Amasoko ya leta agiye kujya akurikiranwa kugeza amaze gushyirwa mu bikorwa

Yanditswe na Ndayishimye Jean Claude
Kuya 24 Gicurasi 2018 saa 02:29
Yasuwe :
0 0

Buri mwaka Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta asohora raporo ikunze kugaragaramo ibibazo mu mitangire y’amasoko ndetse n’imigendekereye yayo. Ikigo cy’Igihugu gishinzwe amasoko ya leta (RPPA), kivuga ko cyatangiye gukurikirana isoko kuva rigitegurwa kugeza rishyizwe mu bikorwa.

Kuri uyu wa Kane, RPPA yahurije hamwe abakozi bashinzwe gutanga amasoko ya leta mu bigo bya leta bitandukanye kugira ngo hashakwe uburyo havugutwa umuti w’ibibazo by’urudaca bikunze kugaragara mur uru rwego.

Muri ibyo bibazo birimo iby’amasako ya leta atinda gutangwa, ibibazo bya ruswa, ba rwiyemezamirimo badafite ubushobozi ku buryo bigira ingaruka ku isoko muri rusange n’ibindi.

Umuyobozi w’Ishami ryo kongera ubushobozi muri RPPA, Sibomana Célestin, yabwiye itangazamakuru ko ubusanzwe abagenzuzi babo bakora igenzura nyuma y’umwaka w’ingengo y’imari, ubu bakaba barafashe ingamba zo guhindura ubwo buryo.

Ati “Abakozi ba RPPA bajyaga bajya mu igenzura nyuma y’umwaka, ubu byarahindutse, twafashe ingamba nyuma y’isoko kuva ritangiye gutegurwa, bakarikurikirana umunsi ku munsi kugeza igihe amasezerano azaba yarangije gushyirwa mu bikorwa. Icyo gihe RPPA izaba izi neza ibiri gukorwa muri iryo soko, ntabwo urwego runaka ruzagira umwihariko ku isoko rwaryo. Ni iryabo ariko RPPA izarikurikirana umunsi ku munsi.”

Sibomana ashimangira ko bizatanga umusaruro kuko isoko rizaba ryakurikiranwe neza ku buryo ritazajya ryiharirwa n’ibigo ubwabyo gusa.

Yavuze kandi ko uburyo bw’ikoranabuhanga bwatangiye gukoreshwa mu itangwa ry’amasoko ya leta bwitezweho kuzagabanya ibibazo byinshi byahabonekaga.

Muri iyi nama, Umuyobozi Mukuru wa RPPA, Seminega Augustus, yasabye abayitabiriye guharanira ubunyangamugayo bakirinda icyo ari cyo cyose cyahombya igihugu.

Raporo ngaruka mwaka y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, ikunze kugaragaza ko ibigo bihabwa ingengo y’imari nini bikunze kugira amakosa mu masoko ya leta.

Mu ntangiriro za Gicurasi, Umuvunyi Mukuru, Murekezi Anastase, yabwiye IGIHE ko hari kwigwa uburyo bwashyirwaho kugira ngo amasoko ya leta afite imishinga minini ikurikiranwe uko ishyirwa mu bikorwa.

Kugeza ubu inzego zirimo RPPA, Polisi y’Igihugu, NISS n’Urwego rw’Umuvunyi ziri kwiga uko byakorwa, nyuma bakazabishyikiriza inzego zibishinzwe.

Murekezi kandi yavuze ko ubusanzwe isoko ryose ritegurirwa mu kigo kikaba ari cyo gitegura ibyangombwa byose kugira ngo rizabeho; kigakurikiza amabwiriza y’Urwego rushinze imitangire y’amasoko ya leta (RPPA) ariko ntibitume ibibazo byose biri mu isoko bibasha kugaragarira RPPA na cyane ko iba ireba inzira ritangwamo gusa.

Ibyo ngo bituma haba ibibazo by’imicungire mibi mu ishyirwa mu bikorwa ry’ayo masoko manini, aho usanga atwara amafaranga menshi cyane ku buryo biba binoroshye cyane gutangamo ruswa.

Bamwe mu bakozi bafite mu nshingano ibijyanye n'amasoko ya leta
Umuyobozi Mukuru wa RPPA, Seminega Augustus
Umuyobozi w’Ishami ryo kongera ubushobozi muri RPPA, Sibomana Célestin

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza