00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imyubakire kiremerewe n’amadeni, cyatakambye gisaba kuganira na RRA

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel
Kuya 9 Nzeri 2021 saa 06:58
Yasuwe :
0 0

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imyubakire, RHA, cyagaragaje ko kiremerewe n’umwenda wa miliyari zirenga esheshatu z’amafaranga y’u Rwanda, gisaba ko cyahuzwa n’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro, RRA kugira ngo habeho ibiganiro.

Umwenda wose Ikigo cya leta, RHA kibereyemo RRA, ungana na 6.400.000.000 Frw yakomotse ku birarane by’imisoro y’igihe kirekire.

Ubwo RHA yasabwaga ibisobanuro na Komisiyo y’Inteko Ishinga Amategeko ishinzwe kugenzura Imikoreshereze y’Umutungo wa Leta, PAC, ku bibazo byagaragajwe n’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta muri raporo ya 2019/2020, kuri uyu wa 8 Nzeri 2021, Umuyobozi Mukuru wa RHA, Nshimyumuremyi Félix, yavuze ko bigoye kwishyura uyu mwenda mu gihe iki kigo gihabwa ingengo y’imari idahagije.

Yagize ati “Ikibazo cyo kwishyura biriya birarane by’imisoro twabigejeje kuri Minecofin, tugaragaza ko ingengo y’imari duhabwa itashobora gukorwaho ngo twishyure ibi birarane by’imisoro ku buryo n’ibindi bikorwa biteganyijwe bibasha gukorwa.”

“Urugero nko muri iyi ngengo y’imari twari twasabye miliyari 67 Frw, ugendeye ku bikorwa byose tugomba gukora ariko twahawe 35.800.000.000 Frw byumvikane ko n’ayo twashakaga tutayabonye. Twasabye Minecofin ngo iduhuze na RHA ngo dukemure iki kibazo mu buryo bwa politiki. Minisiteri n’inzego zose zirebana n’iki kibazo zadufasha tukagishyiraho iherezo.”

Depite Murara Jean Damascène yagaragaje ko uko umwenda utinda kwishyurwa ari ko ibihano byiyongera bityo aho kugira ngo RHA isohoke mu bibazo ahubwo ikarusho kubyinjiramo.

Umunyamabanga Uhoraho muri Mininfra, Uwase Patricie, yabwiye abagize PAC ko iki kibazo Minisiteri ikizi kandi ko mu mikoro make ifite izagishyira mu byihutirwa bigomba gukemurwa.

Yavuze ko Mininfra iri mu biganiro na RRA aho yerekanye umurongo wo kwishyura ideni ku buryo amafaranga y’ibihano atakomeza kubarwa.

RHA yishyuye miliyoni 163 Frw ku bikorwa by’isoko bitarangijwe

Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta y’umwaka wa 2019/2020 yagaragaje ko RHA yishyuye serivisi zo gutunganya ikoranabuhanga ryagombaga kwifashishwa mu gutanga ibyangombwa byo kubaka hakoreshejwe internet, agera kuri miliyoni 163 Frw.

Nyamara ngo iri koranabuhanga ryari rikirimo amakosa atarakosorwa nk’uko PAC yabivuze. Mu makosa yarimo harimo ko nubwo iryo koranabuhanga ryakoraga ryashoboraga guha umuntu icyangombwa ku butaka butari ubwe.

Nshimyumuremyi yavuze ko “Icyo twashakaga ni uko tubona ikoranabuhanga rikora tukabasha guha umuntu icyangombwa yibereye mu rugo, ibyo byarakozwe bigaragara ko rikora. Ariko kuko ari ikoranabuhanga hashobora kugira ibyivanga hakavuka ikibazo cyakosorwa bikongera bigakora.”

Yakomeje ati “Ibibazo byari byagaragaye kuri iri koranabuhanga ni ‘utubazo’ dusaba ko umuntu akomeza ayikurikirana. Ntabwo twavuga ko igikorwa nyir’izina kitagezweho, cyagezweho kuko ikoranabuhanga bararitangije rirakora.”

Perezida wa PAC, Depite Muhakwa Valens, yamubwiye ko bidakwiye kwitwa akabazo kuko iyo kaba gato katari gutuma ahamagazwa.

Ati "Mutanze icyangombwa umuntu atari we nyir’ubutaka ingaruka mwayirengera ku buryo ubyita akantu gatoya? Mukwiye kujya mwubahiriza amasezerano uko mwayasinye.”

RHA yananiwe kubyaza umusaruro hafi hegitari 30 zagenewe kubakwaho amacumbi aciriritse muri Kigali

Mu gihe mu Karere ka Kicukiro, mu Busanza hari ubutaka bungana na hegitari 21 zagombaga kubakwaho amacumbi y’abimuwe i Nyarutarama, RHA yavuzweho kunanirwa gukurikirana ibi bikorwa.

Mu cyiciro cya mbere hubatswe inzu 420 mu gihe izindi 840 zitaruzura hamwe n’ibindi bikorwaremezo bijyanye na zo birimo imihanda.

Umuyobozi wa RHA, Nshimyumuremyi Félix, yavuze ko hari icyizere ko izo nzu 840 bizageza mu kwezi kwa 11 uyu mwaka zuzuye abazigenewe bagatangira kuzimukiramo. Ubukerwe ngo bwatewe n’umushoramari wa mbere wagize intege nke, guverinoma imukuramo, isoko rihabwa Reserve Force.

Naho hegitari 10 z’ubutaka bwasagutse bwahawe umushoramari wo muri Singapoure ngo abe ari we ukomeza kubaka amacumbi aciriritse ariko hari izindi hegitari 19 z’ubutaka buri mu Murenge wa Ndera butarakoreshwa icyo bwaguriwe.

Inzu yaguzwe miliyari 11,6 Frw nyamara ifite ibibazo bya tekiniki

RHA ishinjwa amakosa yo kugura inzu iherereye ku Kacyiru mu Karere ka Gasabo, yatwaye 11.623.000.000 Frw n’imisoro yose irimo nyamara yari ifite inenge zirimo kwiyasa imitutu ku nkuta, kureka kw’amazi hasi ku nyubako.

Igenzura ryakozwe ryagaragaje ko imitutu itegeze isanwa nyamara RHA yari yarabigiriwemo inama. Ibibazo by’iyi nzu kuri ubu ngo biri mu butabera ku buryo nta byinshi byavuzweho.

Icyakora RHA yavuze ko hari ibyakosowe byari byagaragajwe nk’inenge birimo amazi yarekaga muri parking, imitutu ku nkuta, igisigaye kikaba ari ugushyiraho sosiyete izajya ikurikirana iyi nyubako.

Umuyobozi Mukuru wa RHA, Nshimyumuremyi Félix (wa mbere ibumoso) yavuze ko bitoroshye kwishyura umwenda wa miliyari zisaga esheshatu z'amafaranga y'u Rwanda, asabwa guhuzwa na RRA mu biganiro bigamije gukemura iki kibazo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .