00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Akazi ku bantu 1000 bakora mu bijyanye n’ikoranabuhanga

Yanditswe na Muhonzire Sylvine
Kuya 25 Kamena 2021 saa 11:33
Yasuwe :
0 0

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere, RDB, ku bufatanye n’Ikigo Mpuzamahanga gikora ibijyanye n’ikoranabuhanga, Tek Experts, bigiye guha akazi abantu 1000 bakora mu bijyanye n’ikoranabuhanga mu kigo gishya bagiye gutangiza i Kigali kizajya gitanga ubufasha mu by’ikoranabuhanga cyiswe ’Kigali Support Center’.

Ubu bufatanye hagati ya Tek Experts na Guverinoma y’u Rwanda ibinyujije muri RDB, buzafasha kuzamura urwego rw’Ikoranabuhanga mu Rwanda, buhindure ubuzima bwa benshi yaba abazahabwa akazi muri iki kigo ndetse n’abanyarwanda muri rusange.

Steve Heffron Umuyobozi Mukuru wa Tek Experts yavuze ko iki kigo cyishimiye kuza gushora imari mu Rwanda ndetse ko kizakora ibishoboka byose kikazana impinduka mu bijyanye n’ikorabuhanga.

Yagize Ati "Tek Experts ifite inyota yo kuzana impinduka mu buzima bw’abakozi bacu ndetse n’ubuzima bwa sosiyete tuzaba turi gukoreramo, kandi ubu bufatanye na RDB irabushyikiye. Tuzakomeza gushora imari yacu mu Rwanda kuko hari abantu benshi bafite impano mu ikoranabuhanga ndetse n’ibikorwaremezo bitwemerera gukomeza gufasha urwego rw’ikoranabuhanga rukomeye Isi."

"Icyiyongereyeho kandi turateganya guha akazi abantu 1000 bakora ibijyanye n’ikoranabuhanga. Tuzanashyiraho kandi amahugurwa ari ku rwego rwo hejuru ku bufatanye n’indi sosiyete dufatanyije yitwa Elev8 ibizobereyemo kugira ngo iki kigo kizatange umusaruro ugaragara."

Umuyobozi Mukuru wa RDB, Clare Akamanzi, yavuze ko iki kigo kizatanga umusanzu ufatika mu guteza imbere ubukungu bw’u Rwanda cyane ko kizatuma abanyarwanda benshi babona akazi, kandi bakagira n’inararibonye.

Yongeyeho ati "Ikoranabuhanga riri gufata indi ntera muri iki gihe tugezemo, ndetse ni urwego rwunguka ruri kuvamo akayabo. Kuruteza imbere mu Rwanda ni ingenzi kuri RDB kandi ruzahabwa ubufasha bwose ruzakenera kugira ngo rurusheho guhangana ku isoko mpuzamahanga, ruvanirweho ibizaruzitira bityo rureshye abashoramari mu Rwanda nka Tek Experts.

Uretse guha akazi abanyarwanda, Kigali Support Center,iizafasha mu kuzamura impano z’abakiri bato mu ikoranabuhanga no guhanga udushya, cyane ko izashyiraho inzobere zifite inararibonye ndetse zinahabwe amahugurwa mu rwego rwo kurushaho kunoza imikorere muri iki kigo gishya.

Guverinoma y’u Rwanda izafasha Tek Experts kugera ku bashaka ubufasha mu by’ikoranabuhanga cyane cyane abanyempano bari barabuze ubatera ingabo mu bitugu ndetse banahabwe ubumenyi mu by’ikoranabuhanga buri ku rwego rw’Isi.

Kigali Support Center izajya inatanga ubufasha ku bakiliya bafite ibigo by’ikoranabuhanga bikomeye ku Isi, cyane ko izaba ifashwa n’ikigo mpuzamahanga mu by’ikoranabuhanga.

Ubu bufatanye byitezwe ko buzazamura urwego rw’ikoranabuhanga mu Rwanda binyuze mu kuzana udushya mu ndetse no gutanga ubumenyi bw’ikoranabuhanga buteye imbere ku Isi muri iki gihe.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .