Abofisiye bakuru ba Ethiopie bigiye hamwe n’ab’u Rwanda ku mikorere y’inkiko za gisirikare

Yanditswe na IGIHE
Kuya 7 Gashyantare 2018 saa 11:32
Yasuwe :
0 0

Itsinda ry’abofisiye bakuru baturutse muri Minisiteri y’Ingabo z’igihugu cya Ethiopie bari mu ruzinduko mu Rwanda kuva ku wa 4 kugeza ku wa 7 Gashyantare 2018, bungurana ubumenyi ku mikorere y’inkiko za gisirikare .

Iri tsinda riyobowe na Brig Gen Addisu Gebreyesus Gebreyohanes, Umuyobozi Mukuru ushinzwe inkiko za Gisirikare muri Minisiteri y’Ingabo za Ethiopie, ryaje mu Rwanda mu kungurana ubumenyi n’abayobora inkiko za gisirikare mu Rwanda ku bijyanye n’ubutabera bwa gisirikare.

Ku wa mbere aba bofisiye basuye Urukiko rukuru rwa gisirikare ruherereye Kanombe, aho bagiranye ibiganiro birambuye n’abakuriye inkiko za gisirikare hamwe n’Ubugenzacyaha bwa gisirikare.

Ibiganiro byibanze ahanini ku mategeko agenga ishyirwaho ry’inkiko za gisirikare, imiterere n’imikorere, uburyo abacamanza bashyirwaho, imikoranire y’inkiko za gisirikare n’Ubushinjacyaha bwa gisirikare, uburyo serivise zitangwa n’ibindi.

Kuri uyu wa Kabiri, aba bofisiye bakuru bagiranye ikiganiro n’ Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Patrick Nyamvumba, bamugezaho ibyo bagezeho muri uru ruzinduko.

Brig Gen Addisu Gebreyesus Gebreyohanes yatngaje ko ku kiganiro yagiranye n’Umugaba Mukuru w’Ingabo wamusobanuriye imikorere y’ubutabera n’uburyo inkiko za gisirikare zagiye ziyubaka.

Yavuze ko bungutse byinshi kandi basanze u Rwanda rufite imikorere myiza igezweho y’ubutabera bwa gisirikare.

Mu ruzinduko rwabo iri tsinda ry’abasirikare ryasuye Urwibutso rwa Jenoside ku Gisozi ndetse banasura Inzu ndangamurage y’amateka y’ urugamba rwo guhagarika Jenoside iherereye ku Nteko ishinga amategeko.

U Rwanda na Ethiopie ni ibihugu bifitanye umubano mwiza ndetse by’umwihariko mu bya gisirikare bafitanye amasezerano y’ubufatanye, arimo guhugura abasirikare mu bumenyi butandukanye.

Abofisiye bakuru ba Ethiopie basobanurirwa imikorere y’inkiko za gisirikare z'u Rwanda
Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Patrick Nyamvumba yakiriye abofisiye bakuru ba Ethiopie
Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Patrick Nyamvumba aganira n'abasirikare bakuru bo muri Ethiopie bari mu ruzinduko mu Rwanda
bofisiye bakuru ba Ethiopie basuye ndetse Inzu ndangamurage y’amateka y’ urugamba rwo guhagarika Jenoside iherereye ku Nteko ishinga amategeko.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza