Amashuri yihanangirijwe ku kuzamura amafaranga y’ishuri

Yanditswe na Mathias Hitimana
Kuya 17 Kanama 2018 saa 01:18
Yasuwe :
1 0

Minisiteri y’Uburezi yamenye ko hari uburiganya amashuri yisumbuye ya leta akora, akongera amafaranga y’ishuri uko yiboneye bikabera umutwaro ababyeyi.

Uko igihembwe kirangiye, umunyeshuri ahabwa ibaruwa izwi nka ‘Babyeyi’ ashyira abamurera igaragaza ibyo asabwa kuzitwaza mu gihembwe gikurikiraho.

Minisitiri w’Uburezi, Dr Mutimura Eugène, yabwiye itangazamakuru ko yamenye ko hari amashuri akora uburiganya akazamura amafaranga y’ishuri cyangwa agahimbazamusyi uko yishakiye.

Yagize ati “Ni ingeso mbi; abayobozi bafite izo ngeso nabo tuzabibasaba ko bihagarikwa. Baranandikiwe, hari itangazo ryasohotse, ndabyibuka.”

Minisitiri yatanze ingero ko hari ibigo bimara igihe kinini bituma abanyeshuri amafaranga yo kubaka uruzitiro, ikibuga cya siporo cyangwa aho abana barara; abandi bakazamura ay’agahimbazamusyi k’abarimu.

Umwe mu babyeyi baganiriye na IGIHE urerera mu Rwunge rw’Amashuri rwa Butare, yavuze ko bajya bahura n’ibibazo byo gutumwa amafaranga adasobanutse.

Yagize ati “Buri gihembwe batuma amafaranga 2000 Frw yo kugura ibikoresho byo ku meza, ikanya n’isahani bariraho, wowe ntiwize mu mashuri yisumbuye ibyo bikoresho bisaza buri gihembwe?”

Uyu mubyeyi avuga ko guhera mu 2016 buri munyeshuri yatumwaga amafaranga yo kugura imodoka y’ikigo.

Mu mwaka wa mbere batanze ibihumbi 30 Frw, uwa kabiri batanga ibihumbi 18 Frw naho mu bihembwe bibiri bishize batanze ibihumbi 12 Frw.

Yakomeje avuga ko ayo mafaranga agenda yiyongera, ’ishuri ibihumbi 85 Frw n’agahimbazamushyi k’ibihumbi 20 Frw ku gihembwe, ugasanga byaremereye ababyeyi’.

Akemanga uburyo yemezwa mu nama z’ababyeyi, aho ubona ko hari uburyo ibigo biba bibiziranyeho na komite y’ababyeyi, hakozwe icengezamatwara (lobbying) n’abatabishyigikiye bakabigenderamo.

Umuyobozi w’ishuri ribanza rya ‘New Vision Primary School’, Eduard Mugwaneza, riherereye mu Karere ka Huye, aherutse kubwira IGIHE ko ku mafaranga y’ishuri yatangwaga mu 2017 bongeyeho ibihumbi 10 Frw y’inyubako.

Gusa ngo byakozwe nyuma y’ubwumvikane n’ababyeyi. Ati “Icyo twifuza gukora tukiganiraho n’ababyeyi mu nama bakacyemeza.”

Umuyobozi mu Biro by’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda ushinzwe Uburezi, Padiri Nduwayezu Janvier, we asanga kuzamuka kw’amafaranga y’ishuri biterwa n’ubukene bw’ibigo.

Yagize ati “Amafaranga y’ishuri yongezwa umunsi ku munsi ni ikibazo gikomeye. Uburyo bwo kuyafasha buhora buhinduka, ugasanga hari ibyo amashuri asabwa akabura aho akura akabisaba ababyeyi.”

“Usanga ababyeyi nyuma yo kuganira n’ibigo by’amashuri bemeye kugira ibyo bakora, ariko ikibazo gihatse ibindi ni ubukene.”

Dr Mutimura yavuze ko icyo kibazo cy’ibigo byongera amafaranga uko byishakiye kiri mu byarebweho mu bugenzuzi bw’imiyoborere myiza yabyo buherutse.

Minisiteri y’Uburezi ivuga ko nk’amafaranga y’agahimbazamusyi ari ubwumvikane bw’ababyeyi n’ibigo kandi ko niba katatanzwe umwana atagomba kubizizwa.

Gusa hagiye humvikana n’abana badahabwa indangamanota zabo kuko batakishyuye.

Minisitiri w'Uburezi, Dr Eugène Mutimura, yihanangirije amashuri azamura amafaranga y'ishuri uko yishakiye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza