Abize muri APACOPE barifuza ko uwarishinze yazashyirwa mu ntwari z’igihugu

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 19 Gicurasi 2018 saa 06:01
Yasuwe :
0 0

Abahoze ari abanyeshuri n’abakozi bo mu Ishuri ryisumbuye rya APACOPE riherereye mu Murenge wa Muhima, Akarere ka Nyarugenge, barifuza ko Shamukiga Charles washinze iki kigo, wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi yashyirwa mu ntwari z’igihugu.

APACOPE yashinzwe mu 1981 na Shamukiga Charles agamije gufasha abana b’Abatutsi babuzwaga uburenganzira bwo kwiga mu mashuri yisumbuye ya leta. Byongeye, ryari iry’icyitegererezo mu gihugu mu burezi kuko ni ryo rukumbi ryari rifite za mudasobwa, bikareshya abana b’imiryango ikize gusaba kuryigamo.

Nubwo ryari ryashinzwe mu gutabara Abatutsi bahejwe mu mashuri, APACOPE ntiyahezaga n’abana b’Abahutu.

Ubutwari bwamuranze bwagarutsweho kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 19 Gicurasi 2018, ubwo hibukagwa ku nshuro ya 24 inzirakarengane zigera kuri 300 zarimo abari abakozi, abarimu n’abanyeshuri bigaga muri APACOPE bazize Jenoside.

Abize muri APACOPE mbere ya Jenoside, bavuga ko bifuza ko Shamukiga na bagenzi be bafatanyije gushinga iki kigo bashyirwa mu ntwari z’igihugu, kubera ibikorwa by’indashyikirwa bakoze.

Murekeyisoni Jacqueline wize muri APACOPE mu 1989, yabwiye IGIHE ati “Numva Shamukiga yagakwiye gushyirwa mu ntwari z’igihugu akajya yibukwa cyane cyane ko yashinze iri shuri kugira ngo ahe amahirwe n’abana b’Abatutsi bahezwaga.”

Undi mubyebyi yagize ati “Shamukiga yakoze ubutwari butashoborwa na buri wese kuko yaharaniye ko n’abana b’Abatutsi bahezwaga babona uko biga, kuri ibyo rero numva yagakwiye kujya mu ntwari z’igihugu nk’abandi."

Perezida wa Ibuka, Prof Dusingizemungu Jean Pierre, we yatangaje ko amateka y’Ishuri rya APACOPE yagakwiye gushyirwa mu mateka rusange y’Igihugu.

Yagize ati “Abantu bakwiye kujya babona amateka ya APACOPE no mu mateka rusange y’igihugu, kuko iri shuri ryashyizweho mu gihe gikomeye cyane ku bufatanye bw’abagabo n’abagore barebaga akarengane kakorerwaga abana b’Abatutsi, batabonaga amashuri maze bituma bashyira hamwe ingufu zabo n’ubushobozi buke bari bafite bararyubaka.”

Yongeyeho ko ibikorwa Shamukiga na bagenzi be bakoze bikwiye kujya bimenyekanishwa mu mateka y’igihugu kugira ngo bimenywe uko byagiye bikorwa.

Umuyobozi wa APACOPE, Shamukiga Christine, we yavuze ko kwibuka bibafasha kuzirikana amateka mabi yababayeho kugira ngo ibyabaye bitazongera ukundi.

Yagize ati “Kwibuka ni igikorwa gikomeye ku buryo iyo twakijemo bidufasha gusubira inyuma tukavuga amateka y’ibyatubayeho n’ibyabaye ku bantu bacu bishwe, bituma tugira ingufu zo kujya imbere, kugira ngo ibyabaye bitazongera.”

Yavuze ko umubyeyi we Shamukiga Charles, yari umuntu ugira urukundo wanga akarengane ku buryo ari rwo rwatumye atanga ibyo yari afite byose yubaka APACOPE kugira ngo abana b’abatutsi bahejwe mu mashuri babone aho biga.

Ishuri rya APACOPE rifite urwibutso rwa Jenoside, ruriho amazina agera kuri 300 biciwe mu bice bitandukanye, barimo abahize n’abahakoze.

APACOPE ifite abanyeshuri bagera ku 1400 barimo abiga mu mashuri y’inshuke, abanza ndetse n’ayisumbuye.

Shamukiga Charles washinze APACOPE
Abana biga mu mashuri abanza muri APACOPE
Abanyeshuri bo muri APACOPE
Perezida wa Ibuka, Prof. Dusingizemungu Jean Pierre ashyira indabo ku rwibutso
Umuyobozi wa APACOPE, Shamukiga Christine n'umugabo we bashyira indabo ku rwibutso rwa Jenoside
Abanyeshuri bacaniwe urumuri rw'icyizere
Perezida wa Ibuka, Prof Dusingizemungu Jean Pierre n'Umuyobozi wa APACOPE, Shamukiga Christine bacanye urumuri

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza