Amajyepfo: Mu mezi ane impanuka zo mu muhanda 250 zahitanye abantu 50

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 22 Gicurasi 2018 saa 07:33
Yasuwe :
0 0

Ubuyobozi bw’Intara y’Amajyepfo na Polisi y’Igihugu bwatangaje ko kuva muri Mutarama kugeza muri Mata 2018, mu Ntara y’Amajyepfo habaye impanuka zo mu muhanda 250 zahitanye abantu 50, abandi 180 barakomereka.

Byavuzwe ubwo mu Ntara y’Amajyepfo hatangizwaga icyumweru cyahariwe umutekano wo mu muhanda, igikorwa cyabereye mu Karere ka Huye ku wa 22 Gicurasi 2018; cyitabiriwe n’abatwara ibinyabiziga, abanyeshuri ndetse n’abayobozi ku nzego zitandukanye.

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Marie Rose Mureshyankwano, yavuze ko bifuza ko nta muntu n’umwe ugomba guhitanwa n’impanuka cyangwa ngo ayikomerekeremo, asaba abakoresha umuhanda bose kwitwararika.

Yagize ati “Nk’uko byavuzwe muri aya mezi ane muri iyi Ntara yacu y’Amajyepfo habaye impanuka zo mu muhanda zigera kuri 250 ndetse hakaba harimo n’abagera kuri 50 batakaje ubuzima, murumva ni benshi. Iki gikorwa cya Polisi ni ingirakamaro kuko kidufasha gushishikariza abayobozi b’ibinyaziga ndetse n’abaturage muri rusange kwirinda impanuka zo mu muhanda.”

Mu byo abatwara ibinyabiziga basabwe harimo kongera kwita ku kubahiriza amategeko yo mu muhanda, kwitwararika mu gihe batwaye ndetse no kugira ubushishozi.

Abaturage muri rusange basabwe ko igihe bari kugenda n’amaguru mu muhanda bagomba kugira ubushishozi, bakirinda kuba bateza impanuka cyangwa babangamira abatwaye ibinyabiziga.

Iki gikorwa cyo gukangurira abantu umutekano wo mu muhanda ni kimwe mu bigize icyumweru ngarukamwaka cyahariwe ibikorwa bya Polisi y’u Rwanda.

Muri uyu mwaka icyumweru cya Polisi y’u Rwanda cyatangijwe ku wa ya 15 Gicurasi 2018, hakaba hari gukorwa n’ibindi bikorwa bitandukanye bigamije guteza imbere abaturage birimo gufasha imiryango itishoboye no gukangurira abaturage kugira uruhare mu gukumira no kurwanya ibyaha.

Mu bindi biri gukorwa harimo kubakira ibiro umudugudu muri buri karere wahize indi mu gukumira ibyaha.

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Marie Rose Mureshyankwano

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza