Afurika ntikeneye kuba ikimoteri cy’imodoka zishaje -Perezida Kagame atangiza ibikorwa bya Volkswagen

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 27 Kamena 2018 saa 01:52
Yasuwe :
2 0

Perezida Kagame kuri uyu wa Gatatu yatangije ibikorwa by’ikigo cy’uruganda rukora imodoka rwa Volkswagen mu Rwanda, kizateranya imodoka ndetse kigashyiraho uburyo bwo kuzisangira ku bantu benshi, avuga ko umugabane wa Afurika udakeneye gukomeza kuba ikimoteri cy’izishaje.

Iki kigo cyitwa ’Volkswagen Mobility Solutions Rwanda’ giherereye mu gice cyahariwe inganda i Masoro mu Karere ka Gasabo, kikazatangira giteranya imodoka 5000 ku mwaka zo mu bwoko bwa VW Polo, VW Passat, VW Tiguan, VW Teramont na VW Amarok.

Umukuru w’Igihugu yavuze ko iki kigo ari intambwe nshya y’urugendo rw’impinduka mu iterambere ry’ubukungu bw’u Rwanda na Afurika, kikaba n’ikimenyetso cy’uko Abanyarwanda n’Abanyafurika muri rusange bakwiye ibyiza, aho guhora bahendwa n’ibyakoze.

Yagize ati “Afurika ntikeneye kuba ikimoteri cy’imodoka zishaje cyangwa ikindi kintu cyakoreshejwe. Iyo ugiye no kureba usanga wishyuye igiciro kinini. Niba wishyura igiciro kinini ku byakoreshejwe, kuki utacyishyura ugura ikintu gishya. Afurika n’u Rwanda bakwiye ibyiza kandi ubu ni bumwe mu buryo bwo kwerekana ko bashobora kubigura.”

Perezida Kagame yijeje ko uru ruganda ruzatanga imirimo kandi narwo rukunguka kuko Abanyafurika aribo usanga bagura ibintu byinshi ku Isi; yijeje Volkswagen ko nta kabuza Abanyarwanda ndetse n’Abanyafurika muri rusange bazayibera abakiriya.

Nibura abantu bari hagati ya 500 na 1000 bazabona imirimo kubera iki kigo cya Volkswagen cyatangiye gukorera mu Rwanda. Imodoka ya mbere cyateranyirije mu Rwanda ya VW Polo iragura 23,881 by’amadolari ya Amerika, ni ukuvuga miliyoni zirenga gato 20 z’amafaranga y’u Rwanda, akaba ari nayo ihendutse.

Nibura abantu bari hagati ya 500 na 1000 bazabona imirimo kubera iki kigo cya Volkswagen cyatangiye gukorera mu Rwanda, kugeza ubu abakozi 34 barahuguwe ku bikorwa by’iki kigo barimo Abanyarwanda bane.

Umuyobozi wa Volkswagen muri Afurika y’Epfo, Thomas Schafer, yavuze ko hari impamvu zakuruye uru ruganda rukaza gukorera mu Rwanda, zirimo kuba ari icyerekezo cyiza cy’ubucuruzi, no kuba Kigali iyoboye gahunda ya Smart City [imijyi ikoresha ikoranabuhanga] kandi Volkswagen narwo bikaba bisangiye icyerekezo.

Yagize ati “Hari impamvu twahisemo kuza gukorera mu Rwanda, politiki ihamye, kutihanganira na busa ruswa, iterambere ry’ubukungu ridahuzagurika, abaturage bakiri bato bakoresha ikoranabuhanga.”

Yavuze ko mu ntangiriro iki kigo kizajya giteranya imodoka 5000 ku mwaka kikazaguka kikajya giteranya 10,000 ku mwaka.

Volkswagen yashoye imari ingana na miliyoni 20 $ mu bijyanye no guteranya imodoka no kuzisangira, izajya yinjiza mu Rwanda ibikoresho by’imodoka hanyuma zihateranyirizwe.

Muri Nyakanga abantu bazatangira gusangira imodoka

Mu cyiciro cya kabiri cy’umushinga wa Volkswagen mu Rwanda, biteganyijwe ko guhera mu kwezi gutaha abantu bafite icyo bahuriyeho nk’ikigo, Minisiteri bazatangira gukoresha uburyo bwo gusangira imodoka za Volkswagen, aho umuntu akoresha imodoka akayivamo undi akayikoresha akishyuzwa harebwe ibirometero yagenze.

Umuyobozi Mukuru w’ishami rya Volkswagen mu Rwanda, Michaella Rugwizangoga, yasobanuye ko iyi gahunda izatangirana n’imodoka 40 ziziyongera zikagera ku 140.

Yagize ati “Ku ikubitiro ni application ya telefoni, ikigo kizajya kiyandikisha kuri Volkswagen Mobility Solutions Rwanda, gihitemo ubwoko bw’imodoka gishaka n’umubare, hanyuma tuzajya twita ku gukora imodoka mu gihe yangiritse”.

Mu Ukwakira uyu mwaka kandi Volkswagen izatangiza uburyo bwo guhamagara imodoka nka Taxi ukoresheje Application, ikagusanga aho uri ikakugeza aho ugiye ukishyura kuri telefoni yawe, wakongera kuhava ugakoresha telefoni yawe ukabona imodoka ikwegereye ikaza kugutwara ikakugeza aho ugiye ibizwi nka ‘Ride Hailing’. Ubu buryo buzatangirana n’imodoka 150.

Umwaka utaha kandi Volkswagen izatangiza mu Rwanda uburyo bwo gusanga imodoka ziparitse ahantu ugakoresha telefoni yawe ukayifungura ukayitwara aho ushaka kujya, hanyuma ukayigarura ukishyura byose kuri telefoni yawe, ibizwi nko gusangira imodoka (Car sharing).

Abanyarwanda umunani bibumbiye mu Kigo ‘Awesomity Lab’ cyazobereye mu bijyanye n’ikoranabuhanga ryo gukora porogaramu za telefoni n’imbuga za internet, nibo bagiriwe icyizere na Volkswagen ngo bafatanye mu gushyiraho ikoranabuhanga ryo gusangira imodoka ku bantu benshi.

Ibi bizatuma abantu badafite imodoka cyangwa badashaka gukoresha izabo babona izo batwara muri gahunda zabo bakishyura bitewe n’ibilometero bagenze kandi byose bigakorerwa ku ikoranabuhanga. Bizoroshya ubwikorezi kuko umuntu azajya atunga imodoka mu gihe akeneye kuyikoresha gusa.

Bizagabanya igihe abantu bamara bategereje imodoka zitwara abantu mu buryo rusange kuko imodoka za Volkswagen zizaba ziparitse hafi y’ahakorerwa ubucuruzi, ahahurira abantu benshi n’ahandi, ugakoresha application ya telefoni ukayitwara ukishyura uhageze, ukongera ukayiparika ukagenda.

Nta hantu na hamwe ku Isi ibi byari byakorwa kuba ikigo cyakwikorera imodoka kikanakora uburyo abaturage bazifashisha mu gukoresha izo modoka.

Ibiciro by’imodoka zizateranyirizwa mu Rwanda

Imodoka ya mbere yateranyirijwe mu Rwanda ya VW Polo iragura 23,881 by’amadolari ya Amerika, ni ukuvuga miliyoni zirenga gato 20 z’amafaranga y’u Rwanda ari nayo ihendutse.

Imodoka ya VW Passat izajya igura 37,674 by’amadolari ( hafi miliyoni 33 Frw), VW Tiguan izaba igura 37,719 $; VW Amarok izwiho guhangara imisozi n’imihanda itameze neza izajya igura 44,559 $ (arenga miliyoni 38 Frw). Hari kandi VW Teramont izaba igura 48,156 $ (miliyoni 42 Frw), ari nayo izaba ihenze mu zizateranyirizwa mu Rwanda.

Perezida Kagame n'Umuyobozi wa Volkswagen muri Afurika y'Epfo, Thomas Schafer, mu gutangiza ’Volkswagen Mobility Solutions Rwanda’
Perezida Kagame yaganuye ku modoka ya VW Teramont izaba ihenze kurusha izindi zizateranyirizwa mu Rwanda
Umuyobozi wa Volkswagen muri Afurika y'Epfo, Thomas Schafer
Umuyobozi Mukuru w’ishami rya Volkswagen mu Rwanda, Michaella Rugwizangoga
Perezida Kagame yavuze ko Afurika idakeneye kuba ikimoteri cy’imodoka zishaje
Imodoka za Volkswagen zatangiye guteranyirizwa mu Rwanda
Imodoka za Volkswagen zateranyirijwe mu Rwanda zigiye kujya zisangirwa hifashishijwe ikoranabuhanga

Amafoto: Moses Niyonzima


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza