Kwamamaza

Aho imirimo yo gufunga gereza ya 1930 igeze

Yanditswe kuya 19-08-2016 saa 09:06' na Ntakirutimana Deus


Mu mezi abiri imfungwa n’abagororwa bafungiye muri Gereza ya Nyarugenge izwi nka 1930 bazimurirwa muri Gereza nshya ya Mageragere, yisanzuye ifite n’ibindi byangombwa nkenerwa.

Imirimo yo kubaka Gereza ya Mageragere irarimbanyije, abagororwa basaga 600 baturutse muri gereza zitandukanye z’igihugu baje gutanga umuganda wabo kugira ngo izarangire vuba.

Itsinda ry’abakozi ba Minisiteri y’umutekano n’ab’urwego rushinzwe imfungwa n’abagororwa, RCS, bayobowe na Minisitiri Mussa Fazil Harerimana basuye iyo gereza ku wa Kane tariki ya 18 Kanama 2016.

Minisitiri Fazil yavuze ko akurikije aho imirimo igeze uyu munsi, mu mezi abiri abona izimurirwamo abasanzwe bafungiye muri Gereza ya Nyarugenge [1930].

Ati “Urabona ko gereza y’abantu ibihumbi bitatu igiye gusakarwa kandi ihwanye n’umubare w’abafungiye muri gereza ya Nyarugenge. Nko mu mezi abiri bashobora kwimuka, birashoboka.”

Mu gihe icyo gice kiri hafi gusozwa, irindi tsinda ry’abagororwa ryatangiye gucukura imisingi y’ahazubakwa igice kizimurirwamo, abafungiye gereza ya Gasabo.

Fazil ati “Ubu batangiye gereza y’abantu ibihumbi bitatu, igice kinini cya gereza ya Gasabo ifite abantu hafi 5500, igice kinini cyayo rero murabona ko imirimo irimbanyije.”

Fazil yishimiye umuvuudko iyo mirimo iriho ndetse n’ibikorwa remezo bitandukanye byamaze kugera kuri iyo gereza, birimo umuhanda urimo gukorwa ndetse n’amashanyarazi.

Komiseri Mukuru wa RCS, George Rwigamba, yavuze ko imirimo ikomeje ariko bakaba bagowe n’ibijyanye no kubona amazi yo kubakisha, kuko bakodesha imodoka ziyavana ku Kimisagara kandi nta ngengo y’imari bafite yagenewe icyo gikorwa.

Rwigamba kandi yavuze ko iyo mirimo yakunze kudindizwa na ba rwiyemezamirimo bagemuraga ibikoresho ariko nyuma bakaza guhagarika imirimo, ubu bakaba barahanwe, ikindi ni umuhanda mubi wakunze kubagora.

Mu gihe hari abaturage bakunze gutaka ko bagerwaho n’umwanda uva muri gereza zitandukanye, abaturiye iya Mageragere bo nta kibazo bahabona, kuko hubatswe biogas zizajya zifashisha umwanda uzajya uva mu bwiherero.

Gereza ya Mageragere igiye gukemura ikibazo cy’ubucucike bw’abagororwa,umwanda ndetse n’umutekano wabo kuko yubatse munsi y’agasozi ndetse ifite n’urukuta rwa metero umunani.

Muri iyo gereza hazubakwa, ibibuga by’umupira w’amaguru n’uw’intoki, ndetse n’aho gusengera.

Imirimo yo kubaka gereza ya Mageragere irasatira umusozo
Ahazakorera abayobozi
Minisitiri w'umutekano w'igihugu,Sheikh Musa Fazil Harerimana(wambaye ishati y'umweru) na Komiseri wa RCS, CGP George Rwigamba bareba aho imirimo yo kubaka gereza ya Mageragere igeze
Minisitiri Fzil, Rwigamba n'abandi bayobozi muri RCS na Mininter
Minisitiri Fazil yerekana imodoka za RCS zitwara imfungwa n'abagororwa
Gereza ya Mageragere iri hafi ya Nyabarongo n'Akarere ka Kamonyi
Gereza ya Mageragere izakira abagera ku bihumbi umunani

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Sunday 25 September 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved