00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Burera: Umuturage yubakiye umuturanyi we utishoboye amugabira n’inka

Yanditswe na Claude Bazatsinda
Kuya 12 Nyakanga 2021 saa 12:30
Yasuwe :
0 0

Umuturage witwa Nshimiyimana Adrien wo mu Murenge wa Butaro Akarere ka Burera, yubakiye inzu umuturanyi we amuha n’inka agamije gutanga umusanzu we mu kubaka u Rwanda, binyuze mu kubakira ubushobozi abaturanyi be bari mu bukene.

Umuturage wubakiwe inzu ni Maniragaba Félicien wo mu Mudugudu wa Kindoyi mu Kagari ka Gatsibo mu Murenge wa Butaro mu Karere ka Burera, akaba afite umuryango ugizwe n’abantu 10 bari babayeho nabi nk’uko babyivugira mu buhamya bwabo.

Maniragaba wubakiwe inzu akagabirwa n’inka yagize ati "Twari tubayeho nabi rwose kuko twari abakene cyane, twabaga mu nzu nto cyane, abantu bajyaga bibaza niba inyamaswa zitazadukurura amaguru, iyo nzu na yo yaje kugwa. Nibwo Imana yadufashije haza uyu muturanyi aratwubakira, ubu turi mu nzu nziza. Turishimye cyane ku buryo tutabona uko tubivugamo, turashima uyu mugabo watwubakiye.”

Nshimiyimana Adrien wubakiye uyu muryango, avuga ko yabitewe no kwifuza gutanga umusanzu we mu kubaka u Rwanda, akavuga ko uwo muco wo kuremera abandi baturanyi awuvoma kuri Perezida Paul Kagame uhora yifuza icyazamura Abanyarwanda.

Yagize ati " Iki gitekerezo nagikuye ku rukundo nkunda Perezida wacu Paul Kagame n’ingabo z’u Rwanda yayoboye zigahagarika Jenoside zikabohora Abanyarwanda. Icyo mukundira, ni ibyiza byinshi yatugejejeho, si ukubeshya njye ni we nkesha ubuzima, yaduhaye umutekano, yatugejeje ku iterambere kandi ikiruta byose ni urukundo akunda Abanyarwanda, akanga abantu bariganya.”

Yavuze ko azakomeza gukora ibikorwa nk’ibi bitewe n’amikoro azagenda abona, ati "Mu bushobozi buke Imana yampaye ntibyambuza gufasha. Turasaba abandi bantu bafite ubushobozi kujya bafasha abatishoboye kuko igihugu cyacu kizubakwa natwe ntawe dukwiye gutegereza ngo azabidukorere kandi Perezida wacu arabidutoza buri munsi.”

Iyi nzu ifite ibyumba bitatu n’uruganiriro.

Iyi nzu niyo Maniragaba Félicien yubakiwe na Nshimiyimana Adrien akazayituramo n'umuryango we

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .