Akarere ka Gatsibo kavumbuye ibanga ryo kuza imbere mu mihigo (Amafoto na Video)

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 1 Nzeri 2019 saa 02:04
Yasuwe :
0 0

Akarere ka Gatsibo ko mu Ntara y’Uburasirazuba, ni kamwe mu turere duke tutarabasha kwicara ku ntebe y’icyubahiro mu manota ahabwa uturere bijyanye n’uko twesheje imihigo tuba twarahize tukanasinyira imbere ya Perezida Kagame mu itangira ry’umwaka w’ingengo y’imari.

Kuva mu 2006, u Rwanda rwatangira kugendera kuri gahunda y’imihigo, hagamijwe kugira ngo abayobozi babazwe inshingano zabo no kongera iterambere rishingiye ku muturage bijyanishwa no kwegereza abaturage ubuyobozi.

Akarere ka Gatsibo ntabwo kabashije guhirwa no kubona amanota meza n’ubwo ubuyobozi butangaza ko kuri ubu bavumbuye ibanga.

Ubwo hamurikwaga amanota y’imihigo ya 2014/2015, Akarere ka Gatsibo kaje gaherekeje utundi ku mwanya wa 30 ndetse Perezida Paul Kagame asaba ko harebwa impamvu ituma ako karere kaza ku mwanya wa nyuma ndetse hakagira igikorwa.

Mu mwaka w’imihigo wa 2015/2016, Abanya-Gatsibo bagerageje kwikubita agashyi baza ku mwanya wa 11 n’amanota 76.04%, mu 2016/2017, bari ku mwanya wa 6 n’amanota 79.55% mu gihe uwa 2017/18, bari ku mwanya wa 8 n’amanota 73.5%.

Ubuyobozi bw’Aka karere butangaza ko hari icyizere cyo kugira umwanya mwiza mu gihe amanota ya 2018/19 azaba atangazwa kuko mu mihigo 70 bari barahize yose yagezweho ku gipimo cya 100% uretse umuhigo wa mituweri utaragezweho 100% kuko abaturage bari bafite ubwisungane mu kwivuza bari 77%.

Kimwe n’ibindi bice by’igihugu, abaturage ba Gatsibo batunzwe cyane n’ubuhinzi by’umwihariko igihingwa cy’umuceri cyane ko muri aka karere hari koperative [COPRORIZ Ntende] aho mu myaka itatu ishize nibura 60% mu banyamuryango bagera ku 3000 bari mu cyiciro cya mbere ariko kuri ubu bose bakivuyemo.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo butangaza bari barahize kubona miliyoni 14 za litiro z’amata ariko ngo barazirengeje bagera kuri miliyoni 16. Bituruka ku bukangurambaga busaba aborozi kuvugurura inzuri zabo, bahabwa intanga ndetse n’uburyo bwo kwita ku nka zabo.

Mu bindi bikorwa byakozwe harimo kuba harubatswe imihanda ifasha abaturage mu buhahirane [Feeder Roads], ingana na kilometero 60, hubatswe umuyoboro w’amazi wa Gihengeri uzaha amazi Imirenge itanu y’aka karere. Wuzuye utwaye miliyari 3.8Frw.

Ingo 7000 zahawe amashanyarazi, hubakwa ibyumba by’amashuri 8o n’ubwiherero bijyanye nabwo, hubatswe kandi n’ishuri ry’imyuga rya Ngarama.

Mu kiganiro cyihariye na IGIHE, Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard yavuze ko bafite icyizere ko batazongera kuza mu myanya idashimishije ahanini bitewe n’uko ibyo bari biyemeje gukora byose babikoze kandi ku kigero gishimishije cyane ko hari n’aho bagiye barenza 100%.

Ati “Twishimira ko imihigo yose twari twahize yagezweho hejuru ya 100%, umusaruro twari dukeneweho navuga ko twakoze ibishoboka byose, ngira ngo na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika akunze kubitubwira ngo iyaba mwese mwajyaga mukora mukaba aba mbere, ariko tukagira amanota ahuye n’imizamukire y’abaturage bacu.”

Havumbuwe ibanga!

Meya Gasana yahishuye ko kuba basigaye besa imihigo kandi mu myaka yo ha mbere atari ko byagendaga, ibanga ari ubufatanye bwiza buba hagati y’abaturage n’ubuyobozi bwabo mu rugamba rwo kwesa imihigo.

Ibi kandi bishimangirwa n’Ubushakashatsi bukorwa n’Ikigo cy’Igihugu cy’Imiyoborere, RGB aho nk’urugero bwagaragaje ko abaturage b’akarere ka Gatsibo bishimiye uko bayobowe n’uko bagira uruhare mu kugena ibibakorerwa.

Meya Gasana ati “Ni ibintu byiza ubona ko abaturage n’abayobozi dushyize hamwe, kandi nta kindi dukoresha ni uko ibyo tugiye gukora tubivoma mu cyerekezo cy’igihugu cyangwa mu bitekerezo abaturage baduha.”

Yongeyeho ati “Ikindi kandi ibitunaniye turagenda tukabwira abaturage ko hari ibitarabasha gukorwa kubera impamvu izi n’izi akenshi ziba zishingiye ku bushobozi hanyuma bakadufasha kwishakamo ibisubizo.”

Ibivugwa n’ubuyobozi bw’akarere ka Gatsibo bishimangirwa n’abaturage by’umwihariko abaganiriye na IGIHE, bahamije ko ubuyobozi bwabo bubaba hafi kandi busubiza ibibazo byabo ku bijyanye n’imihigo.

Akarere ka Gatsibo ni kamwe mu turere 7 tugize Intara y’Iburasirazuba gafite ubuso bungana na kilometero 1585, 3.

Gafite imirenge 14, Utugari 69, n’imidugudu 603. Ibarura ryo mu mwaka wa 2012 ryagaragaje ko Akarere ka Gatsibo gatuwe n’abaturage 433,021.

Abahinzi b'umuceri muri Gatsibo bafite ishimwe rikomeye
Aha niho Rwagitima, hari Umujyi uri kugenda utera imbere
Amashanyarazi yegerejwe abaturage
I Gatsibo hubatswe Poste de Sante zirindwi mu mwaka ushize w'imihigo
Ibigo by'itumanaho nka Airtel nabyo ntibyatanzwe (aha ni mu Mujyi wa Kabarore)
Ibiro by'Akarere ka Gatsibo
Imihanda ifasha abaturage mu migenderanire no kugeza ibicuruzwa ku masoko ikomeje gukorwa
Imihanda inyura mu Mujyi wa Kabarore yaratunganyijwe
Imihanda ni kimwe mu bintu byibanzweho mu mihigo y'umwaka ushize muri Gatsibo
Imihigo y'Akarere iba imanitse aho n'umuturage wese ashobora kuyibona akamenya ibyo asabwa gufatanyamo n'ubuyobozi
Imirimo yo gusana umuhanda Kabarole-Nyabikiri yararangiye
Iyi ni imwe mu nyubako zubatswe mu buryo bw'amagorofa ziri mu karere ka Gatsibo (aha ni mu Mujyi wa Kabarore)
Iyo usuye Akarere ka Gatsibo usanga abaturage bahugiye mu mirimo itandukanye
Iyo werekeza i Gatsibo uri mu kinyabiziga usabwa kubahiriza amategeko kuko Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano mu muhanda riba riri maso
Rwagitima , agace kamaze kwamamara kubera indirimbo y'umuhanzi Nsengiyumva Francois yakitiriwe
Umuceri ni igihingwa gitunze umubare munini w'abaturage b'i Gatsibo
Umuhanda uva Nyagatare ukomeza Gatsibo na Kayonza (aha uba ugeze hafi ya Rwagitima)
Umuyobozi w'Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard avuga ko bavumbuye ibanga ribafasha kwesa imihigo
Uva ku muhanda werekeza ku biro by'akarere ka Gatsibo

Amafoto: Himbaza Pacifique


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza