Kwamamaza

Akarere ka Nyagatare kahakanye iby’umukozi wo mu rugo wishe abana babiri

Yanditswe kuya 9-08-2016 saa 16:27' na Thamimu Hakizimana


Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Mupenzi George yahakanye yivuye inyuma amakuru yagaragaye ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye, avuga ko hari umukozi wo mu rugo wishe abana babiri yareraga muri aka Karere.

Ku rubuga nkoranyambaga rwa whatsapp hari hiriwe hacicikana amakuru ko hari umukozi wishe abana babiri yareraga kubera amakimbirane yari afitanye n’abakoresha be.

Yagize ati “Nanjye nabibonye bizenguruka kuri za whatsapp uretse ko ntabyo nzi ariko ndacyeka ko ari ibihuha kuko ayo makuru sindayamenya kandi niriwe nganira na polisi na yo ntirayamenya ku buryo ari ugutegereza igihe wenda gishobora kutwereka ukuri.”

Gusa polisi y’u Rwanda na yo yamaganiye kure aya makuru yise ibihuha, aho yavuze ko uwayashyize hanze agomba gukurikiranwa akabazwa impamvu aca igikuba.

Ni mu gihe rimwe na rimwe hirya no hino mu gihugu hagaragara abakozi bo mu ngo bahohotera cyangwa bakica abana b’abakoresha babo.

Muri muri Werurwe 2013, i Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali, umukozi wo mu rugo yishe umwana w’imyaka 13 amuciye ijosi, akaba yaraje gukatirwa igifungo cya burundu.

Umuyobozi w'Akarere ka Nyagatare, Mupenzi George( mu muhango wo gutaha ibyumba by'amashuri i Rwimiyaga mu ntangiriro z'uku kwezi)

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Saturday 1 Ukwakira 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved