakuru b’Igihugu barangije neza manda yabo cyangwa basezeye ku bushake bwabo, babisabye Perezida wa Sena, bikemezwa na Biro ya Sena mu gihe kitarenze iminsi 30. Bene aba nta manda bagira.

Kugira ngo umuntu atorerwe kuba cyangwa agirwe Umusenateri, agomba kuba ari Umunyarwanda w’indakemwa kandi w’inararibonye; afite nibura impamyabumenyi ihanitse cyangwa ihwanye na yo cyangwa yarakoze imirimo yo mu rwego rwo hejuru muri Leta cyangwa mu bikorera; atarambuwe n’inkiko uburenganzira mbonezamubano n’ubwa politiki kandi afite nibura imyaka 40 y’amavuko.

Agomba kandi kuba atarakatiwe ku buryo budasubirwaho igihano cy’iremezo kingana cyangwa kirenze amezi atandatu kitahanaguweho n’imbabazi z’itegeko cyangwa ihanagurwabusembwa.

Abasenateri bagenerwa buri wese umushahara mbumbe w’umurimo ungana na 1 847 609 Frw, yongerwaho 250 000 Frw y’icumbi buri kwezi; 50 000 Frw ku kwezi y’itumanaho rya telefoni igendanwa na 35 400Frw buri kwezi yo kwishyura ifatabuguzi rya internet igendanwa ikoreshwa kuri mudasobwa.

Sena ifite ububasha bwo gutangiza no gutora ivugururwa ry’Itegeko Nshinga; gutora amategeko ngenga; gutora amategeko yemeza amasezerano mpuzamahanga ajyanye no guhagarika intambara, amahoro, kujya mu miryango mpuzamahanga, guhindura amategeko y’Igihugu, cyangwa ayemeza amasezerano mpuzamahanga yerekeye abantu ku giti cyabo no gutora amategeko yerekeye kurinda Igihugu n’umutekano.

Sena ifite kandi ububasha bwo kwemeza ishyirwaho ry’abayobozi bagenwa n’Itegeko Nshinga n’andi mategeko no gutanga inama ku bibazo biremereye Igihugu bijyanye n’inshingano zayo.

Hagiye gutorwa abasenateri bashya nyuma y'isozwa rya manda y'imyaka umunani

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza