Abize muri G.S. Saint Joseph Kabgayi bagiye guhurira mu gikorwa bise Garuka Ushime

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 15 Kanama 2019 saa 01:35
Yasuwe :
0 0

Abarangije mu Rwunge rw’Amashuri rwa Mutagatifu Yozefu i Kabgayi mu Karere ka Muhanga, bari mu myiteguro yo guhurira mu gikorwa bise Garuka Ushime gihuza abize muri iri shuri, bakaganira n’abanyeshuri bakihiga ndetse bakagira n’ibindi bikorwa by’ubusabane.

Ni igikorwa giteganyijwe ku wa 25 Kanama 2019, kikazaba ari icya kabiri kigiye kuba nyuma y’igiheruka ku wa 30 Gicurasi 2015.

G.S Saint Joseph Kabgayi ni ishuri rimaze kunyuramo abantu batandukanye bakora mu nzego zinyuranye z’ubuzima bw’igihugu, mu bari mu myanya y’ubuyobozi muri iki gihe twavuga nka Minisitiri w’umuco na siporo Nyirasafari Espérance na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana.

Umuyobozi w’Ihuriro ry’abize muri GS Saint Joseph Kabgayi, Sindayigaya Charles, yavuze ko ubwo iki gikorwa cyatangiraga, byagaragaye ko hari umusaruro ukomeye gishobora gutanga haba ku banyeshuri baganirizwa na bakuru babo bamaze guhinduka inzobere mu mirimo inyuranye, cyangwa se aba bahize bongera guhura nyuma y’igihe batatanye.

Ati "Kuva uwo munsi nibwo twabonye icyo gikorwa gishobora kuba ari cyiza, ko abana hari ibyo bungukiramo, aho guhora ku masomo gusa bashobora no kuganirizwa ku birimo kubera hanze. Ibyo duteganya ni uko tugomba kugenda tugashaka bamwe muri twe, bakaganiriza abanyeshuri mu biganiro bitandukanye.”

"Tujya tugira imyidagaduro, ubundi abanyeshuri bakatubaza ibibazo, kuko tubona hari byinshi bishobora kubafasha. Icya kabiri ni uko hari n’abana tutirengagije muri iki gihe ubona nta bushobozi bafite, rimwe twagiye twishakamo ibisubizo, hari nk’agaseke k’abakene abana bigirira ubwabo, icyo gihe iyo duhuye hari ibyo dukora tukagafasha ku buryo gashobora gufasha abobana b’abakene."

Umuyobozi wa G.S Saint Joseph Kabgayi, Furere Akimana Innocent, yavuze ko ku munsi wo guhuza abiga n’abize muri iri shuri ku wa 25 Kanama, hateganyijwe ibiganiro bizasozwa n’ubusabane.

Ati "Mu biganiro n’abanyeshuri, bazanababwira inyungu ishuri rifite mu buzima bwa muntu no gutegura ubuzima bw’ejo hazaza. Hari ishuri nka ririya rifite uko rikora, ariko hari n’ishuri ryo hanze, icyo ni cyo tugamije ngo n’abana be kujya bumva umwalimu uri imbere yabo gusa, bumve na bakuru babo n’abandi bahanyuze bafite n’imirimo ikomeye mu nzego zikomeye z’iki gihugu, abikorera, abakorera leta, abakora mu nzego z’umutekano cyangwa no mu itangazamakuru."

"Abana bakeneye kuganira n’uwo muntu. Ibyo bigatuma abo bana badakururwa n’ibintu byo hanze aha nk’abana banga kwiga bakajya mu biyobyabwenge nk’urugero cyangwa mu rundi rugomo ruri hanze aha."

Sindayigaya avuga ko hari nk’abana baba bakiri ku ntebe y’ishuri ugasanga bajya mu biyobyabwenge cyangwa izindi ngeso mbi, ariko iyo baganirijwe n’abantu bari mu buzima bwo hanze, hari ukuri k’ubuzima umunyeshuri yunguka.

Iri shuri ryashinzwe n’Abafureri b’Abayozefiti mu 1936, riza kumara igihe ririmo ishami nderabarezi, mbere yo kongerwamo amashami arimo indimi na siyansi. Ubu ririmo icyiciro rusange n’amashami ane ya MEG, PCM, MCB na PCB.

Uyu munsi St Joseph Kabgayi yigamo abanyeshuri 905 bagizwe n’abakobwa 438 n’abahungu 467.

Umuyobozi w’Ihuriro ry’abize muri GS Saint Joseph Kabgayi, Sindayigaya Charles n'Umuyobozi w'iri shuri Fureri Akimana Innocent

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza