Amajyepfo: Hemejwe ko ibintu bizajya byibwa kubera irondo ritakozwe neza ubuyobozi buzabyishyura

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 7 Nyakanga 2018 saa 08:02
Yasuwe :
0 0

Ubuyobozi bw’Intara y’Amajyepfo bwafashe icyemezo cyo gukaza amarondo hakumirwa ubujura, ndetse hemezwa ko aho bizajya bigaragara ko hibwe habayeho uburangare bw’irondo, abayobozi ku nzego z’ibanze bazajya babyishyura.

Mu bice bitandukanye byo mu Ntara y’Amajyepfo hakomeje kugaragara ubujura bukorwa mu masaha y’ijoro ku buryo hadashira icyumweru hatumvikanye abantu bataka ko bibwe amatungo, amafaranga ibicuruzwa, imyaka cyangwa indi mitungo.

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Marie Rose Mureshyankwano, avuga ko ikibazo cy’ubujura gikabije ari nayo mpamvu yatumye hafatwa izo ngamba kugira ngo bukumirwe.

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ku wa 27 Kamena 2018 yagaragaje ko ubujura bugomba gucika uko byagenda kose.

Yagize ati “Amarondo arakorwa ariko hakaba aho dukomeza kubona ibibazo by’ubujura. Ejobundi twakoze inama n’abayobozi b’uturere bose twumvikana ko hongerwa imbaraga mu gukaza umutekano cyane cyane hagamijwe gukumira abajura. Ndetse twanafashe n’icyemezo cy’uko aho umuturage azajya yibwa itungo rye, batapanze irondo neza ngo itungo rigaruzwe abajura bafatwe, ko abayobozi bazajya babyirengera iryo tungo rikishyurwa”.

Guverineri Mureshyankwano yavuze ko hari aho izo ngamba zatangiye gushyirwa mu bikorwa kuko hari ahaherutse kwibwa inka muri iyo ntara abayobozi bakayishyura kubera ko irondo ritari ryateguwe neza.

Ati “Hari aho byakozwe inka irabura barayishyura, byahwituye bamwe mu bayobozi mu gushyira imbaraga mu gupanga amarondo no kuyagenzura”.

Akomeza avuga ko ubujura bugaragara mu Ntara y’Amajyepfo bwafatiwe ingamba zikomeye ku buryo mu gihe gito hazagaraga umusaruro wabyo.

Mu minsi ishize mu turere two mu Ntara y’Amajyepfo hagiye hagaraga ubujura ku buryo hari n’aho amabandi yagiye atera mu ngo agakomeretsa abaturage akabambura ibyabo.

Hari hamwe na hamwe ayo mabandi yagiye ahangana n’abanyerondo akabarusha imbaraga kubera ubwinshi bwayo.

Guverineri w'Intara y'Amajyepfo, Mureshyankwano Marie Rose

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza