Action Aid yizihije isabakuru y’imyaka 35 yishimira ko umugore atagisabiriza

Yanditswe na Tombola Felicie
Kuya 23 Werurwe 2018 saa 07:22
Yasuwe :
3 3

Umuryango mpuzamahanga nterankunga, ActionAid, wizihije imyaka 35 umaze ukorera mu Rwanda wishimira ko umugore atakiri umuntu usabiriza umugabo ahubwo nawe agira uruhare mu iterambere ry’urugo n’urw’igihugu.

Action Aid yatangiye gukorera mu Rwanda mu 1982 icyo gihe yibandaga mu kurengera umwana ariko nyuma babona ko ari byiza kwita ku bibazo biri muri sosiyete muri rusange kuko byabuzaga umwana iterambere yifurizwaga.

Mu myaka 35 ishize yibanda ku burezi, iterambere ry’icyaro, imibereho myiza, ubuzima, kubaka amahoro, imiyoborere myiza n’ibindi; ibyo bikorwa byageze ku bagenerwabikorwa ibihumbi 35, harimo abagore ibihumbi 22 n’abagabo ibihumbi 13.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyagarutse ku bikorwa by’uyu muryango mu myaka 35 ishize, Umuyobozi wayo mukuru, Uwamariya Irene Josephine, yatangaje ko nubwo bigoye kuvuga ikigereranyo ku ijana (percentage) ibikorwa byabo byakozweho, ubuzima bw’umugore mu turere bagiye bakoreramo bwahindutse

Ati “Ntabwo ku bijyanye n’imibereho y’abaturage twavuga ngo twageze ku kigero iki n’iki ku ijana kuko kubibara biragoye, ariko niba umugore wararaga ku muhanda yariyubakiye, afite amatungo, abana baragiye ku mashuri, ni iki kindi twavuga ngo ntitwagezeho?”

Yavuze ko icyo yishimira cyane ari uburyo abagore bari mu nzego zifata ibyemezo ndetse ko bakirigita ifaranga, abagabo batakibona ko umugore ari uwo gusabiriza.

Ati “Umugore yavuye ku rwego rwo gusabiriza, aho umugabo yangaga kumutega amatwi yumva ko agiye kumubwira ibibazo gusa, ubu umugore wa none, agira uruhare mu iterambere ry’urugo, yinjiza amafaranga binyuze mu buhinzi cyangwa ubucuruzi kandi yifitiye icyizere.”

Muri iyi myaka, uyu muryango wafashije amakoperative 345 akora imirimo itandukanye aho bayongereye ubushobozi mu buryo bw’amafaranga ndetse n’imiyoborere myiza yayo.

Mu buhinzi watanze imbuto z’indobanure toni 2790 ndetse n’inyongeramusaruro toni 17,240. Mu bworozi hatanzwe inka 237,000, ingurube 26,768, ihene 20,073 n’intama 1800.

Mu burezi Action Aid yubatse ibigo 12 mbonezamikurire by’abana bato, ibyumba by’amashuri 5,320, ibibuga by’imikino 102 ndetse n’ubwiherero 306 bw’abakobwa n’abahungu, hubatswe n’ibyumba by’abakobwa 52 ku mashuri ngo be guhagarika amasomo kubera imihango yabatunguraga.

Mu mibereho myiza hubatswe ibigo bitatu by’urubyiruko ngo babone aho kwidagadurira no guhuriza ibikorwa byabo bwo kwiteza imbere.
Ikiganiro n’abanyamakuru cyari cyanitabiriwe n’abayobozi 20 ba Action Aid mu bihugu bya Afurika, bagaragaje ko nabo bishimira ibikorwa ishami ryo mu Rwanda ryagezeho.

Nalucha Ziba uyobora Action Aid muri Zambia ati “Urebye inaha urwego rw’abagore mu kugira uburenganzira ku mitungo ruri hejuru, twebwe nubwo ntafite imibare ariko biri hasi cyane.”

Umuryango Action Aid wageze mu Rwanda mu 1982 nyuma y’imyaka icumi wari umaze ushinzwe mu Bwongereza.

Abahagarariye Action Aid mu bihugu 20 bari baje kwifatanya n'u Rwanda
ActionAid yizihije imyaka 35 imaze ikorera mu Rwanda yishimira ko umugore atakiri umuntu usabiriza
Umuyobozi wa Action Aid mu Rwanda,Uwamariya Irene Josephine

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza