00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

AIMS yatangije ubukangurambaga bugamije gushimira abarimu b’indashyikirwa

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 18 Ugushyingo 2021 saa 05:14
Yasuwe :
0 0

Ikigo Nyafurika gishinzwe guteza imbere Ubumenyi bushingiye ku Mibare (AIMS) ku bufatanye na Sosiyete y’Itumanaho, Airtel Rwanda cyatangije ubukangurambaga bugamije gushimira abarimu b’indashyikirwa batsindishije abana benshi mu bizamini bitandukanye by’imibare.

Ubu bukangurambaga buzamara ibyumweru bitatu, bufite insanganyamatsiko igira iti “Abarimu, intwari zacu za buri munsi”; biteganyijwe ko buzahemberwamo abarimu n’abayobozi b’ibigo by’amashuri basaga 150 hirya no hino mu gihugu mu bigo bisanzwe bikorana na AIMS.

Abazahabwa ibihembo harimo 120 basanzwe bigisha ku bigo bikorana na AIMS mu turere 14 ikoreramo kugeza ubu, mu gihe abandi 30 bazatoranywa mu turere twose tw’igihugu.

Uturere AIMS ikoreramo ni Kamonyi, Gisagara, Nyaruguru, Ngororero, Rusizi, Nyamasheke, Nyabihu, Rubavu, Musanze, Nyanza, Karongi, Kayonza, Rwamagana na Gicumb; ikorana n’ibigo by’amashuri yisumbuye yose muri gahunda zigamije kongerera mwarimu ubushobozi, zirimo amahugurwa atandukanye n’ubundi bufasha bugamije kumwongerera ubumenyi.

Umuyobozi wa AIMS, Hakizimana Lydie, yavuze ko gutangiza ubukangurambaga bwo gushimira abarimu bigamije kongera kwibutsa abaturarwanda akamaro kabo no kuzirikana ko ari inkingi mwikorezi mu iterambere ry’igihugu.

Yagize ati “Turi abo turi bo kubera ko abarimu bagiye batwizera. Turabizi neza ko buri gikorwa cyose mwarimu yakoze cyari kigamije kutuzanira ibyiza, kandi turabizeza ko buri kimwe cyose kigamije kongerera mwarimu ubushobozi kidusunikira kugera ku ntego ya gahunda yacu yo gutanga amahugurwa ku barimu (TTP), igamije kongera ubumenyi abarimu mu masomo ajyanye n’imibare na siyansi ku banyeshuri bo mu yisumbuye hagamijwe kugira abahanga benshi mu mibare muri Afurika.”

Umuyobozi ushinzwe Imibereho ya Mwarimu no kumwubakira ubushobozi mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe Uburezi bw’Ibanze, REB, Ntagaramba Johnson, yagaragaje ko gahunda yo gushimira abarimu ari ingenzi cyane ko mwarimu akora akazi katoroshye ngo umwana agire ubumenyi.

Ati “Iyi gahunda yerekana agaciro ka mwarimu ni nziza kandi turayishyigikira bihagije. Iyi gahunda twayishimiye iyo bigeze ku guhugura abarimu b’imibare na Siyansi. Mu gihe cyashize iyo abantu bavugaga imibare bayumvaga ari nk’ibidashoboka ariko ubu imyigishirize yarahindutse abantu bavuye mu bintu bidafatika bagera mu bifatika.”

Yavuze ko ari ikintu gikwiye gushyirwamo imbaraga kugira ngo umwarimu akomeze kwererekwa akamaro afite mu iterambere ry’igihugu no kuzana impinduka mu bumenyi.

Umuyobozi wa Airtel Rwanda, Emmanuel Hamez, yavuze ko kugirana ubufatanye na AIMS muri gahunda yo gushimira abarimu bibahesha ishema cyane ko bifuza kuba sosiyete y’itumanaho ya mbere mu Rwanda.

Yavuze ko bimwe mu byo bazagenera abarimu harimo guhabwa internet, koroherezwa mu itumanaho hifashishijwe umurongo wa Airtel, guhererekanya amafaranga ku buntu kuri Airtel Money n’ibindi.

Yakomeje ati “Airtel yishimiye gusabana n’abarimu binyuze mu bufatanye na AIMS, kandi tuzagira uruhare muri ubu bukangurambaga bugamije guhemba no gushimira umwarimu. Njyewe uri imbere yanyu ndi umusaruro w’umwarimu wanjye ndetse n’abakozi ba Airtel na bo ni uko. Ubu bukangurambaga buvuye ku mitima yacu kuko natwe dushaka kwereka abarimu bacu ibyo badukoreye.”

Ubuyobozi bwa AIMS bugaragaraza ko abarimu 120 bazatorwa mu bigo biherereye mu turere dusanzwe dukorana nayo bazakora irushanwa rigamije gutoranya aba mbere bagomba guhabwa ishimwe rigizwe na mudasobwa, kwishyurira mwarimu umuriro yakoresha iwe nk’amezi atandatu, kumuha itike yo guhahiraho mu maduka runaka n’ibindi.

Abandi bo bazatoranywa ntacyo barebyeho ahubwo uwo amahirwe azasekera ni we uzatoranywa mu Karere.

Nubwo ari igikorwa ngarukamwaka gitegurwa na AIMS kigiye kuba ku nshuro ya kabiri ntabwo ahanini bigamije gutanga ibihembo runaka ku barimu bose cyane ko buri mwarimu afite byinshi byo gushimirwa yakoze.

Umuyobozi wa AIMS, Hakizimana Lydie, yavuze ko Abanyarwanda bose bakwiye kubigira umuco wo gushimira abarimu babigishije binyuze mu kubazirikana, kubasura no kubagenera impano runaka cyane ko bakoze byinshi bigamije kwagura no gufungura ubwonko bwa buri umwe.

Umuyobozi wa AIMS, Hakizimana Lydie, yavuze ko gushimira abarimu bikwiye guhoraho kuko bakora akazi katoroshye
Umuyobozi wa Airtel Rwanda, Emmanuel Hamez, yavuze ko kuba bagiye gufatanya na AIMS muri iki gikorwa bisobanuye byinshi cyane ko nabo banyuze imbere ya mwarimu
Dr Herine Otieno uhagarariye ibikorwa byo kongerera abarimu ubushobozi muri AIMS Rwanda yavuze ko abarimu bose bashimirwa kuko baba barakoze cyane
Bagaragaje ko buri wese yashimira umwarimu we binyuze mu buryo butandukanye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .