Kwamamaza

Amarushanwa y’urubyiruko yatanze umukoro wo kwihutisha ibikorwa bya EAC

Yanditswe kuya 23-08-2016 saa 07:44' na Ezechiel Mbananabo


Amarushanwa y’ibiganiro mpaka yahuzaga urubyiruko ruturuka muri Kaminuza zo mu bihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), kuva tariki ya 20 Kanama 2016 yasigiye umukoro abashinzwe ibikorwa by’uyu muryango wo kwihutisha ishyirwamubikorwa ryabyo.

Aya marushanwa yateguwe n’umuryango Aspire Debate Rwanda ku bufatanye na Kaminuza y’u Rwanda, ndetse na Minisiteri ishinzwe ibikorwa bya EAC mu Rwanda (MINEAC), aho yari agamije kurushaho kwimakaza ubumwe mu rubyiruko rw’ibihugu by’umuryango wa EAC no kuwusobanukirwa kurushaho.

Yitabiriwe na kaminuza zo mu Rwanda na Uganda. Izahagarariye u Rwanda zirimo amashami atandukanye ya Kaminuza y’u Rwanda, Mount Kenya, iya Gitwe,Keplan, KIM na IPRC Kigali.

Aya marushanwa yagarutse ku bikorwa by’umuryango wa Afurika n’amahirwe ari mu kuwubamo.

Ubwo yasozwaga kuri uyu wa Mbere, mu cyiciro cya nyuma hagiwe impaka ku ntego ibihugu bigize EAC byihaye yo kuba mu mwaka wa 2024 haba hakoreshwa ifaranga rimwe rihuriweho.

Bamwe bemezaga ko bizagerwaho abandi bagaragaza ko ari inzozi.

Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (MINEAC) mu Rwanda, Nathan Gashayija, yavuze ko aya marushanwa yabahaye umukoro wo kwihutisha ibikorwa bya EAC.

Ati “ Impaka bagiye zagarutse ku busabe bwo kutubwira kwihutisha ibyo dukora kugira ngo bigirire abantu akamaro. Natwe rero ubwo abakuru b’ibihugu babisinyeho tugiye kubikora tubyihutisha kugira ngo bizagerweho bigirire akamaro n’ababijyagamo impaka.”

Yavuze ko aya marushanwa yongera ubumenyi bw’urubyiruko no kubona amahirwe ari mu kwishyira hamwe kw’ibihugu bya EAC nk’abayobozi b’ejo hazaza cyane ko rugira uruhare mu gusobanurira abaturage iby’uyu muryango.

Gashayija yakomeje ashimangira ko biteguye no gushyigikira amarushanwa ataha.

Itsinda ry’abasore babiri baturuka muri kaminuza ya Mount Kenya, niryo ryegukanye igikombe nyuma yo kuza ku mwanya wa mbere, rikurikirwa n’abaturutse muri Kaminuza ya Kyambogo yo muri Uganda ku mwanya wa kabiri n’uwa gatatu.

Mu byishimo byari byabasabye nyuma yo kwegukana igikombe, abo basore babiri bavuze ko ari amahirwe menshi kuri bo ndetse ko biteguye no kwitabira andi marushanwa nk’aya.

Bati “Twamenye iby’aya marushanwa habura igihe gito, twaje nta kintu tuzi ndetse mu gitondo twari dufite ubwoba ariko turavuga tuti tugomba gukora, uyu wari umunsi wacu. Twize byinshi, twagize amahirwe yo guhura n’abandi ni ukuri turashimira abateguye amarushanwa.”

Umuyobozi wa Aspire Debate Rwanda, Ntambiye David, yashimye uburyo aya marushanwa yagenze, anongeraho ko azajya aba buri mwaka kandi ko umwaka utaha bifuza kuzahuza kaminuza zigera mu 100 mu zo mu bihugu bya Afurika y’Iburasirazuba.

Urubyiruko rwitabiriye ibiganiro mpaka
Abdul Razack na Mekha Rousseau ni bo basore babiri begukanye igikombe
Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (Mineac) mu Rwanda, Nathan Gashayija
Umuyobozi wa Aspire Debate Rwanda, Ntambiye David

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Tuesday 27 September 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved