Amasano y’imiryango mu bituma abacuruza urumogi na mugo mu Biryogo badatabwa muri yombi

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 5 Gashyantare 2018 saa 03:37
Yasuwe :
3 3

Abaturage bo mu tugari twa Biryogo na Gatare, Umurenge wa Nyarugenge, Akarere ka Nyarugenge, beruye ko kubera amasano yo mu miryango bituma habaho gukingiranira ikibaba, abacuruza ibiyobyabwenge ntibatahurwe.

Muri utu duce tuvugwamo ibiyobyabwenge byinshi birimo urumogi, mayirungi na Mugo (Heroine), twasuwe n’abadepite ku Cyumweru, tariki ya 4 Gashyantare 2018.

Aba baturage babwiye IGIHE ko bitewe n’uko benshi muri bo bafitanye amsano yo mu miryango, ntawe ushobora gupfa gutanga amakuru y’abacuruza ibiyobyabwenge; n’abayobozi bo mu nzego z’ibanze bashyirwa mu majwi ko nk’iyo hagiye kuba imikwabo baburira bene wabo.

Uwitwa Bizimana Ismail yagize ati “Ibiyobyabwenge kugira ngo bicike hano mu Gatare cyangwa mu Biryogo biragoye kubera ko abantu hafi ya bose baha usanga baba bafitanye amasano ya hafi cyeretse Polisi igiye ikora nk’imikwabo itunguranye n’abayobozi batabizi kuko nabo ubwabo harimo abahishira ababicuruza kuko haba hanarimo na bene wabo.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyarugenge, Havuguziga Charles, nawe yemeza ko hari abaturage banga gutanga amakuru kubera ibintu amasano baba bafitanye hagati yabo.

Yagize ati “Nibyo mbere bavuga ko kimwe mu bituma ibiyobyabwenge bidacika burundu ari uko hari abaturage bagenda bagahishira abantu bitewe n’amasano bafitanye ariko twafashe ingamba ko guhishira umurozi akumaraho imbyaro; nta mpamvu yo gukomeza guhishira umuntu unywa ibiyobyabwenge nk’uwo kandi batangiye kubyumva.”

Yakomeje avuga ko mu Biryogo hagaragaramo ikiyobyabwenge cya mugo n’urumogi ariko ashimangira bimaze kugabanuka.

Depite Kayiranga Alfred Rwasa ukuriye Komisiyo ya Politiki y’Uburinganire n‘Ubwuzuzanye bw’Abagabo n’Abagore mu iterambere ry‘Igihugu wari mu basuye aba baturage, yabasabye kurwanya ibiyobyabwenge bigaragara muri ako gace kuko bibasiga isura mbi.

Depite Kayiranga Alfred Rwasa yasabye abo mu Biryogo kurwanya ibiyobyabwenge
Abaturage bo mu Biryogo bateze amatwi abadepite
Abaturage bagabiye Umukuru w'Igihugu Paul Kagame inka, bayiha abadepite ngo bayimushyikirize

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza