Ak’abazunguzayi kashobotse: Hagiye kwifashishwa polisi

Yanditswe na Jean Pierre Tuyisenge
Kuya 23 Kanama 2017 saa 01:48
Yasuwe :
0 0

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwatangaje ko bwafashe imyanzuro idasanzwe ku kajagari gaterwa n’abakora ibikorwa by’ubucuruzi butemewe buzwi nk’ubuzunguzayi aho hagiye kwifashishwa Polisi.

Hashize iminsi itari mike ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali bufashe ingamba zitandukanye zari zigamije kurandura ikibazo cy’abazunguzayi bacuruzaga mu kajagari zirimo gufata no gufunga ababikora, guca amafaranga ibihumbi 10 ababagurira, kububakira amasoko n’ibindi.

Ibyo bisa n’ibitaratanze umuti urambye kuko nubwo ubuyobozi bw’uyu mujyi bugaragaza ko bagabanutse mu buryo bugaragara ariko ntibashize mu mihanda ndetse hakomeje no kuba amakimbirane akomoka kuri ubu bucuruzi.

Mu minsi yashize humvikanye abatari bake bagiye bahangana n’inzego z’umutekano zari zishinzwe kubakumira ndetse hakabaho no gukomeretsanya mu buryo bumwe cyangwa ubundi.

Ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa 23 Kanama 2017, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Pascal Nyamurinda, yavuze ko abacuruza mu kavuyo, abasabiriza n’abubaka mu kajagari bose bagiye gukurikiranwa mu buryo butajenjetse kuko ngo ubwagiye bwifashishwa bwose butabyaye umusaruro ufatika.

Yagize ati "Kuva mu 2015 twashyizeho amabwiriza yari agamije guca ubwo buzunguzayi, ntibyigeze bicika, kandi abantu bakwiye kubahiriza amategeko [...] Ntabwo ari ibanga niba Dasso zitarabikemuye mu buryo burambye, polisi irahari,...kandi inzego zose z’umutekano zirafatanya."

Yongeyeho ati “N’ubu tuje hano tuvuye mu nama dukoranye n’inzego z’ibanze, inzego z’umutekano n’abikorera kugira ngo tureba ko twafatanya mu kuranduka icyo kibazo.Ibyo kujenjeka tugashyiramo amarangamutima, tuti reke tubyihanganire ntabwo byatanze igisubizo, turaza gukoresha uburyo bundi dushyiremo imbaraga ziruta izo twakoreshaga, niba Dasso zitarabishoboye ntabwo ari rwo rwego rw’umutekano dufite gusa, dufite polisi, dufite ingabo, tuzakoresha abo ni igikorwa kijyanye n’inzego z’umutekano.”

Ibyo kandi byashimangiwe n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Theos Badege, wavuze ko polisi ariyo izaba iyoboye ibyo bikorwa kugira ngo amateko yubahirizwe.

Yagize ati “ Bimaze kugaragara ko igikorwa gisa nk’aho kiyobowe n’izindi nzego z’umutekano zirimo Dasso zidatanga umusaruro ushimishije, hafashwe icyemezo ko Polisi y’Igihugu ariyo igiye kuyobora igikorwa cyo kubahiriza aya mategeko ndetse no guca uyu muco mubi wari utangiye gukura wo gusuzugura izindi nzego zajyaga zibishyira mu bikorwa.”

Izo nzego kandi zitangaza ko zigiye gukorana n’uturere dutandukanye abantu bakora ubuzunguzayi bakoherezwa aho bavuka nyuma yo kubona ko abenshi mu bakora ibyo bikorwa baza i Kigali baturutse hirya no hino mu gihugu.

Kugeza ubu mu Mujyi wa Kigali hubatswe amasoko agera kuri 14 yashyizweho hagamijwe gufasha abacuruzi babaga bakuwe mu muhanda. Abagera ku 7000 bayashyizwemo, Umujyi wa Kigali n’uturere twakoresheje miliyoni zisaga 300 Frw mu kubaka ayo masoko.

Kanda hano usome amabwiriza Umujyi wa Kigali washyizeho ajyanye no guca abazunguzayi


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza