Amakamyo ava i Kigali ajya muri Uganda yahagaritswe kunyura i Gatuna

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 14 Gicurasi 2018 saa 10:26
Yasuwe :
0 0

Polisi y’u Rwanda yafashe umwanzuro wo guhindura icyerekezo cy’amakamyo ava i Kigali yerekeza muri Uganda cyangwa aturukayo anyuze i Gatuna, bitewe n’ukwangirika gukomeye k’umuhanda gushingiye ku mvura imaze iminsi igwa.

Mu itangazo Polisi y’u Rwanda yashyize ahagaragara ku mugoroba wo ku wa 14 Gicurasi, yagize iti “Polisi y’u Rwanda irabamenyesha ko kubera ko umuhanda Gatuna -Gicumbi -Kigali mu Murenge wa cyumba, Akagari ka Rwankojo ukomeje kwangirika, ubu amakamyo atemerewe kuwukoresha. Amakamyo ava Kigali cyangwa Uganda yakoresha umuhanda wa Kagitumba.”

Polisi yasabye abantu batandukanye bagerwaho n’izi ngaruka kugerageza kuzihanganira, kuko bigaragara ko biza kongera urugendo.

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, Mudaheranwa Juvénal, yabwiye IGIHE ko uyu muhanda watengutse kuri iki Cyumweru, igice kimwe cyawo kiragenda, hasigara agace gato cyane kegamiye umukingo.

Yakomeje agira ati “Gukomeza kuhanyura ku modoka ziremereye kwaba ari ugukomeza kongera ibyago, ku buryo n’agace gato gasigaye kafashaga imodoka zisigaye nako kakwangirika bikaba ibibazo.”

Yavuze ko kubera ko uyu muhanda uri ku rwego rw’igihugu, Ikigo gishinzwe Iterambere ry’Ubwikorezi, RTDA, n’Ikigo cy’Ubwubatsi bw’Imihanda Horizon, kuri uyu wa Mbere bazindukiye mu kugenzura ibyangiritse harebwa n’ingamba ziri bufatwe.

Yakomeje agira ati “Biriwe babara ibikenewe kugira ngo babe bakongera ku ruhande rwo haruguru kugira ngo imodoka zibone inzira, kuko biragaragara ko hari n’abaturage bigiraho ingaruka mu kongera umuhanda ku ruhande rwo haruguru bakeneye kubarirwa imitungo yabo.”

Iki kibazo kirazana impinduka ikomeye mu ngendo kuko aya makamyo yakoraga urugendo rugana muri Uganda anyuze muri Gicumbi yakoraga ibilometero 77.8 kugira ngo agere Gatuna, ariko arasabwa gukora ibilometero birenga 185 kuko kugera Kagitumba asabwa kubanza kunyura muri Kayonza.

Umuhanda wa Gatuna wangiritse ni inzira ikomeye ku Rwanda, niho amakamyo azana ibicuruzwa anyuze mu Muhora wa Ruguru anyura.

Avuga ku biza, Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, aheruka gutangaza ko ibikorwaremezo byangijwe muri iyi mvura imaze iminsi bikomeje gusanwa, naho ku mihanda n’ibiraro bigaragara ko bigoye gusanwa ho abaturage babaye bahawe izindi nzira.

Yakomeje agira ati “Imihanda minini 25 yo ku rwego rw’igihugu yari yangiritse yarasanwe, ibiraro 13 byasenyutse bigomba gusanwa ubu abaturage babaye bahawe indi nzira naho ibiraro bitatu byo imirimo yo kubisana yaratangiye. Imihanda 44 yo ku rwego rw’uturere yangiritse, 40 yahise iba nyabagendwa ariko ine yo mu turere dutandukanye ntirasanwa.”

Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko igihugu gifite imvura idasanzwe ugereranyije n’imyaka 36 ishize guhera mu 1981, imaze guhitana abaturage hafi 220 ndetse yangije hegitari nyinshi z’imyaka.

Umuhanda Gatuna -Gicumbi -Kigali wangirikiye mu Murenge wa Cyumba, Akagari ka Rwankojo
Amakamyo ava Kigali cyangwa Uganda yakoreshaga umuhanda wa Kagitumba ntashobora gutambuka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza