Amaganya y’abaforomo n’ababyaza ku mafaranga y’ibizamini bibinjiza mu mwuga ageze ku iherezo

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 23 Kanama 2017 saa 06:23
Yasuwe :
0 0

Nyuma y’igihe kinini abaforomo n’ababyaza bijujutira amafaranga bacibwa kugira ngo bakore ibizamini bibinjiza mu mwuga, urugaga rwabo rwayakuyeho ku bagiye gukora muri Nzeri.

Itangazo ryasohowe n’Urugaga rw’Abaforomo n’Ababyaza kuri uyu wa Kabiri tariki 22 Kanama rivuga ko “Inama y’igihugu y’urugaga rw’abaforomokazi, abaforomo n’ababyaza imenyesha abantu bose bari ku rutonde rw’abagomba gukora ikizamini cya Licensing ku itariki 11 Nzeli 2017, ko bahagarika kwishyura amafaranga yo gukora icyo kizamini.”

Ubusanzwe kwiyandikisha kugira ngo wemererwe gukora ikizamini byari amafaranga y’u Rwanda 70 000. Umwaka ushize ubwo Perezida Paul Kagame yahuraga n’abanyeshuri ba Kaminuza bamugejejeho icyo kibazo, bavuga ko bayasabwa ntayo bafite kuko nta kazi baba bari babona. Umukuru w’Igihugu yasabye ko byoroshywa abanyeshuri ntibasabwe amafaranga badafite.

Muri Gashyantare 2017, Inama y’abaforomo n’ababyaza yasohoye itangazo rivuga ko amafaranga yakwa abagiye kwiyandikisha azajya atanga nyuma y’ikizamini, nyamara mu ntangiriro z’uku kwezi hasohotse irindi tangazo rivuga ko uwiyandikisha ngo akore ikizamini agomba kubanza kwishyura ibihumbi 40 000 Frw.

Umwanditsi Mukuru w’Inama y’abaforomo n’ababyaza, Julie Kimonyo, yabwiye IGIHE ko ayo mafaranga yifashishwaga mu gutegura ibizamini kuba bayakuyeho hari ubushobozi bwabonetse.

Ati “Twavugaga ko igihe cyose ikibazo cyakemukira, ubushobozi bushobotse twabitunganya. Ikibazo rero niba cyakemutse ubwo cyakemutse.”

Ku kuba byaba byatewe n’ubusabe abanyeshuri bagejeje kuri Perezida, Kimonyo yirinze kubyemeza cyangwa ngo abihakane, ati “Simbizi, erega ntabwo ibyo tubyirengagiza ko biba byarasabwe… Ubu byahindutse, buriya iyo ibintu byahindutse haba hari impamvu zabyo, iyo habaye impinduka ibintu birahinduka.”

Itangazo ryatanzwe rivuga ko amafaranga akuriweho abazakora ikizamini muri Nzeli ariko ntirigaragaza niba amafaranga akuweho burundu.

Madamu Kimonyo yavuze ko iby’ikindi gihe batahita babisubiza uyu munsi, ati “Ibintu uko bije niko ubikemura, iby’ejo hazaza umuntu azaba abireba. Icyo gihe ibintu biba byakunze, haba habayeho impamvu.Ikibazo iyo cyakemutse rero kiba cyakemutse ibindi nta wamenya icyahungabanya ibintu. N’iyo wagerageza kubigira neza gute, ntiwamenya icyabihungabanyije.”

Iyi nama yigeze gutangaza ko kwaka amafaranga nyuma y’ibizamini cyangwa kuba yakuraho byatwerwa n’uko baba babonye abaterankunga babishyurira amafaranga yo kubitegura, kubikoresha no kubikosora.

Ibizamini bitsinda mbarwa

Muri Kamena, urugaga rwatangaje amanota y’abari bakoze ikizamini cyo kurwinjiramo, mu bantu 1231 bakoze ikizamini, 171 nibo bagitsinze. Uko gutsindwa benshi mu bakoze bahurije ku kuvuga ko bategurirwa ibintu bikomeye batigeze banigishwa mu ishuri.

Kimonyo yabwiye IGIHE ko abavuga ko ikizamini kiba gikomeye ari gutyo baba babyumva.

Ati “Umuntu kuvuga ngo iki kirakomeye niwe biturukaho bitewe n’icyo ashaka kwemeza. Bamwe baraza bati ‘birakomeye’ abandi bati ‘biroroshye’, ibizamini ni ibizamini. Ubwo nyine biba biturutse ku muntu uko abibona, uko abyumva cyangwa se uko ashaka kugirango byumvwe.Ntabwo njyewe rero navuga ngo birakomeye cyane cyangwa ngo ntibikomeye.”

Mu Rwanda hari abaforomo n’abaforomokazi bagera ku bihumbi 12 n’ababyaza 1 800. Abifuza gukora ibizamini bibahesha uburenganzira bwo gukora umwuga w’ubuforomo n’ububyaza uyu mwaka babarirwa hagati ya 800 na 1,000.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza