Amafoto ya Madamu Jeannette Kagame mu bikorwa yitabiriye bijyanye n’inama ya Loni i New York

Yanditswe na IGIHE
Kuya 25 Nzeri 2017 saa 08:29
Yasuwe :
0 0

Madamu Jeannette Kagame yitabiriye ibikorwa bitandukanye byabereye i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ahaberaga inama ya 72 y’Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye.

Ni inama yitabiriwe n’abakuru b’ibihugu bigize uyu muryango guhera kuwa 12 Nzeri, ariko ibiganiro rusange by’abakuru b’ibihugu biba kuva kuwa 19-25 Nzeri, baganira ku bibazo bitandukanye bireba Isi ya none.

Madamu Jeannette Kagame yitabiriye ikiganiro cyateguwe n’Umuryango Global Hope Coalition ushyigikira ibikorwa byo kurwanya iterabwoba n’ihohoterwa mu bice bitandukanye by’Isi n’umuco wo kudahana, cyaganiraga ku bagore, abana n’ihungabana rikomoka ku buhezanguni, kuwa 18 Nzeli.

Yasangije abitabiriye iyo nama amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi n’ingaruka zayo, asaba ko ibikorwa by’ubuhezanguni byarwanywa ku buryo bw’umwihariko.

Kuwa 19 Nzeri yitabiriye ibiganiro ku ‘guteza imbere umugore mu bucuruzi mpuzamahanga’, ashima ibikorwa by’urubuga ‘SheTrades’ rukomeje gufasha abagore kwitabira ubucuruzi mpuzamahanga.

Ni nabwo Madamu Jeannette Kagame yitabiriye inama y’Ihuriro ry’Abagore b’Abakuru b’Ibihugu bya Afurika rirwanya Sida (OAFLA), yiga ku bufatanye mpuzamahanga mu kubyaza umusaruro amahirwe Afurika ifite, abagaragariza uburyo u Rwanda rwiyubatse n’ingamba rwafashe mu guhangana n’ubwiyongere bwa virusi itera Sida.

Uwo mugoroba wanabaye uwo kwakira abayobozi batandukanye bitabiriye inama ya 72 y’Umuryango w’Abibumbye muri Palace Hotel, ari nabwo Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bafashe ifoto y’urwibutso na Perezida Donald Trump na Madamu Melania.

Madamu Jeannette Kagame kandi kuwa Kuwa 21 Nzeri yitabiriye inama y’Ihuriro ry’Abagore b’Abakuru b’Ibihugu ku Isi (GFLA), abasangiza urugendo rw’u Rwanda mu kongera kubaka umuryango mwiza, wari wasenywe na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Madamu Jeannette Kagame ari kumwe n’abandi batumirwa mu nama y’Ihuriro ry’abagore b’abakuru b’ibihugu yabaye ku wa 21 Nzeri 2017 ijyanye n’Inteko rusange ya Loni
Muri iyi nama y’ihuriro ry’abagore b’abakuru b’ibihugu, Global First Ladies Alliance, habayeho n’umwanya wo kungurana ibitekerezo ku ngingo zitandukanye
Madamu Jeannette Kagame ageza ijambo ku bari bitabiriye ikiganiro cyateguwe n’Umuryango Global Hope Coalition ushyigikira ibikorwa byo kurwanya iterabwoba n’ihohoterwa mu bice bitandukanye by’Isi n’umuco wo kudahana
Madamu Keita Aminata Maiga wa Perezida wa Mali mu nama ya Global Hope Coalition
Madamu Jeannette Kagame na Romane Tesfaye wa Ethiopia mu nama ya OAFLA
Madamu Jeannette Kagame hamwe n’abandi bagore b’abakuru b’ibihugu bya Afurika mu nama ya OAFLA yabaye kuwa 19 Nzeri 2017
Madamu Jeannette Kagame ari kumwe n’Umuyobozi Mukuru wa ITC, Arancha Gonzalez (wa gatatu uturutse ibumoso) n’abashyigikiye SheTrades
Perezida Donald J. Trump na Melania Trump mu ifoto y’urwibutso hamwe na Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame ku wa 19 Nzeri 2017 / Ifoto: White House/Andrea Hanks

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza