Akarere ka Nyabihu kagiye gusenya akazu k’amazi kubatse ahakuwe imibiri y’abazize Jenoside

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 12 Nzeri 2018 saa 12:59
Yasuwe :
0 0

Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bo ku musozi wa Dohero, mu Murenge wa Cyintobo ho mu Karere ka Nyabihu, basabye ubuyobozi gukemura ikibazo cy’akazu k’amazi kubatse hejuru y’icyobo cy’ubwiherero bwajugunywemo imibiri 15 y’abishwe muri Jenoside.

Aba baturage bemeza ko kubaka hejuru y’ahakuwe imibiri y’ababo ari ukubashinyagurira ndetse ko bishobora kuba ari ugusibanganya amateka y’ubwicanyi bwabereye muri aka gace.

Umwe muri bo yagize ati “Ni gute ushobora kubaka hejuru y’ubwiherero bwajugunywemo abacu, uretse gushaka gusibanganya ibimenyetso by’ubwicanyi bwahabereye.’

Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu, Mukandayisenga Antoinette, avuga ko iki kibazo bakizi kandi uku kwezi kuzarangira gikemutse.

Ati “Turakizi twakimenye mu kwa Gatandatu kuko abaturage bakidukigejejeho, twaje koherezayo Meya ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, ku buryo twizeye ko uku kwezi kurangira gikemutse ako kazu k’amazi kahavuye”.

Nubwo imibiri yakuwemo igashyingurwa mu cyubahiro, bifuza ko ahari aka kazu k’amazi bazahashyira ikimenyetso kigaragaza ubwicanyi bwahabereye mu rwego rwo kugira ngo amateka mabi yahabereye atazasibangana.

Ibiro ubuyobozi bw'Akarere ka Nyabihu gakoreramo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza