Amajyaruguru: Abavuzi gakondo basabye gushyirirwaho amategeko agenga umwuga wabo

Yanditswe na N.Kubwimana Janvière
Kuya 11 Nzeri 2018 saa 09:25
Yasuwe :
0 0

Urugaga rw΄abavuzi gakondo bo mu Nntara y΄Amajyaruguru no mu turere twa Rubavu na Nyabihu, basaba gushyirirwaho amategeko agenga umwuga bakora, kuko hari abawiyitirira bikaba byagira ingaruka ku bo bavura.

Iki ni kimwe mu byifuzo batangiwe mu mahugurwa y’iminsi itanu yatangijwe mu Karere ka Musanze kuri uyu wa Mbere, yahuriyemo abavuzi gakondo basaga 50.

Agamije kubafasha kunoza imikorere yabo kugira ngo barusheho kugirirwa icyizere n΄abo bakorera.

Umuyobozi wungirije w΄urugaga rw΄abavuzi gakondo mu Rwanda Twambazimana Dieudonné, avuga ko bifuza gushyirirwaho amategeko abagenga kugira ngo barusheho kugira imyitwarire inoze.

Yagize ati "Usanga abandi bakora imyuga itandukanye bagira amategeko abagenga akanabarengera, ariko uyu munsi abavuzi gakondo ntayo tugira, ukoze ikosa ntahanwa, urenganye ntarenganurwa.”

“Bigatuma hari n΄ababyiyitirira bakabikora nabi, bikagira ingaruka kubo tuvura harimo n΄urupfu. Nibyo duhabwa amahugurwa akatwongerera ubumenyi ariko hakewe n΄ayo mategeko azadufasha kunoza imyitwarire."

Umuyobozi w΄Ishami ry΄umuco n΄imibanire y΄abantu muri Komisiyo y΄Igihugu ikorana na Unesco, Jérôme KAJUGA, avuga ko ubumenyi buhari ariko bukeneye kuvugururwa n΄amategeko agashyirwaho.

Ati "Abavuzi gakondo bafite ubumenyi bakuye ku bisekuru byabo hari n΄ababukomoye kuri bagenzi babo, ariko bukeneye kuvugururwa, umuntu ntabeshye ko avura indwara zose kuko ntibishoboka.”

“Ahubwo tumenye ngo uyu ashoboye izihe ndwara, azivura ku ruhe rwego, bakamenya gukorera hamwe kandi mu mucyo, hanyuma nayamategeko agashyirwaho akabafasha kunoza imyitwarire."

Mu Rwanda hari abavuzi gakondo bagera ku 3000 bahurira muri Aga Rwanda Network, mu gihe abavuzi gakondo bose hamwe mu gihugu basaga ibihumbi 14.

Abavuzi gakondo bagera kuri 50 bari mu mahugurwa Musanze

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza