Kwamamaza

Abanyamategeko bariga uko hakemurwa amakimbirane mu ishoramari

Yanditswe kuya 5-08-2016 saa 10:53' na Philbert Hagengimana


Abanyamategeko b’ibigo bya Leta ndetse n’ibyigenga bateraniye i Kigali ku cyicaro gikuru cy’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere, RDB mu nama y’iminsi ibiri igamije kurebera hamwe uko bakongera ingufu mu gukemura amakimbirane ashobora kuvuka mu ishoramari mu Rwanda.

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa mu Kigo cy’Igihugu cy’Iterambere, RDB, Serge Kamuhinda yatangaje ko iyo nama ari uburyo bwiza bwo kuvugutira hamwe umuti w’amakimbirane ajya avuka mu ishoramari mpuzamahanga, ibyo bikazafasha u Rwanda kurushaho kureshya abashoramari.

Kamuhinda yagize ati “U Rwanda ruri mu bihugu bifite umuvuduko udasanzwe mu iterambere ku Isi, kandi iryo terambere rinajyana n’ukwiyongera kw’ishoramari. Ni ngombwa rero ko twongera n’uburambe mu kureshya abashoramari ndetse no mu gukemura amakimbirane.”

Nk’uko inkuru ya The New Times ibivuga, iyo nama yateguwe ku bufatanye n’ikigo cy’igihugu gishinzwe gukemura impaka cya Kigali(Rwanda International Arbitration Centre/KIAC) n’abandi banyamategeko nka Emmanuel Gaillard wo mu kigo cy’abanyamategeko mu Bwongereza, akaba n’umuhanga mu by’amategeko y’ubucuruzi mpuzamahanga.

Inzobere mu by’amategeko zivuga ko kugeza ubu hari intambwe imaze guterwa mu bihugu bya Afurika mu bijyanye n’ubukemurampaka ariko ko hakiri icyuho ko hari ibibazo bimwe na bimwe bikemurirwa mu bihugu byo hanze y’uyu mugabane nko mu Bufaransa, u Bwongereza, u Buholandi n’ibindi bihugu byo ku mugabane w’u Burayi.

Nk’uko bitangazwa n’ubuyobozi bwa KIAC, ibibazo bigera kuri 41 byaba ibyo ku rwego mpuzamahanga n’iby’imbere mu gihugu bimaze kwakirwa mu myaka mike iki kigo kimaze kibayeho.

Dr Fidele Masengo,Umuyobozi Nshingwabikorwa wa KIAC yavuze ko ubukemurampaka bugira uruhare mu koroshya ishoramari n’ubucuruzi biturutse hanze y’igihugu kuko rizamura icyizere ababikora mu gihe bazi neza ko ibibazo bazahura na byo bizabonerwa ibisubizo birambye.

Serge Kamuhinda, Umuyobozi ushinzwe ibikorwa mu Kigo cy'Igihugu cy'Iterambere, RDB

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Monday 26 September 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved