Amajyaruguru: Akajagari mu bucuruzi bw’ibirayi katumye ba Gitifu bimurwa mu Mirenge bakoreragamo

Yanditswe na N.Kubwimana Janvière
Kuya 16 Mutarama 2018 saa 05:20
Yasuwe :
0 0

Nyuma y’aho hagaragaye imicungire mibi y’amakoperative yakusanyaga umusaruro w’ibirayi ndetse bamwe mu bashinjwaga amakosa bagatabwa muri yombi, kuri ubu Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge yeramo ibirayi n’abashinzwe ubuhinzi mu mirenge bimuriwe mu yindi kubera uburangare bagaragaje muri iki kibazo.

Mu kiganiro Intara y’Amajyaruguru yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa Mbere, hatangajwe ko aba bakozi b’imirenge bimuwe kuko bagaragaje uburangare bukabije mu mikorere y’amakoperative yacungaga akanacuruza umusaruro w’ibirayi.

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Gatabazi Jean Marie Vianney, yavuze ko imicungire n’imikorere y’amakoperative yacuruzaga ibirayi yabaye mibi kugeza ubwo hari ababihaniwe.

Yavuze ko Abanyamabanga Nshingwabikorwa bose bo mu mirenge yeramo ibirayi n’abashinzwe ubuhinzi bimuriwe ahandi.

Yakomeje avuga ko n’aho babimuriye nibagerayo bagakomeza gukora nk’ibyo banenzwe bazirukanwa nta kabuza ndetse bagakurikiranwa n’amategeko.

Ati “Inshingano zabo kwari ukurengera inyungu z’umuturage ariko wasangaga umuhinzi ahendwa cyane ndetse n’umuguzi wa nyuma na we agahendwa, bigakiza ababaga bari hagati yabo kandi ntacyo bakoze kigaragara uretse kwiba rubanda. Aho bimuriwe na ho nibadakosora imikorere bazasezererwa kandi bakurikiranwe n’amategeko. Ikibazo cy’umusaruro w’ibirayi kiratugora iki gihembwe gusa.”

Kuri ubu Abanyamabanga Nshingwakikorwa n’abashinzwe ubuhinzi bo mu Mirenge ya Musanze barimuwe uretse mu Murenge wa Muhoza kandi ibi ngo bigomba no gukomereza mu Karere ka Burera.

Ibibazo by’amakusanyirizo y’ibirayi byakunze kumvikana mu mpera z’umwaka ushize ndetse no muri uyu mu Murenge wa Rugarama mu Karere ka Burera, Umunyamabanga w’ikusanyirizo ry’ibirayi, Kwizera J. Damascène na Nibishaka Thaddée, Umujyanama akaba n’umunyamigabane waryo, Serushago wari ukuriye amakusanyirizo yose yo mu Karere ka Musanze, batawe muri yombi bazira uburiganya bwagaragayemo.

Imodoka nyinshi zabaga zipakiye ibirayi mu buryo bwiswe ko bunyuranyije n’amategeko na zo zagiye zifatwa ndetse zigacibwa amande.

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Gatabazi Jean Marie Vianney, yavuze ko imicungire n’imikorere y’amakoperative yacuruzaga ibirayi yatumye ba Gitifu bimurwa aho bakoraga
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru yagiranye ikiganiro n'abanyamakuru ku ngingo zinyuranye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza