00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amanota y’abakoze ibizamini bisoza amashuri yisumbuye agiye gutangazwa

Yanditswe na IGIHE
Kuya 12 Ugushyingo 2021 saa 02:18
Yasuwe :
0 0

Minisiteri y’Uburezi igiye gushyira hanze amanota y’abanyeshuri bakoze ibizamini bya Leta bisoza umwaka wa gatandatu w’amashuri yisumbuye, abize mu nderabarezi n’abarangije icyiciro cya gatanu cy’imyuga n’ubumenyingiro.

Amakuru yatanzwe na Mineduc avuga ko aya manota azajya hanze ku wa Mbere tariki 15 Ugushyingo 2021.

Amanota agiye kujya hanze ni ay’abanyeshuri bakoze ibizamini bya Leta mu mwaka w’amashuri wa 2020/2021 bagera ku 52.145 barimo abahungu 22.894 n’abakobwa 26.892.

Amanota y’abakoze ibizamini bya Leta bisoza umwaka wa 6 w’amashuri yisumbuye agiye kujya hanze akurikira ay’abo mu cyiciro rusange cy’amashuri abanza n’ay’abo mu mashuri banze yatangajwe mu Ukwakira 2021.

Amanota y’abakoze ibizamini bya Leta bisoza umwaka wa 6 w’amashuri yisumbuye agiye gutangazwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .