AMAFOTO: Perezida Kagame yakiriye ku meza Xi Jinping w’u Bushinwa

Yanditswe na IGIHE
Kuya 23 Nyakanga 2018 saa 05:58
Yasuwe :
0 0

Perezida Kagame yakiriye ku meza mugenzi we w’u Bushinwa, Xi Jinping, mu musangiro wabereye muri Kigali Convention Centre ahari abayobozi batandukanye ku mpande zombi.

Perezida Jinping yageze mu Rwanda mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki ya 22 Nyakanga, yakirwa mu cyubahiro gikwiriye Umukuru w’Igihugu na mugenzi we ndetse n’abagize Guverinoma y’u Rwanda hafi ya bose hamwe n’abandi bayobozi.

Ku munsi wa Kabiri w’uruzinduko rwe, yagiranye ibiganiro na Perezida Kagame nyuma yaho hasinywa amasezerano 15 y’imikoranire hagati y’impande zombi.

Xinping mu ijambo yagejeje ku bari bitabiriye uyu muhango wabereye muri Village Urugwiro, yashimiye Perezida Kagame n’Abanyarwanda ku ntambwe ikomeye igihugu kimaze gutera mu iterambere.

Yagize ati “Uru ni uruzinduko rwanjye rwa mbere hanze y’igihugu kuva nakongera gutorwa nka Perezida w’u Bushinwa. U Rwanda ni ahantu h’ingenzi muri uru ruzinduko. Ni ku nshuro ya mbere kandi Perezida w’u Bushinwa asuye u Rwanda. Muri uru ruzinduko nabonye igihugu kiri ku murongo kandi kiri gutera intambwe nziza mu iterambere, igihugu gitekanye aho n’abaturage bacyo babayeho bishimye.”

Perezida Jinping yavuze ko yasuye u Rwanda agamije gushimangira umubano warwo n’u Bushinwa no gukomeza gukorana na Perezida Kagame mu gutekereza ahazaza h’umubano w’ibihugu byombi.

Nyuma y’iki gikorwa, Perezida Kagame yamwakiriye ku meza muri Kigali Convention Centre aho yavuye akomereza ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi, yunamira inzirakarengane zirushyinguyemo.

Umugore we Peng Liyuan usanzwe ari n’Intumwa yihariye ya UNESCO mu guteza imbere uburezi bw’umwana w’umukobwa, yasuye ishuri ry’abakobwa rya FAWE riherereye ku Gisozi ari kumwe na Madamu Jeannette Kagame.

Xi Jinping yasoje uruzinduko rwe mu Rwanda ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere yerekeza muri Afurika y’Epfo aho yitabiriye inama ihuza ibihugu biri kwihuta mu iterambere ry’ubukungu izwi nka “BRICS”, birimo Brazil, u Burusiya, u Buhinde, u Bushinwa na Afurika y’Epfo.

Perezida Xi Jinping w'u Bushinwa ubwo yakirwaga muri Kigali Convention Centre
Perezida Kagame ari kumwe na Madamu Jeannette Kagame bakiriye ku meza Xi Jinping n'umugore we Peng Liyuan
Perezida Kagame aha ikaze Jinping mu musangiro wari witabiriye n'abayobozi batandukanye
Perezida Jinping yatangaje gusura u Rwanda ari ikintu gikomeye mu rugendo rwe rwo muri Afurika kuri iyi nshuro
Abasore babyina kinyarwanda, bahamirije biratinda
Ibicurangisho gakondo nk'inanga, byifashishijwe mu gusurutsa abari muri uyu musangiro

Amafoto: Village Urugwiro


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza