00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amashuri ari mu gihirahiro ku bwo kubura ubushobozi bwo kugaburira abanyeshuri

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel
Kuya 5 Ugushyingo 2021 saa 01:38
Yasuwe :
0 0

Amashuri ya leta n’afashwa na leta yagaragaje ko afite imbogamizi mu gushyira mu bikorwa gahunda yo kugaburira abanyeshuri bose ku ishuri.

Gahunda yo kugaburira abanyeshuri igihe bari ku ishuri yaraguwe igezwa mu cyiciro cy’incuke, icy’amashuri abanza n’ayisumbuye uhereye muri uyu mwaka w’amashuri.

Leta yageneye iki gikorwa miliyari zigera kuri 27 agomba kugishyigikira muri uyu mwaka w’ingengo y’imari. Kuri ubu leta igena amafaranga 56 buri munsi kuri buri munyeshuri yiyongera ku 150 ava mu musanzu umubyeyi ategetswe gutanga.

Nubwo bimeze bityo abashuri ya leta n’afashwa na yo avuga ko byamaze kugaragara ko bigoye kubona amafaranga yo gushyigikira iyi porogaramu nk’uko tubikesha NewTimes.

Umuyobozi w’Ishuri Ribanza rya Buremera mu Karere ka Huye, Liberate Nyirawera, yabwiye iki gitangazamakuru ko ibiribwa bafite ubu bitazashobora gutunga abanyeshuri kugeza igihembwe kirangiye kubera ko bahawe kimwe cya kabiri cy’amafaranga bagomba guhabwa na leta.

Yongeyeho ko batagize aho bakura andi mafaranga bitashoboka ko abana babasha kugaburirwa nibura ibyumweru bibiri.

Umuyobozi w’Urwunge rw’Amashuri rwa, Kigarama mu Karere ka Ngoma, Jean Damascène Niyitegeka, yatangaje ko ingorane bafite ari uko bahabwa amafaranga make agenewe gushyigikira porogaramu yo kugaburira abanyeshuri.

Ati « Amafaranga twahawe na leta yari agenewe abana bo mu cyiciro cy’incuke n’icya mbere cy’amashuri abanza. Nyamara dufite inshingano zo kugaburira ikigo cyose gifite abanyeshuri barenga 1000. Ntidushobora kugaburira bamwe ngo abandi bakomeze bicwe n’inzara. Ni mu gihe umusanzu w’ababyeyi bigorana kuwubona kandi ari bo bategerejweho uruhare runini. Ibi bibangamira ishyirwa mu bikorwa ry’iyi gahunda. »

Umubyeyi w’abana batatu, Eugene Twambazimana, yavuze ko ukubura k’uruhare rw’ababyeyi muri iyi gahunda gufitanye isano n’ibibazo by’ubukungu bibugarije.

Ati « Nsabwa gutanga ibihumbi 12 by’amafaranga y’u Rwanda buri gihembwe kuri buri mwana wanjye kandi nk’umubyeyi nta bushobozi mfite bwo kubona ibihumbi 36Frw buri gihembwe kugira ngo bafatire ifunguro ku ishuri kuko ngomba kongeraho kubishyurira ishuri no kubaha ibikoresho bakeneye. Birenze ubushobozi bwanjye. »

Umwarimu wigisha ku kigo cy’ishuri cya Ruhunga, yatangaje ko iki kigo cyahagaritse kugaburira abanyeshuri bitewe n’inkunga zidahagije zaba izitangwa n’ababyeyi n’izitegerejwe kuri leta ndetse byanabasabye gufata inguzanyo kugira ngo babashe kubonera abanyeshuri ifunguro igihe kirekire.

Ati « Amafaranga duhabwa na leta agenewe kugura ibiribwa nyamara dukenera n’inkwi, kwishyura abakozi no kugura ibikoresho byo mu gikoni bitari bihagije. Nta yandi mahitamo dufite uretse gutegereza ko duhabwa icyiciro gikurikiraho leta izaduha. »

« Ikindi kibazo ni izamuka ry’ibiciro by’ibiribwa rya hato na hato aho usanga amafaranga twateganyije mu gihe cyo kugura ibiribwa dusanga adahagije. »

Minisiteri y’Uburezi ntiyabashije kugira icyo ibivugaho.

Mu bigo bimwe by'amashuri haravugwa ubushobozi buke mu gushyira mu bikorwa gahunda yo kugaburira abanyeshuri

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .