Afurika y’Epfo yijeje ubufatanye MICT bwo guta muri yombi abakekwaho Jenoside

Yanditswe na IGIHE
Kuya 22 Nyakanga 2019 saa 01:06
Yasuwe :
0 0

Guverinoma ya Afurika y’Epfo, kuri uyu wa Mbere yemeye gufatanya n’Urwego rwasigariye Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (MICT), mu guta muri yombi abakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ni nyuma yuko Umushinjacyaha Mukuru wa MICT, Serge Brammertz, ashinje Afurika y’Epfo, kutagirana imikoranire mu guta muri yombi abagize uruhare muri Jenoside.

Yagize ati “Kuva muri Kanama umwaka ushize, ibiro byanjye ntibyahwemye gushaka ubufatanye bukomeye na Afurika y’Epfo, mu bijyanye no guta muri yombi abakekwaho jenoside bari ku butaka bwayo”.

Nkuko Xhinua ibitangaza, uwo MICT ishakisha ni Protais Mpiranya wahoze akuriye umutwe urinda Umukuru w’Igihugu, bivugwa ko yihishe muri Afurika y’Epfo.

Umuvugizi w’Ikigo cyo muri Afurika y’Epfo gishinzwe Ububanyi n’Amahanga n’ubutwererane (DIRCO), Clayson Monyela, yavuze ko ‘Afurika y’Epfo irashimira umushinjacyaha ndetse n’akazi gakomeye gakorwa n’urukiko rwa MICT kandi yongeye gushimangira ko ifata mu buryo bukomeye inshingano zarwo mpuzamahanga’.

Monyela yakomeje avuga ko Afurika y’Epfo, yahuye n’imbogamizi mu kugira icyo ikora ku busabe bwa MICT, ariko iracyarimo gushaka uko izikemura igakomeza gufatanya n’uru rukiko.

Icyakora ntiyatangaje byinshi ku mbogamizi Afurika yahuye nazo ku busabe bwa MICT.

Protais Mpiranya aregwa ibyaha byibasiye inyokomuntu, ibyaha by’intambara, umugambi wo gucura Jenoside n’ubufatanyacyaha muri Jenoside. Ashinjwa ko mu mwaka 1992-1993 yagize uruhare mu gutoza interahamwe, gutanga intwaro mu baturage no ku nterahamwe zakoreshejwe mu kurimbura Abatutsi.

Bivugwa ko ari we wayoboye ibitero byishe abayobozi batavugaga rumwe na Leta y’icyo gihe, harimo na Uwilingiyimana Agathe wari Minisitiri w’Intebe.

MICT irajwe ishinga no gushakisha, guta muri yombi no kugeza mu butabera abakekwaho ibyaha barimo; Felicien Kabuga, Protais Mpiranya, Augustin Bizimana n’abandi bakekwaho ibyaha bya Jenoside.

Umushinjacyaha Mukuru wa MICT, Serge Brammertz, yashinje Afurika y’Epfo kutabafasha mu guta muri yombi abakekwaho Jenoside

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza