Akari ku mutima w’Ihuriro ry’imitwe ya politiki mu Rwanda nyuma y’intsinzi ya Kagame

Yanditswe na Jean Pierre Tuyisenge
Kuya 6 Kanama 2017 saa 02:34
Yasuwe :
0 0

Ihuriro ry’Imitwe ya Politiki mu Rwanda (NFPO) ryashimye uburyo amatora ya Perezida wa Repubulika ya 2017 yitabiriwe n’Abanyarwanda benshi kandi akarangwa n’amahoro kuva atangiye kugeza hamenyekanye uwatsinze.

Umuvugizi wa NFPO, Oswald Burasanzwe, yavuze ko bari bashyizeho indorerezi 100 hirya no hino mu turere two mu gihugu.

Aganira na The New Times, yagize ati “Ku bijyanye n’imitegurire y’amatora, indorerezi z’ihuriro ry’imitwe ya Politiki zashimye muri rusange uburyo yari ateguye, cyane cyane ku biro by’ahagombaga gutorerwa.”

Yakomeje agira ati “ Indorerezi zasanze abaturage bari barahawe amabwiriza y’uko amatora azakorwa ndetse basobanuriwe mu buryo bumwe, kuko abaturage barangije gutora mbere y’igihe cyari cyagenwe.”

Iryo huriro rivuga ko abaturage batoye mu mutuzo no mu mucyo, amategeko agenga itora n’ateganywa na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) nayo akaba yarubahirijwe. Rivuga kandi ko isaha ya saa cyenda yari yateganyijwe yo gusoza amatora yubahirijwe ku biro byose by’itora.

Iri huriro rivuga ko kubara amajwi no kuyateranya byakozwe neza nyuma y’amatora ndetse ngo byagenzuwe n’abahagarariye abakandida n’abandi bose babaga babishaka, barimo abo mu Rwanda n’indorerezi zo hanze.

Ihuriro ryongeyeho riti “NFPO, irashimira abaturage ubwitabire bwabo mu matora yarangiye mu mahoro no mu mucyo, inaboneyeho gushimira NEC, inzego z’umutekano n’abandi bayobozi ku bw’umutuzo n’ubwigenge bwaranze amatora y’Umukuru w’Igihugu.”

Amatora yabaye ku wa 3 Kanama 2017 ku Banyarwanda baba hanze no ku wa 4 Kanama 2017 ku baba mu gihugu, yasize amajwi y’agateganyo yerekana ko Perezida Kagame ari imbere n’amajwi 98,63%, umukandida wigenga Mpayimana Philippe afite 0.73% naho Dr Frank Habineza wari uhagarariye Ishyaka rya Green Party afite 0.47%.

Umuvugizi wa NFPO, Oswald Burasanzwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza