Afurika y’Epfo: Umwami Zwelithini yakeje uburyo u Rwanda ruharanira kwigira

Yanditswe na Mukaneza M.Ange
Kuya 10 Nzeri 2018 saa 09:48
Yasuwe :
0 0

Umwami Goodwill Zwelithini uyobora ubwami bwa Zulu muri Afurika y’Epfo yakeje uburyo u Rwanda rukomeza gushyira imbaraga mu bikorwa bituma rwigira, ndetse asaba igihugu cye gufatiraho urugero.

Ibi Umwami Zwelithini yabitangaje mu birori by’iminsi itatu byitwa ‘uMkhosi woMhlanga’, birangwa n’imbyino zidasanzwe z’abakobwa b’amasugi baba bambaye imyambaro gakondo.

Muri ibi birori byatangiye ku wa Gatanu mu ngoro y’umwami ya Enyokeni mu gace ka Nongoma mu Ntara ya KwaZulu-Natal, Umwami Zwelithini yashimiye Perezida Paul Kagame n’Abanyarwanda, ahamya ko bakwiye kubera urugero Abanyafurika bose.

Ati “U Rwanda ni igihugu cyanyuze mu bihe bikomeye ariko uyu munsi gihagaze neza. Ndahamagarira abantu bose kugira ubufatanye, bamwe bakigira ku bandi.

Mbere y’uko ibi birori bitangira, Umwami Zwelithini yahuye na Ambasaderi w’u Rwanda muri Afurika y’Epfo, Vincent Karega ndetse amuha ingabo y’aba-Zulu nk’ikimeyetso cyo gushima uburyo u Rwanda rukomeje kwigira.

Karega yatangarije IGIHE ko mu biganiro bagiranye, Umwami Zwelithini yagaragaje ko yifuza kurushaho kugirana umubano wihariye n’u Rwanda, haba mu birebana no gusangira umuco n’ibindi igihugu gisanzwe gifatanyamo na Afurika y’Epfo.

Ati “Ari bo ari natwe twemera ko ntawatera imbere atihesha agaciro, atagira ibimuranga bishingiye ku muco. Bimwe mu byishe Afurika harimo no gutakaza umuco n’imyemerere bwite kubera ubukoloni no kwigana iby’abandi.”

Karega avuga ko muri ibi birori yatangajwe no kubona ko hari byinshi umuco n’ururimi rw’aba-Zulu uhuriyeho n’uw’Abanyarwanda nko gukunda inka, ishingano z’umugabegazi, imbyino z’intore, icumu n’ingabo n’uburyo inzu z’abami zabaga zubatse.

Hari kandi n’amagambo agiye avugitse kimwe aho nk’inyamaswa zirimo ingwe n’ingurube nabo ariko bazita, ndetse n’andi arimo nk’ijambo ubuntu, marume n’andi.

Ibirori ngarukamwaka by’imbyino benshi bita Reed dance byatangijwe n’Umwami Goodwill Zwelithini mu 1991, abakobwa babyitabira bakaba babyina berekeza aho umwami ari unaniwe atagezeyo bigafatwa nk’ikimenyetso cy’uko atakiri isugi.

Byatangijwe nk’uburyo bwo gushishikariza abana b’abakobwa kutishora mu mibona mpuzabitsina batarashyingirwa, no kubafasha kutandura Virusi Itera Sida. Ibirori nk’ibi kandi binakorwa no mu bwami bwa eSwatini (yahoze ari Swaziland).

Ibi birori byitabirwa n'abakobwa bakiri amasugi
Umwami Zwelithini yashyikirije Ambasaderi Karenga ingabo nk'ikimenyetso cyo gushima uburyo u Rwanda rukomeje kwigira
Ibirori bya uMkhosi woMhlanga byitabirwa n'abakobwa bakiri amasugi

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza