00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ahmed Samy Mohamed El-Ansary yasoje ubutumwa bwe nka Ambasaderi wa Misiri mu Rwanda

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 10 Kanama 2021 saa 12:52
Yasuwe :
0 0

Ahmed Samy Mohamed El-Ansary wari umaze imyaka ine ari Ambasaderi wa Misiri mu Rwanda yasoje manda ye, asezera Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’ubutwererane, Dr Vincent Biruta.

Ambasaderi Ahmed Samy Mohamed El-Ansary yoherejwe guhagararira igihugu cye mu Rwanda mu 2018. Ku wa 16 Mutarama mu 2018 ni bwo Perezida Paul Kagame yakiriye impapuro zimwemerera kuba Ambasaderi wa Misiri mu Rwanda.

Kuri uyu wa 10 Kanama 2021, Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ibinyujije kuri Twitter, yavuze ko Ambasaderi Ahmed Samy Mohamed El-Ansary yasezeye kuri Minisitiri Biruta, nyuma yo gusoza ubutumwa amazemo imyaka ine.

Mu gihe yari amaze mu Rwanda, Ambasaderi Ahmed Samy Mohamed El-Ansary yagiye agira uruhare mu kwagura umubano igihugu cye kigirana n’u Rwanda haba mu buzima n’ubucuruzi.

Igikorwa yaherukaga gukora ni icyabaye muri Kamena 2021, ubwo we na Minisitiri w’Ubuzima, Dr Daniel Ngamije bashyiraga umukono ku masezerano yo kubaka ikigo kizajya kivurirwamo indwara z’umutima kikanakorerwamo ubushakashatsi.

Kizubakwa i Masaka mu Karere ka Kicukiro, mu Mujyi wa Kigali ku bufatanye bw’Ikigo cy’Abanyamisiri gishinzwe ubutwererane mu iterambere (EAPD) ndetse na Minisiteri y’Ubuzima.

Ambasaderi Ahmed Samy Mohamed El-Ansary yabanje kugirana ibiganiro na Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga, Dr Vincent Biruta
Ambasaderi Ahmed Samy Mohamed El-Ansary yasezeye kuri Dr Vincent Biruta

Amafoto: MINAFFET


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .