Amakarita ya ‘Tap&Go’ akoreshwa mu gutega imodoka i Kigali azifashishwa mu kwinjira muri Expo 2018

Yanditswe na Mukaneza M.Ange
Kuya 17 Nyakanga 2018 saa 06:24
Yasuwe :
0 0

Mu rwego rwo gukomeza gutanga umusanzu muri gahunda ya leta yo kugera ku bukungu butarangwamo guhererekanya amafaranga mu ntoki, Urugaga rw’abikorera mu Rwanda, PSF, rwatangaje ko kwinjira mu imurikagurisha mpuzamahanga rya 2018, hazakoreshwa amakarita ya ‘Tap&Go’ asanzwe akoreshwa n’abatega imodoka zitwara abagenzi mu Mujyi wa Kigali.

Iri murikagurisha ngarukamwaka rigiye kuba ku nshuro ya 21 rizatangira kuva ku wa 26 Nyakanga kugera ku wa 15 Kanama 2018, rizahuriza hamwe abamurika ibicuruzwa na serivisi baturutse mu bihugu bisaga 20.

Ni imurikagurisha ryateguwe mu buryo bwihariye, aho ku ikubitiro iminsi rimara yongerewe ikagera ku byumweru bitatu mu gihe ubusanzwe yamaraga bibiri gusa. Ibi byakozwe mu rwego rwo kubahiriza ubusabe bw’abamurika n’ababa baje kwihahira.

Mu kiganiro na IGIHE, Umukozi ushinzwe itumanaho n’imenyekanishabikorwa muri PSF, Eric Kabera, yavuze ko akandi gashya bazanye ari uko kwinjira umuntu asabwa kuzajya aba afite ikarita ya ‘Tap&Go’ imaze imyaka isaga ibiri itangiye gukoreshwa mu mujyi wa Kigali.

Ati “ Mu rwego guteza imbere ubukungu buzira ihererekanya ry’amafaranga mu ntoki, abantu bazakoresha amakarita ya Tap&Go kugira ngo babashe kwinjira i Gikondo ahasanzwe habera imurikagurisha mpuzamahanga. Turifuza gushishikariza abantu kugira umuco wo guhaha no kwishyura serivisi bakoresheje uburyo bw’ikoranabuhanga.”

Kabera yasobanuye ko umuntu usanganywe ikarita akoresha atega imodoka atazagura indi, ahubwo icyo azasabwa ari ugushyiraho 500Frw azaba asabwa ku muntu ushaka kwinjira ahabera Expo, ibyuma biyakuraho bikazashyirwa ku miryango.

Yakomeje agira ati “Bizorohereza abantu kwinjira, ubu turi muri gahunda yo gushyira imashini ku miryango, ibikorwa bizaba byarangiye mbere y’uko iki cyumweru kirangira. Ikindi ni uko twateganyije amarembo 10 abantu bazakoresha binjira, ku buryo nta mubyigano cyangwa imirongo miremire izagaragara.”

PSF igaragaza ko imurikagurisha mpuzamahanga rimaze gutanga umusaruro ufatika, by’umwihariko hari ibigo by’ubucuruzi byo mu mahanga byaryitabiriye nyuma bigafungura amashami mu Rwanda.

Ibyo birimo JKK International ya Dubai yatangije ibikorwa by’ubwubatsi, Mukwano na Movit zo muri Uganda, ALINK Technologies yo mu Bushinwa, Yvonne Exclusive Design ikora ibijyanye n’imideli, Roofing Rwanda Ltd, Uruganda rwa Dodoma rukora matela, Egyptian House of Kitchen, Desire Products yo muri Uganda, Azam yo muri Tanzania n’ibindi.

Imurikagurisha riheruka ryitabiriwe n’ibigo bimurika 433 birimo 289 byo mu Rwanda, 94 byo mu bindi bihugu bya Afurika na 50 byo ku yindi migabane.

Imashini nk'izi zizashyirwa ku miryango yinjira ahabera Expo
Ikarita ya Tap&Go izakoreshwa mu kwinjira muri Expo uyu mwaka
Expo 2018 izamara iminsi 21 bitandukanye n'uko bisanzwe

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza