Agahinda k’abangavu n’ingimbi bavukanye virusi itera SIDA bahabwa akato mu miryango yabo

Yanditswe na Emma-Marie Umurerwa
Kuya 1 Nyakanga 2018 saa 02:21
Yasuwe :
0 0

Bamwe mu bangavu n’ingimbi bavukanye agakoko gatera SIDA, bahanganye n’ingaruka ziterwa n’uburyo ubwo bwandu butuma bahabwa akato mu muryango, rimwe na rimwe bakavutswa amahirwe yo kwiga abonwa n’abo mu rungano rwabo.

Abana bavukanye ubwandu bw’agakoko gatera SIDA biganjemo abagize ibyago byo gupfusha ababyeyi bakajya kurererwa mu miryango, abenshi baracyakorerwa ivangura ririmo kunenwa no kuvutswa amahirwa nko kwiga.

Ibyo byiyongeraho ko babangamirwa mu bijyanye no gukina ndetse no gusangira n’abo mu rungangano rwabo, kandi ubwandu barabuvukanye, ndetse guhura na bagenzi babo bidasobanuye kubanduza iyi virusi.

Ibi bibazo byose ni byo abana bari mu kigero cy’imyaka iri hagati ya 12 na 25 bafashwa n’Umuryango uharanira kurwanya Sida, WE-ACTx for HOPE, batangarije IGIHE.

Umwe yagize ati “Mama yapfuye mfite imyaka umunani Papa we yapfuye ngize imyaka 12, ubu mfite imyaka 17. Umuryango nagiye kurererwamo ntibatuma nsangira n’abana babo ntibashobora no gutuma hari uwo turarana ngo ntabanduza SIDA.”

“Sinshobora kugira umuhungu dukundana kuko aramutse amenye ko ndwaye yahita atangira kumfata nk’uwenda gupfa, n’abakobwa b’inshuti zanjye iyo bamenye ko nanduye batangira kungendera kure.”

Undi we yagize ati “Ikintera agahinda cya mbere ni uko mu myaka 18 maze ku Isi mba ngomba kunywa imiti igabanya ubukana buri munsi. Ni ibintu bimbangamira nkibaza icyo Imana yampoye kikanyobera, nananiwe kubabarira ababyeyi banjye banyanduje SIDA.”

“Abandi bana tungana bazima usanga hari byinshi bibashimisha njye ntashobora kwishimira kuko mba nziko ejo cyangwa ejo bundi nshobora gupfa.”

Umwe mu babyeyi bo mu Karere ka Nyarugenge wasabye ko amazina ye atashyirwa muri iyi nkuru, arera umwana wa mushiki we ufite ubwandu, ariko yemera ko amuha akato.

Yagize ati “Umwana ndamukunda kuko namusigiye n’umuvandimwe wanjye, ariko kuba yanywesha igikombe ngo n’umwana wanjye akinyweshe ntibishoboka, sinshobora no gutuma basangira ubugari cyangwa se ngo babe bararana. Ni ibintu byumvikana umwe ararwaye indi ni muzima.”

Naho Kanyangiro Eric, umubyeyi urera umwana wa mushiki we ufite ubwandu, yanenze cyane ababaha akato.

Yagize ati “Bamwe mu babyeyi baba bafite imyumvire iri hasi, ni yo mpamvu usanga baha akato abana banduye. Umwana ufite ubwandu ni umwana nk’abandi ntakwiye guhabwa akato cyangwa ngo abuzwe kwegerana n’abandi bana kuko bibahungabanya cyane.”

Umuyobozi w’Umuryango ‘We-actx For Hope’ wita ku babana n’ubwandu bwa virusi itera SIDA, Benekigeri Chantal avuga ko umwana ufite ubwandu ari umwana nk’abandi.

Ahamya ko bamaze kubona abantu benshi mu muryango nyarwanda badaha agaciro abana bafite ubwandu bwa virusi itera Sida, nyarama ngo si ko bikwiye kumera.

Yakomeje agira ati “Babaha akato gakomeye, ugasanga niba nk’umubyeyi ari kubarerana n’abandi bana, ntatume abana bafite ubwandu bajya kwiga bagasigara mu rugo. Ntabwo byemewe umwana ufite ubwandu agomba kubaho nk’abandi kuko ni umwana ufite agaciro mu muryango nyarwanda.’’

Uyu muryango ushyira imbaraga nyinshi mu kwita no gukora ubuvugizi ku banduye virusi itera Sida, aho ukoresha ingengo y’imari ingana na miliyoni 522.3 Frw ku mwaka muri ibyo bikorwa, ku bana bafite ubwandu ndetse n’ababyeyi babo ku bakibafite.

Imibare ya Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko ubwandu bwa Virusi itera SIDA mu Rwanda buri kuri 3 %, mu gihe abantu bagera ku 5000 bicwa nayo buri mwaka. Kugeza ubu, urubyiruko rungana na miliyoni 4.3 muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara rubana n’ubwandu bwa virusi itera SIDA.

Umukobwa wavukanye ubwandu bwa Sida avuga ko bahabwa akato gakomeye
Umwe mu bana bavukanye ubwandu bwa virusi itera SIDA

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza