Amajyaruguru: Abakobwa 2773 bari munsi y΄imyaka 18 batewe inda mu 2017

Yanditswe na N.Kubwimana Janvière
Kuya 20 Mutarama 2018 saa 02:42
Yasuwe :
0 0

Imibare yagaragajwe n΄Intara y΄Amajyaruguru yerekana ko abakobwa 2773 batarageza ku myaka 18 batewe inda mu mwaka wa 2017 kandi ko iyi mubare ikomeza kwiyongera uko iminsi igenda ishira.

Ibi byagaragajwe mu nteko rusange y΄abagore bahagarariye abandi mu Ntara y΄Amajyaruguru yateranye kuri uyu wa Gatanu, aho basabwe kubahiriza inshingano zabo baganiriza abana ndetse bakarushaho no kubakurikirana babereka ingaruka ziri mu guterwa inda bakiri bato.

Visi Prezida wa Sena Madame HARERIMANA Fatou , yasabye aba ba mutima w΄urugo kuzuza inshingano zabo bagafata umwanya uhagije wo kuganiriza abana babo babereka ingaruka guterwa inda bibagiraho.

Yagize ati "Nka ba mutima w΄urugo ni mwe mugomba gufata iya mbere mukuzuza inshingano zanyu mukaganiriza abana b΄abakobwa bakiri bato mubereka ingaruka zo guterwa inda bakiri bato kuko ari bo bigiraho ingaruka kuruta abazibateye."
Bamwe mu babyeyi bo mu Karere ka Musanze na bo bemera ko harimo uburangare no kutita ku nshingano zabo.

Nyirabakobwa Donatille uhagarariye abagore bo mu Murenge wa Cyuve yagize ati "Kugira ngo ukire icyaha ni uko ucyemera, kuba iyi mibare ingana gutya kandi ikomeje no kwiyongera ni uko natwe twarangaye, gusa aha tuhakuye ingamba zo kurushaho kuganiriza abana bacu tubereka ingaruka zo guterwa inda bakiri bato kuko bahangayika bonyine abazibateye bigaramiye."

Umuyobozi w΄Inama y΄Igihugu y΄Abagore mu Ntara y΄Amajyaruguru, Uwitonze Modeste avuga ko bagiye gukomeza kwibutsa ba mutima w΄urugo kurushaho gutanga urugero rwiza mu bana babo.

Ati "Tugiye gukomeza ubukangurambaga tubinyujijwe mu mugoroba w΄ababyeyi ndetse na ba mutima w΄urugo barusheho gutanga urugero rwiza mu bana mbere yo kubakebura bajye babanza kwireba ubwabo niba ibyo bakora bibera urugero rwiza abana babo ibi na byo bizadufasha kuba twagabanya uyu mubare ukomeje kwiyongera."

Muri aba bana baterwa inda bakiri munsi y΄imyaka 18, Akarere ka Musanze kaza mu myanya ya mbere kuko gafite abarenga 760 batewe inda bari munsi y’imyaka 18 mu gihe mu Ntara yose habarurwa abarenga 2773.

Abitabiriye Inteko Rusange y'Abagore mu Karere ka Musanze
Visi Perezida wa Sena, Harerimana Fatou yasabye abagore kwita ku nshingano zabo baganiriza abana ngo bibarinde guterwa inda imburagihe
Umuyobozi uhagarariye Inama y'Igihugu y'Abagore mu Ntara y'Amajyaruguru, Uwitonze Modeste

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza