Kwamamaza

Amafaranga y’ishuri kubiga siyansi muri kaminuza yongereweho 50%

Yanditswe kuya 10-08-2016 saa 10:31' na Cyprien Niyomwungeri


Guhera mu mwaka w’amashuri uzatangira muri Nzeli 2016, ikiguzi cy’uburezi ku banyeshuri biga ibijyanye na siyansi muri Kaminuza y’u Rwanda (UR), kiziyongeraho 50%.

Izi mpinduka zikubiye mu mwanzuro w’inama y’Abaminisitiri yabaye muri Kamena, wavugaga ko mu buryo bushya bwo gufasha Kaminuza y’u Rwanda kubona ingengo y’imari ikoresha, harimo no kongera ikiguzi cy’uburezi ku banyeshuri biga siyansi, kikava ku bihumbi 600 kikagera ku bihumbi 900 by’amafaranga y’u Rwanda ku mwaka.

Kuri ubu abanyeshuri basabwa kwaka inguzanyo muri Banki y’u Rwanda Itsura Amajyambere (BRD), bakazishyura babonye akazi nyuma yo kwiga.

Amafaranga y’ishuri ku banyeshuri biga amasomo ya siyansi ni ibihumbi 900. Abigenga bazajya babiyishyurira yose uko yakabaye naho bagenzi babo bishyurirwa na Leta bazajya basaba inguzanyo y’ibihumbi 600, Leta ibongerereho ibindi bihumbi 300 batazishyura.

Umuyobozi wungirije wa Kaminuza y’u Rwanda ushinzwe amasomo n’ubushakashatsi, Prof. Nelson Ijumba, yasobanuriye The New Times ko izi mpinduka zatewe n’uko Kaminuza yahuraga n’ibibazo by’ubushobozi biturutse ku gutanga amafaranga menshi ku banyeshuri biga amasomo ya siyansi.

Asobanura ko uburyo bushya bwo kwishyura buzaziba icyuho cyabonekaga hagati y’amafaranga akenewe n’ibigomba gukorwa na Kaminuza.

Yagize ati “Iyo abanyeshuri bishyuye make tuba tugomba kuziba icyo gihombo. Nibyo tugomba kugira ahaturuka amafaranga hacu bwite ariko ntihahagije. Ahanini Kaminuza ikura amafaranga ni muri Leta.”

Avuga ko amafaranga ibihumbi 600 buri munyeshuri yishyura, yabasha kwigisha abiga amasomo y’ubumenyi busanzwe gusa ariko byagera ku biga siyansi nk’ubuganga, akaba make cyane.

Yagize ati “Mu buganga ibyo dutanga birenze miliyoni 1.5 kuri buri munyeshuri, bisobanuye ko duhomba. Guverinoma yadusabye kubibara, twarabirangije dutangiye kubikurikiza. N’ibihumbi 900 ni ibyo twabaye twumvikanye kuko bizasubirwamo mu Ukuboza.”

Prof. Ijumba yongeraho ko hari ubundi buryo burimo kuganirwaho bwo kureba uko guverinoma yafasha abanyeshuri bigenga kwitabira amasomo ya siyansi.

Yagize ati “Birashoboka ko mu rwego rwo guteza imbere siyansi n’ikoranabuhanga, guverinoma ishobora kureba uko yatanga inguzanyo zihariye ku banyeshuri bigenga ku buryo ariko agomba kugera ku bihumbi 900, gusa turacyabiganiraho.”

Guverinoma y’u Rwanda ifite intego yo guteza imbere amasomo arimo na siyansi, Prof. Eugene Ndabaga, ushinzwe uburezi n’igenamigambi muri Kaminuza y’u Rwanda, asobanura ko iki cyemezo cyo kongera amafaranga ntaho gihuriye no guca intege iriya gahunda, kuko n’ubundi siyansi isaba ishoramari rinini mu bijyanye no gushyira mu ngiro amasomo kuruta kuyiga mu ishuri.

Yagize ati “Amasomo yose akenera kwigira mu mashuri ariko kuri siyansi dukenera kubireba mu buryo burenze. Impinduka ni nziza kuko ku isonga hari za Laboratwari kandi Kaminuza iba igomba kubona amafaranga yo kugura ibinyabutabire byo kwifashisha.”

Ashimangira ko niba hakenewe abaganga benshi n’abenjeniyeri hagomba kongerwa ibibafasha kwiga, kuko amasomo ya siyansi biga no ku ruhando mpuzamahanga bizwi ko ahenda.

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Uburezi, Dr Celestin Ntivuguruzwa, avuga ko izi mpinduka zizanozwa neza nyuma y’uko Kaminuza y’u Rwanda irebye n’uko n’ahandi mu Karere bihagaze nkuko yabisabwe.

Ku ruhande rw’ababyeyi n’abanyeshuri biga muri Kaminuza y’u Rwanda bagaragaza ukutanyurwa n’uyu mwanzuro kuko ngo n’ibihumbi 600 yari asanzwe yari menshi.

Uwitwa Theodore Rutabingwa, umubyeyi utuye ku Gisozi mu Mujyi wa Kigali, yabwiye The New Times ko Kaminuza ikwiye kugabanya ibindi itakarizamo amafaranga menshi kuruta kongera inzitizi ku babyeyi b’abanyeshuri.

Yagize ati“ Ndabizi neza ko Kaminuza isohora amafaranga menshi ku ngendo z’abakozi bayo n’ibindi babagenera. Bagomba ahubwo kugabanya ibyo batakarizamo amafaranga bidakenewe.”

Iki kiguzi cy’uburezi ku biga siyansi ntabwo kiri hejuru cyane ugereranyije no mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba, kuko nko muri Uganda muri Kaminuza ya Makerere, kwiga siyansi mu cyiciro cya kabiri cya Kaminuza bisaba ibihumbi nibura 500 by’amafaranga y’u Rwanda mu mezi atandatu (Semester).

Muri Kenya, ugiye muri Kaminuza ya Nairobi usanga kwiga nk’ibijyanye no kubaga amenyo mu cyiciro cya kabiri cya Kaminuza bihagarara miliyoni 1.76 mu mafaranga y’u Rwanda mu mezi atandatu gusa (Semester).

Bamwe barangije muri Kaminuza y'u Rwanda umwaka ushize

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Wednesday 28 September 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved