00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Akabari kitwa “People” kafunzwe

Yanditswe na IGIHE
Kuya 2 Ukwakira 2021 saa 07:56
Yasuwe :
0 0

Umujyi wa Kigali wafunze akabari kazwi cyane kitwa “People” nyuma y’uko ukoze igenzura ugasanga kacyiriye abantu mu buryo bunyuranyije n’amabwiriza yashyizweho yo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19.

Ubu ni weekend ya kabiri utubari dufunguwe nyuma y’igihe kirenga amezi 18 dufunze nk’imwe mu ngamba zari zashyizweho zo kwirinda Covid-19.

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu rishyira ku wa Gatandatu ahagana saa mbili z’ijoro nibwo aka kabari gaherereye mu Murenge wa Kacyiru kafunzwe. Icyo gihe ubuyobozi bwahageze busanga mu kabyiniriro kako huzuye abantu, bari kwishimira impera z’icyumweru ariko nta n’umwe witaye ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19.

Amabwiriza yashyizweho ubwo utubari twafungurwaga agena ko abantu baturimo bagomba kuba bahanye intera nibura ya metero imwe n’igice hagati y’intebe imwe n’indi.

Ikindi kandi ni uko inzugi n’amadirishya bigomba kuba bifunguye kugira ngo umwuka ushobore kwinjira ku buryo buhagije kandi aho bishoboka abakiliya bagahabwa serivisi bari hanze.

Gusa urebye amabwiriza yose yashyizweho n’inzego zibishinzwe, biragoye ko ashobora kubahirizwa uko yakabaye mu tubari cyangwa se ahandi hari utubyiniro kuko hari ubwo abantu bashiduka bayarenzeho kubera imbaraga z’inzoga ziba zimaze kubageramo.

Mbere y’uko aka kabari gafungwa, Umujyi wa Kigali na Polisi y’Igihugu bari bagiranye ibiganiro n’abakora ubucuruzi bwa Hotel, restaurant n’utubari mu rwego rwo kongera kwibukiranya amabwiriza yo gukora hubahirizwa ingamba zo kwirinda COVID-19.

Muri iyo nama, abakora ubucuruzi bwa Hotel, Restaurant n’Utubari basabwe gukangurira abakiliya gukomeza ingamba zo kwirinda kuko kudohoka byatuma ubwandu bwiyongera kandi bigateza n’ibindi bihombo byo gufungirwa ubucuruzi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .