Mendez wabaye uwa mbere ku Isi mu gutegura ikawa agiye guhugura Abanyarwanda

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 2 Nyakanga 2018 saa 04:20
Yasuwe :
0 0

Alejandro Mendez wabaye uwa mbere ku Isi mu bijyanye no no guteka ikawa, World Barista Champion, agiye kuza mu Rwanda mu gikorwa cyo guhugura bamwe mu bakora uwo mwuga mu gihugu.

Alejandro uvuka muri El Salvador ni we wegukanye umwanya wa mbere mu irushanwa mpuzamahanga nk’umutetsi mwiza wa kawa (barista) mu mwaka wa 2011, nk’umukozi mu kigo gicuruza kawa, Viva Espresso.

Urugendo rwa Alejandro mu Rwanda rwatangajwe na Ndayisaba Alex, ukora mu mushinga ugamije guteza imbere uruhererekane nyongeragaciro mu buhinzi bwa kawa mu Rwanda, CUP Rwanda.

Nayisenga yavuze ko Cup Rwanda iteganya guhugura abantu 50 bakora akazi ko guteka kawa bo mu ntara zitandukanye, iki cyamamare Alejandro Mendez akazaza gusoza ayo mahugurwa no guha impamyabushobozi abazaba bayasoje.

Yashimangira ko uyu ’barista’ ukomeye ku rwego rw’Isi azagera mu Rwanda muri Kanama 2018.

Yagize ati “Turi guteganya guhugura abatetsi ba kawa 50 byibura bo muri buri ntara. Ni muri urwo rwego azaza turi gusoza ayo mahugurwa, kugira ngo na we abahugureho gato ndetse anahe impamyabushobozi abazaba bayasoje.”

Yakomeje avuga ko bateguye icyo gikorwa mu rwego rwo gukundisha Abanyarwanda ikawa, kuko byagaragaye ko n’ubwo kawa ihingwa mu Rwanda, abaturage benshi batayinywa ndetse batazi no kuyiteka ku rwego rwisumbuye.

Ubu kawa ni kimwe mu biri kumurikwa mu murikagurisha ry’ubuhinzi riri kubera ku Mulindi ndetse Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kohereza mu mahanga ibikomoka ku buhinzi, NAEB gifatanyije n’Ikigo cy’u Buyapani gishinzwe iterambere mpuzamahanga (JICA), basogongeza ababigana ku ikawa.

Ikawa yatatangiye guhingwa mu Rwanda mu 1904, ubu ikaba imaze kuba kimwe mu bihingwa ngengabukungu bikomeye igihugu gifite.

Alejandro Mendez yabaye uwa mbere ku Isi mu gutegura ikawa mu 2011
Mu imurikagurisha ry'ubuhinzi hatangwa ikawa ku buntu
Abantu batandukanye basogongezwa ku buryohe bw'Ikawa y'u Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza