00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Agahinda k’umwana watewe inda n’umugabo winjiye nyina

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 5 Nyakanga 2021 saa 03:23
Yasuwe :
0 0

Nkumi (amazina twayahinduye) ni umubyeyi w’imyaka 18 wo mu Murenge wa Ndera mu Karere ka Gasabo, umaze umwaka urengaho gato abyaye umwana w’umuhungu, inda yatewe n’umugabo wari warinjiye nyina.

Nkumi na nyina ni abakene bari mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe, bityo mu gushaka imibereho, nyina yaricuruzaga, aho rimwe na rimwe yazanaga abagabo bakararana, kandi ubwo n’umukobwa we aryamye iruhande rwabo, kuko inzu babagamo ifite icyumba kimwe nacyo bararamo bakanakigira uruganiriro.

Muri abo bagabo nyina yakundaga kuzana, harimo umwe wakundaga kuza kenshi mu masaha y’ijoro, rimwe aza kuza mu masaha ya Saa Tanu z’ijoro, asanga nyina wa Nkumi atari mu rugo yagiye kurarana n’undi mugabo, maze ahimba amayeri abwira uwo mwana ko atari butahe kuko bwije ahubwo ko agiye gutegereza nyina.

Ubwo baryamye ku buriri bumwe nk’uko byari bisanzwe, Nkumi yegera inguni yakundaga kwegera iyo nyina yabaga yazanye abakiliya, mu gihe nyamugabo nawe yari arekerereje aho aryamye iruhande rwe.

Nyuma y’igihe gito ntawe uvugisha undi, Nkumi wari wiriwe mu ngendo yatangiye kugwa agacuho, ari nabwo uyu mugabo yatangiye kumwiyegereza gahoro gahoro, atangira kumukorakora umubiri wose undi aramutsembera rimwe kabiri, gusa nyamugabo ntiyashyirwa akomeza guhatiriza cyane ndetse atangira no gukoresha imbaraga, birangira aryamanye n’uyu mukobwa wari ufite imyaka 17 gusa, atanafite uburyo yasohoka n’aho yakwerekeza muri icyo gicuku.

Bitewe n’uko batakoresheje agakingirizo, nyuma y’amezi macye Nkumi yatangiye kugubwa nabi, akumva aribwa mu nda ndetse aza no kubura imihango, abanza gutinya kubwira nyina ibyamubayeho kugera ubwo yaje gusanga nta bundi buryo bwo kwikura mu bibazo asigaranye maze arabimutekerereza, amubwira ko umugabo we utari ukigenderera urugo cyane ari we nyirabayazana.

Ku nshuro ya mbere, umubyeyi wa Nkumi yasazwe n’uburakari ndetse yirukana uyu mwana wari utwite, yibaza uburyo yatinyutse gusambana n’umugabo yizaniye.

Nkumi yagize ati “Naje kubimubwira ariko ararakara cyane aranyirukana, ambwira ngo nsange uwo mugabo, akambaza uburyo ntinyuka kuryamana n’umugabo we. Abandi bagore nibo babimwumvishije bamubwira ko nawe yagize uruhare mu kugira ngo nterwe iyi nda, aza kubyumva noneho arandeka.”

Yongeyeho ko we na nyina bahise batangira gushakisha wa mugabo ariko baza kumubura bitewe n’uko hari umuntu wamuriye akara amubwira ko ari gushakishwa kubera inda yateye Nkumi.

Mu gahinda n’amarira, Nkumi yasobanuye uburyo no mu gihe cye cyo gutwita, nubwo bakomeje kubaho mu buzima bubi kuko nyina atari afite ubushobozi bwo kumwitaho nyamara akeneye amafaranga yo kwiyitaho nk’umuntu utwite kandi udafite ubufasha bw’umugabo, ari nayo mpamvu nawe yatangiye kwinjira mu mwuga wo kwicuruza nubwo yari atwite akiri n’umwana.

Ubwo yagezaga kuri nyina igitekerezo cy’uko bajyana ikirego cy’umugabo wamuteye inda kugira inzego z’ubutabera zimukurikirane, ngo nyina ntiyabyishimiye, bituma abicumbikira aho.

Nkumi ukiri mu buzima bugoye yemeza ko aramutse abonye ubufasha bwatuma arera umwana we, nawe akabasha kwiga amashuri y’imyuga, cyane ko atarangije amashuri y’ibanze byamushimisha cyane.

Nkumi (amazina yahinduwe) avuga ko abayeho nabi nyuma yo guterwa inda n'umugabo waryamanaga na nyina

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .