00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

ActionAid Rwanda yasabiye ubutabera umugabo w’i Huye wagaragaye akubitwa n’umugore we

Yanditswe na Dufitumukiza Salathiel
Kuya 10 Kanama 2021 saa 08:45
Yasuwe :
0 0

Umuryango Mpuzamahanga uharanira ubutabera, uburinganire no kurandura ubukene, ActionAid Ishami ry’u Rwanda wamaganye umugore wo mu karere ka Huye uherutse kugaragara akubitira umugabo we mu nzira amuziza ko yavuye mu rugo atamusabye uburenganzira.

Mu butumwa washyize kuri Twitter buherekejwe n’amashusho agaragaza uwo mugore uzwi ku izina rya “Nyirambegeti” akubita umugabo we, uwo muryango watangaje ko ubyamaganye kuko ari ihohoterwa.

Bagize bati “Twamaganye ihohoterwa rikorerwa ikiremwamuntu, cyaba umugore cyangwa umugabo. Uyu mugore agomba kugezwa imbere y’ubutabera. Uyu mugabo akwiye guhabwa uburenganzira bwe kandi akarindwa uyu mugore umuhohotera. Dukeneye umuryango uzira ihohoterwa.”

Amashusho ya Nyirambegeti akubita umugabo we yasakajwe ku mbuga nkoranyambaga no mu bitangazamakuru ku wa 9 Kanama 2021. Byavuzwe ko yamukubitaga kuko yavuye mu rugo atabimuhereye uburenganzira kandi yari amaze iminsi amwihanangiriza.

Umwe mu bazi iby’uwo muryango yavuze ko “bahora barwana ariko umugore akarusha umugabo ingufu maze akamunesha.”

Abakoresha imbuga nkoranyambaga bagaragaje ko bidakwiye, basaba inzego zibishinzwe ko uwo mugabo yarenganurwa.

Raporo ngarukamwaka y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, NISR, yo mu 2020, yerekanye ko hagati ya 2016 na 2019, abagabo 7210 bakorewe ihohoterwa mu gihugu cyose.

Inkuru bifitanye isano: Umugore yakubitiye umugabo we mu nzira amuziza ko yagiye atamusabye uruhushya

Nyirambegeti yakubise umugabo we amuziza ko yavuye mu rugo atamusabye uruhushya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .