AfDB yemereye u Rwanda inguzanyo ya miliyoni 171 $ zo gukwirakwiza amazi n’isukura

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 18 Ugushyingo 2017 saa 02:33
Yasuwe :
0 0

Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (AfDB), yemereye u Rwanda inguzanyo ebyiri zingana na Miliyoni 171 z’amadolari ni ukuvuga Miliyari zirenga 146 z’amafaranga y’u Rwanda, yo gukoresha muri gahunda yo gukwirakwiza amazi meza, isuku n’isukura.

Iyi gahunda igamije guteza imbere impinduka mu mibereho myiza n’ubukungu binyuze mu gukwirakwiza amazi meza, ibikorwa remezo na serivisi by’isukura mu mijyi ya Rubavu, Rusizi, Nyagatare, Muhanga, Huye, Musanze na Karongi.

Biteganyijwe ko abaturage bagera kuri miliyoni 1.1, bazagezwaho amazi meza muri iyi gahunda mu gihe abagera ku bihumbi 475 bazagezwaho serivisi z’isukura.

Mu cyerekezo 2020 cya Guverinoma y’u Rwanda, yiyemeje kongera ishoramari mu bikorwa remezo birimo amazi meza n’isukura nk’inkingi ikomeye mu mpinduka z’iterambere ry’ubukungu n’amajyambere y’icyaro. Mu mbaturabukungu (EDPRS II), biteganyijwe ko abaturage bagerwaho n’amazi meza bazaba 100% naho isukura bakaba 58.3%.

Iyi gahunda izashyirwa mu bikorwa mu gihe cy’imyaka ine, iri mu rwego rw’ingamba za AfDB ku Rwanda (CSP 2017-2021), zirebana no gushora imari mu bikorwa remezo by’amazi n’ingufu hitabwa ku kurengera ibidukikije. Kwegereza abaturage amazi meza n’isukura, bizihutisha iterambere n’impinduka mu mibereho y’abaturage, nkuko iyi banki yabyiyemeje muri gahunda yayo y’imyaka 10 (2013-2022).

Guhera muri Mutarama 2018, iyi gahunda izatangira gushyirwa mu bikorwa, ikazatwara miliyoni 262 z’amadolari ya Amerika. AfDB izatanga inguzanyo ya miliyoni 121.137 n’izindi 50 z’amadolari zizanyuzwa mu kigega cy’iterambere rya Afurika (AGTF), byose bikazaba bingana na 65.24% by’umushinga wose.

Guverinoma y’u Rwanda izagiramo uruhare rwa 15.51% bingana na miliyoni 40.687 z’amadolari naho Banki y’Ishoramari y’u Burayi itangemo 19.25% bingana na miliyoni 45 z’amayero.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza