Kwamamaza

Amajyepfo: Ikibazo cy’abashaka kwigira intagondwa cyahagurukije ubuyobozi

Yanditswe kuya 30-08-2016 saa 10:09' na Kwizera Prudence


Nyuma yaho mu Rwanda hagaragaye ko hari bamwe mu benegihugu batangiye kujya mu bikorwa by’ubutagondwa n’ubuhezanguni bigamije iterabwoba, bashaka guhungabanya umutekano w’igihugu, byatumye inzego z’ubuyobozi, iz’umutekano ndetse n’iz’idini ya Islam bahagurukira iki kibazo.

Mu minsi ishize mu Mujyi wa Kigali no mu Karere ka Rusizi mu Ntara y’u Burengerazuba, hiciwe abantu bane barashwe na Polisi y’Igihugu, bakekwaho ibikorwa by’iterabwoba.

Muri Mutarama kandi Polisi y’u Rwanda yarashe ndetse inica Sheikh Muhamed Mugemangango wari umuyobozi w’umusigiti wa Kimironko, yari ikurikiranyeho ibikorwa by’iterabwoba birimo no gushakira abayoboke umutwe w’iterabwoba wa Islamic state, ubwo yageragezaga gutoroka.

Kugeza ubu kandi haravugwa n’abandi bantu 16 batawe muri yombi n’inzego z’umutekano mu Rwanda bakekwaho ibikorwa bifitanye isano n’iterabwoba, bakaba baratangiye no kugezwa imbere y’ubutabera.

N’ubwo mu Ntara y’Amajyepfo nta gikorwa nk’icyo kirahatahurwa, kuri uyu wa Mbere tariki ya 29 Kanama 2016, hateranye inama yahuje abayobozi ku rwego rw’intara n’uturere, abashinzwe umutekano barimo ingabo na Polisi ndetse n’abayobozi b’idini ya Islam hagamijwe gukumira ibi bikorwa kuko bakeka ko na ho byahagera cyangwa bikaba bihari ariko bitaramenyekana.

Iyi nama yari igamije kungurana ibitekerezo no guhugura abayisilamu bahagarariye abandi, yari ifite intego igira iti “Kurinda umutekano, kurwanya ingengabitekerezo y’imyumvire y’ubutagondwa, ubuhezanguni n’iterabwoba”.

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Alphonse Munyantwali, yavuze ko bateguye iyi nama ku bufatanye n’idini ya Islam rikorera muri iyi Ntara, kandi inzego zose zihagarariwe ku buryo bizeye ko intego bihaye yo gukumira iterabwoba izagerwaho.

Yagize ati “Twahuye kugira ngo twese hamwe dutahure, tumenye, turwanye ingengabitekerezo y’ubuhezanguni n’ubutagondwa, cyane cyane ko muri iyi minsi mwarabikurikiye ko hari ababijyamo biyitirira idini ya Islam. Ni inama ngari y’ingirakamaro yahuriyemo n’abakuriye inzego zose ndetse mu bo twahuye harimo n’abahagarariye urubyiruko cyane urwo muri Kaminuza”.

Guverineri Munyantwali yasobanuye ko iyi gahunda yo kungurana ibitekerezo ku gukumira no guhashya iterabwoba izakomereza no mu nzego z’ibanze, abaturage bigishwa kugira ubufatanye mu kwirindira umutekano no kwirinda ibishuko by’abahezanguni ndetse no gutanga amakuru ku nzego z’ubuyobozi igihe cyose babonye hari icyo badashira amakenga.

Mufti w’u Rwanda, Sheikh Salim Hitimana nawe wari witabiriye iyi nama, yavuze ko idini ya Islam yagize ibyago bikomeye kuko abakora iterabwoba baje bayitwaza, bityo akaba ariyo mpamvu abayisilamu bo mu Rwanda biyemeje gufatanya na Leta guhangana n’iki kibazo.

Ati “Icyagaragaye ni ibyago byageze ku idini ya Islam, kuko aba bantu baje bambaye umwambaro w’idini ndetse bavuga n’amagambo rimwe na rimwe ushobora kumva ko ari ay’idini ya Islam."

Sheikh Hitimana yavuze ko ubuyobozi bw’idini ya Islam mu Rwanda bwashyizeho ingamba zo kugabanya umuvuduko w’ibikorwa by’ubutagondwa byari byatangiye kugaragara ndetse no gufatanya n’izindi nzego kubikumira burundu, hibandwa ku rubyiruko kuko ari rwo rukunze kwibasirwa n’ibishuko birujyana mu bikorwa by’iterabwoba.

Yagize ati “Mbere na mbere ni uguhagarika uyu muvuduko ndetse n’ababa bafite irari n’amashyushyu yo kugira ngo berekeze muri ibyo bitekerezo, ibizakorwa ni byinshi, harimo mbere na mbere gusobanurira abayisilamu kugira ngo bamenye icyo kibazo uko giteye n’uko gihagaze, ndetse harimo n’ingamba zijyanye no kujya muri bya byiciro bikunze kwibasirwa n’ibyo bitekerezo”.

Bamwe mu bayisilamu bari bitabiriye iyi nama, bavuze ko bishimiye ibisobanuro bahawe kuko hari ubwo bajyaga bumva idini yabo ivugwaho ibikorwa by’iterabwoba bikabatera agahinda ariko ntibasobanukirwe neza aho bituruka.

Biyemeje ko ibyo bungutse bagiye kubisobanurira abo bahagarariye ndetse no kubashishikariza kugira ubufatanye mu gukumira ibikorwa byose byaganisha ku buhezanguni n’ubutagondwa, ndetse bakitabira no gutanga amakuru ku nzego z’ubuyobozi kugira ngo icyahungabanya umutekano cyose gikumirwe kitaraba.

Bimwe mu byemezo byafashwe n’idini ya Islam mu Rwanda nyuma y’uko hagaragaye ko mu gihugu hatangiye kugera ibikorwa bijyanye n’iterabwoba, birimo ibyo guca burundu umwambaro wambarwaga n’Abayisilamukazi wahishaga isura yose (Niqab), nyuma yo kubona ko na wo ushobora gukoreshwa mu bikorwa bihungabanya umutekano w’igihugu.

Mufti w’u Rwanda, Sheikh Salim Hitimana(ibumoso) na Guverineri Alphonse Munyantwali(hagati) bitabiriye inama
Bamwe mu bayobozi b'ingabo bitabiriye iyi nama
Abahagarariye Polisi mu nama yiga ku guhashya ubutagondwa n'ubuhezanguni
Bamwe mu bitabiriye iyinama biyemeje gutahiriza umugozi umwe bamagana ibikorwa by'ubuhezanguni

[email protected]


Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Sunday 30 Ukwakira 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved