Afflatus Africa mu rugendo rwo gukomeza guteza imbere umuco wo gusoma mu Rwanda

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 4 Kanama 2019 saa 04:44
Yasuwe :
0 0

Ku nshuro ya 17 mu Isomero Rusange rya Kigali riherereye ku Kacyiru habereye igikorwa kigamije guteza imbere umuco wo gusoma mu Rwanda cyane cyane mu rubyiruko izwi nka ‘Reading for Change’.

Iyi gahunda itegurwa n’Umuryango usanzwe ufasha urubyiruko kumenya ubushobozi rwifitemo no kubukoresha rwiteza imbere ‘Afflatus Africa’.

‘Reading for Change’ ni gahunda igamije guteza imbere gusoma bifite intego yo gushaka guhinduka no guhindura bagenzi bawe hibandwa ku kwimakaza amahoro.

Urubyiruko ruyihuriramo rurahura rukaganira ku gitabo ruba rumaze ukwezi kose rusoma, rukaganirizwa n’abafite inararibonye mu gusoma ndetse hakagira n’abamurika ibitabo byabo.

Umuyobozi wa Afflatus Africa, Ganza Kanamugire Bertin, yavuze ko mu gihe cy’umwaka iki gikorwa kimaze kiba cyateye imbere kandi kimaze gutanga umusaruro mu bijyanye n’umuco wo gusoma.

Yagize ati “Mu mezi ya mbere tugitangira abitabiraga babaga bari hagati ya 30 na 50 nyuma bagenda bazamuka ubu abitabira bageze ku 150. Abantu bamaze kubyumva ndetse bakitabira kandi byatumye abantu bakunda gusoma ari benshi hari n’abakibyitoza ariko bamaze kugira urwego bageraho.”

Urubyiruko rwitabiriye iyi gahunda ruhamya ko gusoma ari isoko y’ubumenyi kandi bigafasha gufunguka mu mutwe

Umutoni Clémence witabiriye iki gikorwa yagarutse ku kamaro ko gusoma.

Ati “Gusoma bituma umuntu amenya ibintu byinshi birenze ku byo asanzwe azi, ushobora kuba utararenga u Rwanda ariko ugasoma igitabo cyanditswe n’Umufaransa avuga amateka yaho utashoboraga kumenya udasoma.”

Reading for Change yatangijwe ku mugaragaro ku wa 20 Mata 2018; igamije guteza imbere umuco wo gusoma, gufasha abantu gusobanukirwa byimbitse uruhare rwabyo mu gutuma bagera ku nzozi zabo no kumenyekanisha ibitabo byashyizwe hanze.

Uretse guhuza abanditsi, uyu mushinga wanemereye urubyiruko uburenganzira bwo kugana Isomero rya Kigali ku buntu mu gihe cy’umwaka wose uhereye muri Gicurasi 2018.

Folkert Castelein (ibumoso), Samantha Lakin (hagati) na George Katurebe ni bamwe mu baganirije urubyiruko ku muco wo gusoma
Kuri ubu urubyiruko rwitabira Reading for Change rumaze kugera ku 150
Umuyobozi wa Afflatus Africa, Ganza asanga iyi gahunda imaze gutanga umusaruro ugaragara mu bijyanye n'umuco wo gusoma
Urubyiruko ruturutse mu bice bitandukanye bakurikiye ibiganiro ku muco wo gusoma
Nyuma y'igikorwa hafashwe ifoto y'urwibutso

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza