Amanota y’abarangije ayisumbuye yatangajwe, ishuri rya 12 YBE riza mu ya mbere mu gihugu

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel
Kuya 23 Gashyantare 2018 saa 03:49
Yasuwe :
1 0

Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko imitsindire y’abarangije amashuri yisumbuye, mu biga amasomo y’ubumenyi rusange yazamutseho 0.04% kuko abatsinze ari 89.55% ugereranyije n’umubare w’abatsinze umwaka ushize kuko bari 89.51%.

Mu manota yashyizwe ahagaragara kuri uyu wa Gatanu, Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko abanyeshuri bakoze ibizamini bose mu mwaka wa 2017 ari 41 140 mu gihe mu 2016 bari 41 609. Abakobwa bakoze ni 22 429 bangana na 55.04% naho abahungu ni 18 324 bangana na 44.96%.

Muri aba bose abatsinze ni 36 493 bangana na 89.55% ugereranyije na’abatsinze umwaka wabanje ku kigero cya 89.51%; ni ukuvuga ko imitsindire yazamutseho 0.04%.

Mu mshuri y’inderabarezi hakoze abanyeshuri 3009 barimo abakobwa 1753 n’abahungu 1256. Abatsinze bangana na 2987 bari ku kigereranyo cya 99.27%.

Mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro hakoze abanyeshuri 22 101 hatsinda 19 749 bangana na 89,3%.

Muri uyu mwaka kandi abanyeshuri bakopeye babaye 16 ugereranyije na 59 babonetse mu mwaka wari wabanje mu masomo y’Ubumenyi rusange na 17 mu y’imyuga n’ubumenyingiro.

Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye yavuze ko mu bigo bshimwa byakoze neza harimo n’iby’uburezi bw’imyaka 12 nk’Urwunge rw’Amashuri rwa Mwendo mu Karere ka Ruhango kiri ku mwanya wa gatanu ku rwego rw’igihugu n’Urwunge rw’Amashuri rwa Rusiga mu Karere ka Rulindo.

Munyakazi yavuze ko ukwitwara neza kwa bene ibi bigo bisanzwe bifatwa nk’ibitanga uburezi budafite ireme gushingiye ku buyobozi bwiza no gukurikirana abana umunsi ku wundi bikozwe n’ababiyobora.

Umunyeshuri wahize abandi mu masomo ya Siyansi ni uwitwa Nshizirungu Patrick wo mu Karere ka Rwamagana naho mu masomo y’indimi uwa mbere yitwa Kayitare Kwizera Blaise wigaga muri Christ Roi i Nyanza. Mu masomo y’ubumenyamuntu umunyeshuri wa mbere yitwa Niyibizi Xavion Emmanuel wo mu Ntara y’Iburasirazuba mu Karere ka Rwamagana.

Minisitiri w’Uburezi, Dr Mutimura Eugene yatangaje ko yishimira imitsindire y’abanyeshuri avuga ko bigaragaza imbaraga leta ishyira mu myigire n’imyigishirize y’abanyeshuri.

Ati “ Twishimiye amanota amaze gutangazwa uyu munsi kubera ko 89.5% by’abatsinze ari imibare ishimishije cyane cyane ko 55% ari abakobwa. Ntituzajya twirengagiza ko imbaraga Guverinoma y’u Rwanda ishyira mu burezi zigaragarira mu mitsindire y’abanyeshuri. Mu myaka yose yashize hari byinshi byagiye bikorwa bijyanye no kwigisha abana no guhugura abarimu, gutegura imfashanyigisho, kubaka amashuri n’ibindi. Nubwo hakiri inzira ndende ariko hari n’ibyiza tumaze kugeraho.Turashimira abarezi badufasha, ababyeyi n’abana bashyiraho umwete mu kwiga kugira ngo batere imbere.”

Kugeza ubu ngo abagana amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro bagenda biyongera ndetse Minisiteri y’Uburezi irateganya kubaka ibigo bigera kuri 14 byo kuri uru rwego hirya no hino mu gihugu.

Amanota agaragara binyuze mu buryo busanzwe bw’ubutumwa bugufi cyangwa kwifashisha urubuga rwa internet rwa REB ari rwo www.reb.rw, umukandida agakanda ahanditse View exam result, agashyira ahabugenewe nimero yuzuye yakoreyeho ikizamini.

Ku bize amasomo y’ubumenyingiro banyura ku rubuga rwa WDA ari rwo www.wda.gov.rw bakinjirira ahanditse TVET National Exams Results 2017 bakabona aho buzuza nimero iranga umunyeshuri.

Abanyeshuri bakopeye bashaka kujurira bagomba kubikora bitarenze iminsi 30 uhereye igihe amanota atangarijwe.

Umuyobozi w'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Uburezi, Dr Ndayambaje Irenée ahererekanya amanota na Isaac Munyakazi
Umuyobozi wa REB, Irenée Ndayambaje; Isaac Munyakazi, Dr Mutimura Eugene na Olivier Rwamukwaya mu gikorwa cyo gutangaza amanota y'abasoje amashuri yisumbuye
Abayobozi mu nzego z'uburezi bari bitabiriye igikorwa cyo gutangaza amanota y'abasoje amashuri yisumbuye mu 2017

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza