00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abivuriza ku kigo nderabuzima cya Nkombo barataka ubuke bw’abaganga

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 27 Kanama 2021 saa 04:03
Yasuwe :
0 0

Abaturage batuye Ikirwa cya Nkombo mu Karere ka Rusizi, baravuga ko babangamiwe no kudahabwa serivisi y’ubuvuzi ikwiye biturutse ku buke bw’abakozi bo ku kigo nderabuzima cyaho.

Ikigo Nderabuzima cya Nkombo giha serivisi z’ubuvuzi abaturage basaga ibihumbi 21 baturuka hirya no hino muri uyu murenge, ubu kikaba gifite abaforomo batanu n’umubyaza umwe, abaturage bakaba bavuga ko badahagije.

Bamwe mu baturage baganiriye na Radio1, bavuze ko batabona serivisi ikwiye ku kigo nderabuzima kuko hari ubwo uhajya urembye ukahirirwa wabuze uguha serivisi.

Umwe yagize ati “Twaje kwa muganga dufite umuntu urembye tubura utwakira, byabaye ngombwa ko tumara amasaha atanu twicaye aho ngaho twabuze umuntu utwakira.”

Undi ati “Uko ni ko kuri nta baganga benshi baba bahari, hari igihe haba haraye izamu umuntu umwe ugasanga abarwayi babaye benshi, hari abatwite n’abarwaye bisanzwe hakabura abakwakira kuko abaganga ari bake.”

Umuyobozi w’iki Kigo Nderabuzima, Ntakirutimana François Xavier, yavuze ko impamvu abaturage babona serivisi mbi biterwa n’ubuke bw’abakozi bakorera ikigo nderabuzima.

Yagize ati “Dufite abaforomo batanu n’umubyaza umwe, muri abo batanu batatu bahembwa n’ikigo nderabuzima. Navuga ngo ntabwo bagera kubushobozi bwo guhaza abo baturage.”

Ku ruhande rw’Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Kayumba Epfrem yavuze ko atemeranya na bo ko abaganga ari bacye ahubwo bakabaye basaranganya imirimo uko bikwiye mu gihe bagitegereje ko bazongerwa abandi mu minsi iri imbere.

Iki kigo Nderabuzima ni cyo cyonyine kiri muri uyu murenge cyakira abaturage, kuba nta bushobozi buhagije gifite biteye inkeke kuko umurwayi wahajya arembye akahaburira serivisi, yazajya kwambutswa amazi ngo ajye kuvurirwa hakurya yashizemo umwuka.

Ikirwa cya Nkombo gifite Ikigo Nderabuzima kimwe; abatuarge bavuga ko bahabwa serivisi mbi kubera ubuke bw'abaforomo bagikoraho

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .