Kwamamaza

Aho ireme ry’uburezi ridahagurukiwe ntibyazata ubukungu mu manga?

Yanditswe kuya 22-08-2016 saa 07:42' na Nshimiyimana Jean Baptiste


Urwishe ya nka rushobora kuba rukiyirimo ku bakoresha bamwe na bamwe batangije ibigo by’ubucuruzi bigahombywa no kubura abakozi bafite ubushobozi bwo kuzuza inshingano uko bisabwa, ndetse ibi bikaba n’urucantege ku bandi bari bafite ibitekerezo byo kwihangira imirimo itanga akazi.

Mu Rwanda ibijyanye no kwandikisha ibigo bishya byarorohejwe, ku buryo mu masaha atarenga atandatu umuntu aba yamaze kugira ikompanyi, igatangira imirimo. Imibare y’inzego zireberera ibigo bishya bishingwa igaragaza ko hagati ya 80% na 90% y’ibyo bigo bishingwa buri mwaka bipfa bitageze ku ntego ba nyirabyo bari biyemeje.

Hari abasanga imwe mu mpamvu yabyo ari ubumenyi buke bw’ababikoramo, abahanga mu by’ubukungu bakemeza ko bitavugutiwe umuti gahunda y’ishoramari n’iyo guhanga imirimo bitagera ku ntego yo gufasha u Rwanda kuba mu bihugu bifite ubukungu buciriritse muri 2020.

Inkubiri y’ibigo bishingwa benebyo nta bumenyi buhagije bafite

Ubutumwa abasoje amashuri y’ibyiciro bitandukanye bagezwaho buba bukubiyemo ko mu Rwanda akazi ari gake ugereranyije n’abagashaka, bityo bagomba kugahatanira, intyoza kuruta abandi akaba ari zo zikegukana.

Nta gushidikanya ko abasigaye bagomba kurwanya ubushomeri bihangira imirimo, ariko impungenge za bamwe zigaruka ku kuba n’abagomba kuyihanga biganjemo abadafite ubumenyi buhagije mu byo bize, bityo gucunga ibigo byabo no kubifasha gukora bikaba ikibazo cy’ingutu, cyanatuma ibyo bigo bitamara kabiri.

Uguhangana gukomeye ku isoko ry’umurimo

Uko isoko rikeneye abakozi ryaguka ni ko n’abantu bafite ubumenyi bakenerwa ku bwinshi. Nta kabuza ko ibigo bike bibafite ariko bidashoboye kubagumana bihita bibatakaza, ndetse bimwe umusaruro wabyo ukaba wanasubira inyuma.

Ingero nto zagaragaye mu minsi ishize ubwo abakozi ba hotel imwe muri Kigali batwarwaga n’indi imwe mu zitangiye gukorera mu gihugu vuba, bigatuma serivisi zahawe abitabiriye inama mpuzamahanga yiga ku bukungu bw’Isi (WEF) zihungabana kugeza hitabajwe izindi ngufu ngo bagarurwe.

Muri Gicurasi 2016, Umuyobozi Wungirije mu ishami ry’ubukerarugendo mu Rugaga rw’Abikorera (PSF), Francine Havugimana, yahamirije Abasenateri ko nta bakozi bahagije bari mu ngeri y’amahoteli, n’abahari benshi badafite ubumenyi.

Yagize ati “Iyo tuza kuba dufite ahantu dukura abakozi bizewe nk’uko ayo mashuri avuga ko abafite, twari guhita tubafata tukabaha Serena. Ariko kuko tudafite abakozi bizewe, n’uwa Marriot wari wahawe isoko yazanye abagande 40 kandi bahembwaga amafaranga menshi ngo bakire abashyitsi muri iyo nama.”

Ni ibibazo byakomeza kugira ingaruka zikomeye ku bigo byatangaga imisoro, binatanga akazi kuri benshi, ariko byatangira kurwanira abakozi bake bahari, bimwe bigafunga imiryango kubera imikorere idashobotse.

Ireme ry’uburezi rijegajega

Umusaruro mwiza ku kigo runaka uturuka ku buhanga, umuhate no kwitanga by’abakozi. Ariko inzego za Leta n’iz’abikorera zihuriza ku kibazo cy’uko benshi mu basoza amasomo muri iki gihe badashoboye guhangana ku isoko ry’umurimo mu Rwanda no mu karere kuko ibyo biga bidahagije ugereranyije n’ibyo baba bagiye gukora.

Ubwo bagezwagaho raporo ya Komisiyo y’Iterambere ry’imari n’ubukungu mu kwezi gushize, Visi Perezida wa Sena, Harerimana Fatou yagaragaje impungenge z’uko hari abigishwa imirimo yo gukora muri hotel ariko bagahabwa igihe gito cyo kwimenyereza umwuga kandi ari byo bikenewe.

Ati” Mu mashuri yigisha ubukerarugendo n’iby’amahoteli hari aho biga imyaka ibiri nyamara bagakora ibyo kwimenyereza umwuga ukwezi kumwe, kandi mu bukerarugendo n’amahoteli bakeneye gushyira mu bikorwa kuruta kwiga mu magambo.”

Ni mu gihe hakomeza kugaragara ikibazo cy’uko mu mirimo yo gucunga no gukora mu mahoteli usanga yiganjemo abanyamahanga nyamara mu Rwanda hari benshi babyize.

Nubwo byakunze kutavugwaho rumwe, abasesenguzi bemeza ko mu gihe igihugu gifite abantu benshi bize kandi mu burezi bufite ireme, bibafasha guhanga udushya mu mikorere yabo kandi bagatanga umusaruro ufatika, binatiza umurindi izamuka ry’umusaruro mbumbe w’igihugu.

Abashomeri benshi bateza Leta ibibazo bikomeye

Ibibazo by’ubushomeri byateye impinduramatwara zikaze zabaye mu bihugu by’Abarabu (Arab Spring) kuva mu mwaka wa 2011. Ibi inkomoko yabyo yabaye umusore witwikiye mu Murwa Mukuru wa Tunisia, Tunis kubera kubura akazi.

Kugeza ubu iki gihugu cyugarijwe n’imyigaragambyo y’urudaca, ndetse ubushomeri kuri 1/3 cy’urubyiruko ni imwe mu mpamvu zatumye Inteko Ishinga Amategeko y’iki gihugu itora kwirukana Minisitiri w’Intebe.

Gusa mu Rwanda biba amahire ko hahora hashakwa ibisubizo kuri iki kibazo, ariko gahunda zatangijwe nka ‘Kora Wigire’ [igamije gutera inkunga imishinga igamije iterambere] hakagararamo imbogamizi z’uko imishinga myinshi iba yizwe nabi.

Hakorwe iki ngo amazi atazarenga inkombe?

Minisiteri y’uburezi iherutse gutangaza ko hakenewe impinduka mu buryo ubumenyi butangwamo ku bana b’u Rwanda, hibandwa ku bumenyi bw’ibanze umuntu yakabaye afite kugira ngo asoze icyiciro runaka kandi azasohoke adategereje guhabwa akazi, ahubwo ashobora no kukihangira akagaha n’abandi.

Abiga nabo bakwiriye gushirika ubute bakumva ko gusoma cyane no gusobanukirwa byimbitse ibyo biga [mu magambo n’ibikorwa] bizatuma babasha guhangana ku isoko mpuzamahanga ry’umurimo kandi bakaba indashyikirwa haba mu kazi bahawe cyangwa mu ko bihangiye.

Abahanga imirimo bakwiriye kubanza kwiga isoko n’udushya barizanyeho n’ibindi bitandukanye kuko iyo bititaweho bituma bamwe batangira ariko gukomeza bikabagora.

Bamwe mu banyeshuri baherutse gusoza amasomo yabo muri Kaminuza y'u Rwanda

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Thursday 29 Nzeri 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved